“Kuba umugaragu wa bose niryo kuzo nyaryo”

Inyigisho yo ku wa gatatu w´icyumweru cya 2 cy’igisibo, Umwaka B.

Ku ya 04 Werurwe 2015

Amasomo: Yer 18, 18-20; Zab 30;Mt 20,17-28: Bakristu bavandimwe turumva uyu munsi aho Yezu atubwira ati: “Ushaka kuba mukuru niyigire umuhereza wanyu…umugaragu wanyu”…Ati ” Tuzamutse tujya i Yeruzalemu…Uhoraho wumve ibyo abandega bavuga(Yer 18)”. Mana yanjye unkize ugiriye impuhwe zawe(Zab 30).

– Kuba umugaragu wa bose: Nk´uko tubizi, ikiragano cya kera kitubwira ko Imana yagiranye Isezerano n´umuryango wa Isirayeli ko izabaha umucunguzi, Umwami uyikwiye. Kuko bari bafite ukwemera muri iyo Mana yabo, barategereje. Igihe kigeze rero, yaboherereje uwo Mwami, Jambo wigize Umuntu. Uwo Jambo yaraje abana natwe aduturamo. Atangira kwigisha ubwami bwa Se, asobanura uko Ingoma y´Ijuru imeze. Abayahudi bo bari biteguye Umwami w´igikomerezwa ukomeye kurusha umwami Dawudi. Uko babitekerezaga byose rero byari ukuri uretseko uko kuri batakumvise uko kuri. Uwo Mwami yaraje, baramubona n´amaso. Gusa aho kuba umwami uhaka, yaraje yireshyeshya na rubanda rugufi. Muri make uwo Mwami ati:” ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu,…umugaragu wanyu(Iv)”. Akongeraho ati:”…Umwana w´umuntu…yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi”.  Icyo nicyo Yezu atwigisha uyu munsi kandi adusaba ” kuba umugaragu wa bose” tukitangira abandi.

– Yeruzalemu nshya: Yezu aramenyesha intumwa ze ububabare, urupfu n´izuka bye aho avuga ati:” Umwana w´umuntu azagabizwa abatware b´abaherezabitambo n´abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa…abambwe ku musaraba…ariko azazuke(Iv)”. Abenshi mu ntumwa bari bazi ko bagiye i Yeruzaremu kwimikwa nk´abami b´iyi si ( aho Yezu  we yashakaga ko bamenya ko turi mu isi ariko tutari ab´isi). Niyo mpamvu nyina wa bene Zebedeyi yumvaga ko abahungu be bazabona imyanya y´icyubahiro, umwe iburyo undi ibumoso bwa Yezu. Ng´ubwo ubwami bari bategereje i Yeruzalemu. Yezu ati “ntimuzi icyo musaba”. Yezu ava mu Ijuru yaje nk´umugaragu wa Se. Akaba yaranagombaga kwigisha abantu uko bagomba kuba abagaragu nyabo. Ubwo bugaragu burimo kuvugisha ukuri, kurenganura abababaye bazahajwe n´icyaha, kuvugira abatishoboye( imfubyi n´abapfakazi), kwigisha gukunda nyabyo…. Kuba umugaragu w´icyiza, Ukuri n´ubutabera niko Yezu yakoze kugirango yigarurire imbaga y´abantu itabarika. Bityo, uyu munsi Yezu aratwereka uburyo Data wa twese ariwe uzaduha ingororano ikwiye buri wese. Tugomba kumenya gusaba neza rero Imana kandi ikaba ariyo iduha igikwiye kandi kiyihesha ikuzo. Nka Yeremiya tuvuge tuti” Uhoraho ndakwingize ntega amatwi”(Yer 18)”kuko ari wowe mbaraga zanjye( Zab 30). Nguko uko tugomba gusaba maze tugataha Yeruzalemu Nshya, Umurwa w´Urukundo.

– Dusabe ingabire yo gushishoza no kumenya ko ubuhanganjye nyabwo ari ugukora ugushaka kw´Imana kandi ariko kutuganisha inzira y´ubwami bw´Ijuru, Yeruzalemu Nshya”. Dusabe Yezu na Mariya, muri iki Gisibo, kugirango bajye baduhora hafi mu bihe by´amajye, badufashe gutsinda ibitunaniza mu buzima bwa buri munsi, dukataze nta bwoba tuvuga tuti ” Uhoraho, Imana yanjye ni wowe. Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe… Uhoraho wumve ibyo abandega bavuga! Mana yanjye unkize ugiriye impuhwe zawe.

Mubyeyi ugira ibambe, utwibutse iminsi yose ibyababaje Yezu. Ikuzo n´ ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu ! Amen!

Padiri Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho