Kubaha ingoro

INYIGISHO YO KU WA 22 UGUSHYINGO 2019

Amasomo: 1 Mak 4,36-37.52-59; Zab (1 Matek 29,10-12), Lk 19,45-48

  1. Nyagasani akwiye kubahirwa mu ngoro ye ntagatifu

Bavandimwe, kubaha Imana Umuremyi wacu ni inshingano tudakwiye kwirengangiza twese abahawe kumenya ko ari we dukomokaho. Ubuyoboke nyabwo bujyana no guha icyubahiro Nyagasani, kandi n’ubwo ibisingizo byacu ntacyo byongera ku buhangange bwe, birakwiye rwose kubikomeraho dore ko ari natwe bigirira akamaro. Icyubahiro kigaragaza ubuyoboke bwacu kijyana no kubaha ibintu bitagatifu, ahantu hatagatifu, twagera ku muntu bikaba akarusho kuko muntu yaremwe mu ishusho ry’Imana (Intg 1,26).

Amasomo tuzirikana kuri uyu wa gatanu w’icyumweru cya 33 aratugarura ku cyubahiro dukwiye kugirira ingoro y’Imana kuko ari aho Imana isingirizwa. Si icyubahiro cy’ingoro bitewe n’agaciro k’ibyayubatse, ahubwo ni icyubahiro kijyanye n’akamaro kayo kuko ari ikimenyetso kigaragara cy’uko Imana ituye rwagati mu muryango wayo.

2.‘‘Inzu yanjye izaba iyo gusengeramo’’

Aya magambo akomeye Yezu yabwiye abari mu ngoro bayikoreramo kandi bayikoresha ibidakwiye, ni amagambo tunasanga mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi (Iz 56,7). Yezu utaraje kuvanaho amategeko ahubwo waje kuyanonosora (Mt 5,17) we ubwe yahamije ko ingoro ari ahantu ho gusengera, ashavuzwa no kubona abantu batandukira bakahakorera ibindi birimo kwishakira ifaranga. Abakristu hirya no hino barashishikaye bubaka kandi bavugurura za Kiliziya mu maparuwasi, shapeli z’amasantarari, bikaba ari ikimenyetso cyiza cyo gushyira rwagati muri bo ikimenyetso cy’uko Imana ituye iwabo. Hari abatanga inkunga nyinshi mu bikorwa nk’ibyo, kandi ni n’abo gushimwa, nyamara ntibazibuke akamaro k’iyo ngoro iba yubatswe harimo n’umuganda wabo. Impuruza ya Yezu igira, iti: ‘‘Inzu yanjye izaba iyo gusengeramo’’ (Lk 19,46) ntikwiye kumvikana nk’iburira abakoresha nabi ingoro y’Imana bayijemo bonyine, ahubwo n’abatajya mu ri iyo ngoro ngo bahahurire n’Imana. Icyubahiro Nyagasani akwiye guhererwa mu ngoro ye hamwe na hamwe kigenda kiyoyoka. Uko abakristu gatolika bagenda bandura imico y’ahandi yo kutubaha Kiliziya uko bikwiye, iwacu ho bikajyana no kugenza nk’abavandimwe n’abaturanyi bacu basengera mu yandi matorero, basigara babonera agaciro k’ingoro mu bigaragarira amaso kandi twakwiye kurenga aho.

  1. Aho mpurira na Nyagasani nahanganya iki?

Ubwo Musa yari iruhande rw’igihuru kigurumana, Imana yaramubwiye, iti: “Wikwegera hano! Ndetse kuramo inkweto zawe kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu’’ (Iyim 3,5). Kiliziya zacu ni ahantu hatagatifu Nyagasani aduhamagarira kumusanga ngo tuhamusingirize, bikaba bidakwiye ku mukristu kwibagirwa ko yageze ahantu hatagatifu ngo ahakorere icyo hagenewe ari cyo gusabana n’Imana Nyirubutagatifu. Mu Kiliziya ntidusabwa gukuramo inkweto nk’uko Musa yabisabwe, nyamara dusabwa gushyira ku ruhande icyo ari cyo cyose cyatuma tudasabana na Nyagasani waturaritse, uko bikwiye. Hari imico myinshi igenda itakara nko kunama cyangwa gutera ivi umuntu akinjira mu Kiliziya, nk’ikimenyetso cy’icyubahiro duha Nyagasani uganje mu ngoro ye ntagatifu by’umwihariko muri Taberinakuro. Akenshi usanga hari abatiyumvisha impamvu y’imigenzo myiza nk’iyo. N’ubwo ubuyoboke umuntu atabuhinahinira mu migenzo nk’iyo igaragarira amaso y’abantu, nta n’uwabura kwibaza ukuntu uburyo bunyuranye dukoresha twubaha Imana bugenda bugabanuka aho kwiyongera.

Muri uyu mwaka udasanzwe abakristu bazarushaho gutekereza kuri Ukaristiya yo ntangiriro n’iherezo ry’ubuzima bwa gikristu, bizanajyane no kugaruka cyane ku mwanya n’agaciro by’ aho hantu haturirwa Igitambo cy’Ukaristiya ntagatifu. Si ahantu hasanzwe kuko Imana yemera kuhatagatifuriza umuryango wayo.

4.Yezu yababajwe n’uko ingoro ye bayigize ubuvumo bw’abambuzi

Ingoro y’Imana nk’ahantu hatagatifu hakwiye gufasha abanyotewe n’ubutagatifu, yakoreshejwe ibidakwiye maze bitera Yezu ishavu n’agahinda. Iyo ngoro y’Imana yarahumanyijwe, ku buryo impamvu y’ugushavura kwa Yezu yumvikana neza. Birasa rwose n’ibyo twumvise mu gitabo cy’abamakabe ubwo urugamba rwari rurangiye ariko Yuda n’abavandimwe be bababajwe n’uko ingoro y’Imana yahumanyijwe. Bagiye inama nziza yo guhumanura aho hantu hahoze ari hatagatifu, maze bongera kuhaturira ibitambo, bahasingiriza Imana, bityo bashimangira icyo hagenewe n’igikwiye kuhakorerwa.

Bavandimwe, kubaha ingoro z’Imana zubatswe n’abantu bikomoka ku kubaha Imana ubwayo, bikajyana no kubaha Yezu Kristu ingoro nzima kuko muri we ari ho duhurira na Data, bikatwibutsa kandi umuhamagaro wacu wo kuba ingoro nzima z’Imana kuko Nyagasani yifuza gutura muri twe.

Mutagatifu Sesiliya, Umwari wahowe Imana yanze gutatira igihango yari yaragiranye na yo cyo kuzayitura ubusugi bwe, adusabire gukomera ku byo twemeye ubuzira kurekura.

‘‘Nimusingirize Imana mu ngoro yayo ntagatifu, nimuyisingirize aho itetse ijabiro’’ (Zab 150,1)

Padiri Fraterne NAHIMANA, ESPAGNE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho