Kuba umukristu ni ukongera kuvuka

Inyigisho yo ku wa kabiri – Icyumweru cya kabiri cya Pasika

Ku ya 09 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Alexandre UWIZEYE

Kuba umukristu ni ukongera kuvuka (Yh 3,7-15)

Bakristu bavandimwe,

Turakomeza guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Kubera ko ari umunsi mukuru ukomeye cyane, tuwutegura mu minsi mirongo ine y’igisibo, tukawuhimbaza mu minsi mirongo itanu bita igihe cya Pasika. Koko rero izuka rya Kristu niryo shingiro ry’ukwemera kwacu. Pawulo intumwa niwe utubwira ati « Yabaye Yezu atarazutse, ukwemera kwacu kwaba gushingiye ku busa ». Ubukristu bwacu bwaba bwubatse ku musenyi. Nta gushidikanya Yezu yarazutse, ni muzima. Tumanze iminsi tuzirikana uburyo yiyeretse abigishwa be amaze kuzuka. Na Tomasi wabanje kujijinganya yageze aho ahamya ukwemera muri Kristu ati « Nyagasani Mana yanjye ». Yezu aheraho atanga inyigisho ati « Hahirwa abemera batabanje kwirebera ».

Abo bahire Yezu yavugaga ni bandi ? Ni twebwe abakritsu bo muri iki gihe. Ntitwagize amahirwe yo kubona Yezu wazutse n’amaso y’umubiri. Ntacyo bitwaye. Turahirwa kuko twemera dushingiye ku buhamya bw’intumwa n’abandi bigishwa Yezu yiyeretse amaze kuzuka.Ukwemera niko kw’ingenzi, niko kutugeza ku mukiro Yezu yaturonkeye.

  1. Kuzukana na Kristu

Nk’uko twabibonye, guhimbaza Kristu wazutse birimo intera eshatu z’ingenzi. Iya mbere ni ukwemera ko Yezu yazutse. Ese urabyemera ? Intambwe ya kabiri ni ukuzukana na Kristu. Niba Kristu yarazutse, ntiyari agamije kutwereka ko kuzuka bishoboka. Yari ashishikajwe no kudukura mu mwijima w’icyaha, akatwunga n’Imana kandi akatwunga na bagenzi bacu. Mbese kwari ukudufungurira amarembo y’Ingoma y’ijuru. Icyakora ntawe yinjizamo ku ngufu. Umuntu niwe ubwe wihitiramo agatera intambwe agana Yezu. Ibisigaye Yezu arabyikorera. Ese waramwemereye ngo akuzure ?

Intera ya gatatu ni ubutumwa bwo kuzura abapfuye. Urupfu ni icyaha, ingeso mbi, kurenganya abandi, agahinda, ni ukwiheba, ni uguhorana umujinya n’inzika. Umukristu afite ubutumwa bwo gufasha abandi kuva muri uwo mwijima, bakakira urumuri, bakagendera mu rumuri rw’Ivanjili. Ese nkora iki ngo mfashe abandi guhinduka bakava mu bibi barimo ?

Kugira ngo twumve neza izo ntera, hari umuntu wagenderaga ku mugozi umanitse ku biti bibiri birebire. Ava ku giti kimwe agera ku kindi agendera ku mugozi. Abantu baramutangarira cyane bamukomera amashyi! Ati « Ese nshobora kugerayo ncunga ingorofani ? » Bati « Uri igitangaza, rwose urabishobora ». Arabikora. Ate « Ese nshobora kubikora ncunga ingorofani irimo umuntu ? » Bati « Rwose urabishobora ntacyakunanira ». Abwira umwe ati « Ngaho jya mu ngorofani tugende ». Agira ubwoba aramusubiza ati « Oya ! Njye mfite ibiro byinshi, reba undi ». Akoze kuri mugenzi we ati « Ndi muremure… » Bose babona impamvu habura n’umwe ujya mu ngorofani, kandi bemezaga mu magambo ko bishoboka. Kuba umukristu ni ukwemera kujya mu ngorofani Yezu akayicunga.

  1. Kuvuka ubwa kabiri

Mu Ivanjiri y’uyu munsi, Yezu arabwira Nikodemu ko kwinjira mu ngoma y’Imana bisaba kuvuka ubwa kabiri. Mbese ni ugupfana na Kristu, ukazukana na We. Ugahiduka umwana w’Imana, umuvandimwe wa Yezu Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu.Tugira uruhare ku rupfu n’izuka rya Kristu ku bwa batisimu.

Icyakora kuba umukristu ni urugendo rwa buri munsi. Mbese ni uguhinduka umukristu. Kuririmba ngo « Ndi umukristu, ndi uwa Yezu uko nasezeranye mbatizwa, none ndakomeza kumwemera », ni byiza ariko ntibihagije. Ukwemera guhindura ubuzima bwose bya bindi abakurambere bacu bavuze ngo akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ukwemera kugaragazwa n’ibikorwa byiza n’imyifatire iboneye mu buzima bwa buri munsi, mbese nk’uko igiti kirangwa n’imbuto zacyo.

Nibyo Isomo rya mbere ritubwira. Abakristu ba mbere buzuye Roho mutagatifu barangwaga no kumva Ijambo ry’Imana. Bagakunda kwigishwa, guhabwa amasakramentu, gusenga, gushyira hamwe kivandimwe, gusangira mu rukundo no mu bwiyoroshye ibyiza Imana yabahaye. Ibi dukwiye kubigereza mu ngo zacu no mu miryangoremezo.

  1. Ubuhamya

Mu mwaka w’i 2000, igihe twahimbazaga Yubile y’imyaka 100 Ivanjili igeze mu Rwanda, Komisiyo ishinzwe ubutumwa bw’abalayiki yakoze ubushakashatsi ku bakristu babaye intangarugero. Nyuma banditse agatabo gakubiyemo imibereho y’abo bakuru bacu bakiriye Yezu Kristu, Ivanjili ye bakayishyira mu bikorwa. Muri ako gatabo bavugamo umukristu ukomoka muri paruwasi ya Kanyanza muri Diyosezi ya Kabgayi. Yaje kuhatura n’umuryango we yoherejwe n’abapadiri kuko yari umukateshiste. Muri 1959, ubushyamirane bw’amoko butangiye, batangira kumwibazaho. Kuko atari kavukire ntibari bazi ubwoko bwe. Bajya kumubaza bati « Ariko wowe, uri umuhutu, uri umututsi, ubwoko bwawe ni ubuhe ? » Arabasubiza ati « Sindi umuhutu, si ndi n’umututsi ye, njye ndi umukristu ».

N’ubwo atabahaye igisubizo bari bategereje, yabahaye inyigisho dukwiriye guhora tuzirikana. Yemeraga ko kuba umukristu bimurutira kure ibindi byose abantu bihambiraho.Yari yarumvise ko ubukristu atari izina cyangwa umwambaro ahubwo ari ubuzima. Ni ubuzima bw’Imana dukesha Umubyeyi wacu Kiliziya. Ku buryo umukristu icyo ashyira imbere si amoko, uturere, ubukungu, amashuri n’ibindi, ahubwo ari isano afitanye na Kristu yo izaduherekeza kugera mu buzima bw’iteka.

Dukomeze guhimbaza Pasika tuzirikana ubuntu twagiriwe bugeretse ku bundi. Kiliziya umubyeyi wacu yaratubyaye mu kwemera. Tuyemerere ikomeze iturere, ikomeze idutungishe amasakramentu n’Ijambo ry’Imana. Bityo tubere abandi urumuri nk’uko Kristu atumurikira.

Mukomeze kugira Pasika nziza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho