Kubabarira nk’uko tubabarirwa

Ku wa kabiri w’ icya 3 cy’igisibo, A, 17/3/2020

1º. Dan 3, 25.34-43;Zab 25 (24),4-5ab.6-7bc.8-9; Mt 18, 21-35

Ejo twibajije impamvu abahanuzi basuzugurwa ndetse bakangwa na bene wabo. Udakunda ukuri wese arwanya abahanuzi b’abanyakuri. Ni uko byagenze kuva kera. Umuhanuzi Daniyeli na bagenzi be batawe mu itanura yatuye kubera kurwanya ubuyobe bw’umwami Nabukodonozoro i Babiloni. Ariko igihe cyose Imana irenganura abahanuzi b’ukuri. Abataye abo basore mu muriro, ni bo batokombeye. Muntu mu bujiji bwe ashobora kwishimira abahanuzi b’ibinyoma! Uyu munsi na bwo twakwibaza impamvu tunanirwa kubabarira kandi nyamara twifuza ko twe twababarirwa amakosa yacu.

1.Udashaka kubaho mu kuri ntashobora kubabarira

Na none dushobora kwemeza ko umuntu udashaka kubaho mu kuri, ananirwa no kubabarira. Abona ibyaha by’abandi uko biri akabareba nabi. Amakosa y’abandi cyane cyane ayo bamugirira aramushavuza. Kenshi na kenshi undi muntu ashobora kugokosereza byoroheje maze wowe ukabigira birebire. Nyamara wowe wakosa biremereye ugasanga wisobanura ngo bakubabarire, ngo ntibikabije, ngo nibakumve!

2.Uwakomorewe amatalenta ibihumbi cumi, yajujubije uwari umurimo amadenari ijana.

Umugani Yezu yaduciriye ubisobanura neza. Umuntu wari ufite umwenda w’amatalenta ibihumbi cumi twagereranya ko yari afite umwenda ungana n’ibiro ibihumbi 34 bya zahabu. Murumva ko uwo mwenda yarimo atashoboraga kuba yawishyura ubuzima bwe bwose. Ese muri iki gihe, ni nde wagira uwo mutungo? Uwo muntu yari yarihebye. Nyamara Shebuja yumvise ugutakamba kwe amusonera umwenda wose. Birumvikana ko yatashye abyinira ku rukoma yumva rwose atuwe umuzigo wari umuremereye.

Ineza tugirirwa itwigisha iki? Uwo muntu wasonewe umutungo urenze urugero, yaje guhura n’umukene wari umurimo amadenari ijana. Tubaze mu manyarwanda, twayagereranya n’ibihumbi nka magana abiri! Ayo yari nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’amatalenta ibihumbi icumi! None kuki uwo muherwe yibagiye ineza yagiriwe? Kuki yababariwe nyamara we ntababarire? Yafashe umukene wari umurimo ubusabusa amuta ku munigo amuhirikira mu buroko kugeza igihe yabashije kwishyura. Koko umukire agashyira ku munigo umukene? Ni ishyano. Nyamara umuherwe byaramugarutse: Shebuje yaje kumenya iyo nkuru maze amutumaho ibyo yari yakomorewe arabiryozwa. Akenshi mu mateka tubona ko utagiriye abandi impuhwe na we atazigirirwa. Bimeze nka bya bindi Yezu yatubwiye ati: “Uwicisha inkota azicishwa indi!” kandi “Icyibo mugeresha ni cyo muzagererwamo”. Uwo mutima w’ubwenge Uhoraho atwereka, bamwe nta wo bagira.

3.Imana ibabarira ijana ku ijana

Imana ntihwema kutwigisha ko ibabarira ijana ku ijana abantu bose. Natwe duhore twiga kubabarira tubikuye ku mutima. Tugomba kandi no kwitegereza abarengana tukagira ubuntu bwo kubafasha. Ariko cyane cyane dukwiye kwitoza kugirira impuhwe umuntu wese uri mu kaga. Uri mu karengane uwo ari we wese twifatanya na we tukamuhumuriza kandi twirinda kwirengagiza intimba ahorana ku mutima.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Patirisi, Jerituruda wa Niveli, Yohani Sarikanderi n’umuhire Yohani Nepomuseni Zegiri, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Nibadutakambire iki cyorezo cyitwa Koronavirusi19 kirangire ariko isi ibone inzira y’Ukwemera.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho