Kubaha ni umugenzo mwiza ugomba kuranga umukristu

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 30 C, gisanzwe. Ku wa 26 Ukwakira 2016

Bavandimwe, Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu wa gatatu w’icyumweru cya 30 gisanzwe mu by’umweru by’umwaka wa liturijiya C, riradufasha kumva neza umuntu uzinjira mu ngoma y’Imana uwo ari we ndetse n’imikorere ye hano ku isi,  ari nabyo nyine bimutegurira kuzabana n’Imana mu munezero udashira.

Mu gitabo cy’Iyimukamisiri tuhasanga amategeko Imana yahaye umuryango wayo ngo awigishe uko ugomba kubaho nk’umuryango w’Imana(Iyim.20), Pawulo Mutagatifu uyu munsi mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi aratwibutsa amwe muri atyo mategeko adufasha kunoza umubano wacu nk’abakristu hagati yacu; buri wese afite uburyo akwiye kubanira mugenzi we, aratwibutsa ko abana bagomba kubaha ababyeyi ariko kandi ababyeyi nabo bakita kubana babo, uyu mubano kandi ugomba no kugaragara hagati y’umucakara na sebuja.

Ubusanzwe kubaha ni umugenzo mwiza, ni umugenzo ugomba kuranga umukristu aho ava akagera ariko nkuko Pawulo Mutagatifu yabitwibukije, byose bigomba gukorwa ntaburyarya ndetse tukabikora tudashaka gushimisha abantu ahubwo twigana Kristu we wumviye kugeza kurupfu rwo kumusaraba ari narwo dukesha umukiro wacu nk’abemera.

Uyu mukiro kandi Yezu yaturonkeye ni wo yakomeje kutwereka mu Ivanjili Ntagatifu twazirikanye uyu munsi, Mutagatifu Luka aratwereka neza abinjira mu ngoma y’Imana abo ari bo, akatwereka ko ari abaharanira kwinjirira mu muryango ufunganye, kuko abenshi bazagerageza kwinjira ariko boye kubishobora kuko bamenyereya kwinyurira inzira ya gihogera, inzira idahuje n’ugushaka kw’Imana.

Nk’uko tubibona mu Ivanjiri, abazinjira ni ababashije gukurikiza amategeko y’Imana ; ntago ari babandi bishingikirije inkomoko yabo cyangwa amategeko runaka n’imigenzo bubahirije, ahubwo ni abazaba barakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, bakayishyira mu ngiro mu buzima bwabo bwa buri munsi , bakarangwa no gukora icyo Imana ishaka badaharanira gushimwa n’abantu. Abo nibo twumvise bazaturuka mu mpande zose z’isi maze bakishimira kubana n’uwo bemeye mu ngoma Ye, Ingoma itagira iherezo mu byishimo n’umunezero bidashira, natwe duharanire gukurikira Yezu no kurangwa n’umugenzo mwiza wo kubaha no kumvira kugirango tutazisanga mu mwanya wa nyuma kandi kubwacu twumvaga tuzaba abambere muguca muri wa muryango ufunganye.

Bikira Mariya Mutagatifu umubyeyi w’Imana n’uwacu adusabire.

Diyakoni Germain HABIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho