Kubabara no kubabarira

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3, IGISIBO

Ku ya 5 Werurwe 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Dan 3,25.34-43; 2º. Mt 18, 21-35

Kubabara no kubabarira

Amasomo ya none ashobora kudufasha kubabara no kubabarira. Umuntu ufite umwenda arababaye. Aribaza uko azabigenza ngo yishyure. Yagombye kwaka umwenda kuko yari ababajwe no kugira icyo yikorera cyangwa yari anakeneye uwo mwenda kugira ngo abeho. Uwamugurije na we yarigomwe ababazwa no kurekura ibyo yari atunze.

Uwagurije arababaye n’uwagujije arababaye. Uwa mbere arasaba imbabazi kuko ababajwe n’uko atabonye icyo yishyura. Uwa kabiri na we aremera gukomeza kubura ibye ababare na we nka mugenzi we. Ni ko kumubabarira. Kumubabarira, ni inyigisho ikomeye yo kuzababarira abandi. Umwenda munini ababariwe, nta ho uhuriye n’utudeni abandi bamubereyemo. Na we azitoza iyo neza ababarire bagenzi be. Ni uko tugenda twiga kugira neza. Ineza tugirirwa ishobora kutwigisha kurusha amagambo menshi.

Nyamara ibyabaye mu mugani YEZU aduciriye, bitweretse ko kwigira ku neza tugirirwa atari ibintu byijyana. Uwababariwe amatalenta ibihumbi cumi yirengagije kubabarira uwari umurimo utudenari ijana gusa ndetse ararenga amugirira nabi. Iyo nabi ariko na we yaramugarukiye yicuza bitagishoboka. YEZU KRISTU atubabarira ibyaha biremereye twakoze nyamara twe tukananirwa kwihangana no kubabarira uwaducumuriye mu byoroheje! 

Igihe umuntu adapfukamye ngo amenye ko afite umwenda uremereye kandi akeneye kudohorerwa, n’iyo ababariwe, we ntazirikana ko akwiye kubabarira abamufitiye umwenda n’aho waba ari ubusabusa. Ntiduhere ku bintu bifatika gusa, twitegereze ibyaha n’amafuti menshi aturi rwagati. Ayacu asa n’aho ntacyo atubwiye ariko udufuti undi yatugiriye twahindutse umusozi! Twibaze duhereye ku isengesho rya Azariya na bagenzi be bashishikajwe no kumenya no kwemera ibicumuro biremereye by’umuryango wabo no gusaba imbabazi Imana. Dutekereze igipimo cy’ukubabarira YEZU KRISTU yahaye Petero natwe twese: urugero rwo kubabarira, ni ukubabarira birenze urugero.

Kubigeraho biratugoye. Muri iki gisibo dukomeze gutekereza ku murundo w’ibyaha YEZU yatubabariye turusheho kubabarira abandi no kubatoza inzira za Nyir’imbabazi. Ni ingabire ihanitse dukwiye guhora dusabana ukwicishabugufi.

YEZU KRISTU NYIRIMPUHWE NA NYIRIMBABAZI ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho