Kuba umukirisitu, ni ukurwana inkundura

Amasomo: 1º. Intu 12, 1-11; Zab 34 (33), 2-92; 2 Tim 4, 6-8.17-18; Mt 16, 13-19

Kuba umukirisitu, ni ukurwana inkundura

Uyu ni umunsi mukuru ukomeye cyane mu mateka y’ukwemera kwa Kiliziya. Inkingi ebyiri zikomeye, Petero na Pawulo, ziduteyemo akanyamuneza. Iyo tubatekerejeho tukazirikana ibigwi byabo, tugira natwe icyizere cy’uko aho bari tuzagerayo natwe. Bo babayeho mu bihe bikomeye cyane ku muntu wese wiyemezaga kwamamaza Kirisitu. Icyo gihe barebwaga ayingwe mu mpande zose. Abategetsi ntibifuzaga ko izina rya Kirisitu rivugwa. Abanyagihugu benshi bannyegaga imyemerere y’aba- Kirisitu. Kuva kuri Yezu Kirisitu kugeza mu myaka magana atatu, abakirisitu ni uko babayeho bicwa umusubizo. Ariko ku ngoma y’Umwami w’abami Konsitantini, abategetsi bemeye Inkuru Nziza maze Kiliziya ibona amahoro. Yabonye amahoro ariko na none itakaza ingufu nyinshi mu buyoboke n’urugamba rwa gikirisitu. Abantu binjiye mu kiliziya ari ihururu, abategetsi na bo barabatizwa ariko nyine bakavanga iby’isi n’iby’ijuru, abaherwe barabatijwe ariko bakomeza kwiberaho mu bukire akenshi basuzugura abakene.

Icyo twigira ku ntumwa Petero na Pawulo, ni ishyaka ryo gukurikira Kirisitu nta kuvanga. Ikindi tubigiraho, ni amizero y’ukubaho mu buzima bw’iteka. Uko bavunikaga, uko bahigwaga, ni ko buri mwanya bazirikanaga ko ibyiza by’ijuru bibategereje bitaguranwa imirangwa y’ibyo muri iyi si. Twumvise Pawulo avuga ati: “Dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho”. Petero na we ati: “Noneho menye by’ukuri ko Nyagasani yohereje umumalayika we, akangobotora mu biganza bya Herodi kandi akankiza n’imihigo yose y’imbaga y’abayahudi”. Petero uwo kandi, ni na we wahamije ko Yezu ari Kirisitu Umwana w’Imana Nzima.

Ibihe babayemo byari bikomeye ariko barwanye urugamba bakomera kuri Kirisitu baratsinda. Natwe isi turimo ntitwemerera gukurikira inzira ya Kirisitu twemye. Imihengeri myinshi duhura na yo ituma tudandabirana. Ariko ni ngombwa gukomeza kurebera ku batubanjirije. Ntibigeze baregeza mu kwemera kwabo, Barwanye inkundura. Basabye imbaraga za Nyagasani maze anabigaragariza mu rupfu rwabo. Ntibahemutse ngo bihakane Yezu Kirisitu. Impamvu ni uko bari bareretswe mu kwemera umwanya ubateguriwe mu ijuru.

Yezu Kirisitu akomeze buri wese muri twe arwane inkundura akomere ku kwemera atsinde sekibi buri munsi. Ibanga rikomeye, ni ukunga ubumwe na Yezu Kirisitu na Bikira Mariya. Iyo uteshutswe, ugana intebe y’imbabazi ukakira impuhwe z’Imana ugakomeza urugendo. Umuziro ni ukuba ikirumirahabiri mu bukirisitu. Dusabirane gukomera. Petero na Pawulo baduhakirwe kuri Data Ushoborabyose,

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho