INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CY’IGISIBO 2018; UMWAKA B
AMASOMO: Iyim 20,1-17
1Kor 1,22-25
Yh 2,13-25
Bavandimwe, ubu tugeze hagati urugendo twatangiye rw’Igisibo hamwe na Nyagasani Yezu Kristu, ubu tugeze ku cyumweru cya gatatu cy’Igisibo.
Iyo Imana itubwira amategeko yayo si uko iba ishaka kudukandamiza ahubwo ni ukugira ngo tugire ubuzima buzima, bufite icyerekezo n’umurongo. Itegeko Imana iheraho kugira ngo tugire ubuzima muri yo ni itegeko ryo kuyubaha. Kuyikunda yonyine nta yindi tuyibangikanya nayo. Kubangikanya Imana n’izindi twiremeye (ibigirwa mana) ni icyaha gikomeye. Imana Rurema ishaka ko abantu bose bayikunda, bakayubaha kandi bakayumvira n’umutima wabo wose. Iyo umuntu atubashye Imana n’umutima we wose, agasigara ari kure yayo arabihanirwa, iyo atabonye igihano vuba, igihano kiza mu gihe kizaza ndetse no kugeza ku buzukuru; kugeza ku gisekuru cya gatatu (Soma Iyim 20,5). Igihano gikomeye cyane ni uko kuba kure y’Imana cyangwa kuba mu buzima butagira Imana ni ukuba mu rupfu.
Iyo tuvuze tuti: ‘Urajye usenga Imana imwe gusa uzabe ariyo ukunda gusa‘, ni ukuvuga ko ari yo ikwiye Ubwami, Ubusha n’Ikuzo uko ibihe bihora bisimburana iteka. Si byiza rero ko turahiza izina ryayo mu bintu by’amanjwe. Imana ni Umubyeyi, ni Umwigisha, ni Umugenga wa byose. Itegeko rya gatatu ridusaba kubaha umunsi w’Imana. Umunsi w’Uhoraho ni umunsi ukwiye kubahwa, nyamara ikibabaje ni uko usanga muri ibi bihe turimo abenshi batakiwuha agaciro.
Aya mategeko 3 ya mbere yerekeye Imana, mu gihe andi asigaye yerekeza ku bantu. Ariko nyamara wareba ugasanga n’aya uko ari atatu yaratunaniye. Abantu biremeye izindi mana: amafranga, shuguri (busness), ibintu, kwibera mu maraha,….. akenshi abantu bafata gusenga nk’ikintu cyo gukora ubusa, imibiri yabo bayihindura ibikoresho by’urukozasoni, Imana ntihabwe umwanya w’ibanze mu buzima bwabo. Ibi byose ni byo umuryango w’abayisiraheli wabuzwaga cyane. Iyo batandukiraga bakikorera ibyo bashaka babonaga igihano cy’Imana.
Amategeko y’Imana atanga ubuzima. Iyo umuntu agororokeye Imana mu buzima bwe bwose Imana iramurinda. Iyo dusomye mu gitabo cy’Ivugururamategeko batubwira ko ‘igihe twumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, twihatira gukurikiza amategeko yose twashyikirijwe, Uhoraho Imana yacu azadusumbisha amahanga yose; kandi imigisha yose izatumanukiraho, iduhame, mu rugero tuzaba twumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yacu’. (Soma Ivug 28,1-2).
Ni byiza ko tubaho twunze ubumwe nk’abana b’Imana; biduha kwera imbuto nyinshi kandi z’ingira kamaro. Biduha kugira ubuzima buhamye kandi burambye.
Ingoro y’Imana ni inzu yo gusengeramo
Bavandimwe, Ivanjili y’uyu munsi iratwinjiza mu ibanga rikomeye Nyagasani Yezu Kristu yaduhishuriye ubwo yari hano ku isi. Abigishwa be byose babisobanukiwe ubwo yari amaze kuzuka mu bapfuye. Igihe Yezu yirukanye abacururizaga mu Ngoro, abigishwa bahishuriwe ibyanditswe bitagatifu bigira biti: ‘Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya’, ibi bikumvikanisha neza ko Yezu yari afitiye ishyaka Ingoro y’Imana kandi ibi birumvikana. Ni Ingoro Ye.
Yezu Kristu yahishuye hakiri kare ibanga ry’Umubiri We, wo Ngoro yuzuye. Umubiri wa Yezu Kristu ni We Ngoro yuzuye. Izuka rya Nyagasani rigaragaza ku buryo bwuzuye iyubakwa ry’Ingoro y’Imana mu bantu. Abigishwa ibi barabibwiwe kuva na mbere, ariko babisobanukiwe ubwo Nyagasani Yezu yari amaze kuzuka mu bapfuye.
Nyagasani arirukana abacururiza mu Ngoro, nantwe turasabwa kwirinda kugira Ingoro y’Imana inzu y’ubwambuzi n’iy’ubucuruzi: ubu bucuruzi umuntu yabuvuga ukwinshi; iyo urebye muri iki gihe usanga hari abantu binjira mu Kiliziya bameze nkaho batazi aho bagiye, ngaho kuza bakererewe, ngaho kwicara inyuma kure n’aho batumva neza (muri si nahakanye), ngaho telefoni ifunguye kandi irangaza abandi…..Ibi byose iyo ubigeretseho kurangazwa n’ibyasigaye imuhira, mu byo babamo, aho usanga umuntu ajya mu Kiliziya agasohoka nta kintu yumvise, cyangwa wamubaza akakubwira ko Padiri yigishije neza, ariko nta kintu na kimwe yasigaranye, ubona biteye ubwoba pe! Mbega ubucuruzi! Aho ntiwasanga nawe wabarirwa muri aba? Nyagasani Yazu yongeye kutwibutsa ko tugomba kubaha Inzu y’Imana, igihe cyose twinjiye muri Yo tujye tuyiha icyubahiro ikwiye. Dukwiye rwose kubaha Ingoro y’Imana ari we Yezu Kristu. Ni we Ngoro nzima y’Imana muri twe. Umunyuzeho, umwinjiriyeho nta kabuza amugeza ku Mana Data mu bumwe bwa Roho Mutagatifu.
Bavandimwe, mu gihe hari benshi batacyikoza mu Kiliziya, kubera ibibazo byabo bwite, bigira abihagije, nimureke twe tujya mu Ngoro y’Imana tuyihe icyubahiro ikwiye. Ibi bidufasha kujyana na Yezu neza muri iki gihe cy’Igisibo, bikazadufasha kuzukana na We, tugasangira ibyishimo by’Umutsindo we kuri Pasika. Tumusabe aduhe umutima uciye bugufi kandi uzi kumenya gukora igikwiye!
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Mwayiteguriwe na Padiri NKURUNZIZA Thaddée,
Diyosezi ya Nyundo