Kubaho mu kuri

Ku wa 2 w’icya 9 Gisanzwe B, 1 Kamena 2021

Amasomo: Tobi 2,10 -13; Mk 12, 13-17.

Kuvuga ukuri ntacyo wikanga

Uyu munsi twongeye kumva ukuntu n’abahakanyi bari bazi amatwara ya Yezu. N’ubwo bamwe bamuryaryaga abandi bakamutega imitego mu magambo, Yezu yatahuraga igihe cyose imigambi mibisha ishora imizi mu mutima wa muntu w’igisazira. Ntiturangazwe cyane n’ikibazo cy’imisoro bashakaga kumutegeraho. Nimucyo twishimire amatwara ye tuyitoze.

Abafarizayi n’abambari ba Herode bigize inyaryenge babaza ikibazo Yezu bashaka kumuta mu mutego ngo azafatwe n’ubutegetsi aramutse avuze ko adashyigikiye imisoro iremereye Abanyaroma bapyinagazaga abantu! Cyakora amagambo y’ubucacuzi abo banangizi bavuze atubere inyigisho ikomeye. Bamwiye Yezu bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri”.

Dushobora gutangarira ukuntu abo bahakanyi na bo biyemereraga rwose ibyiza Yezu agaragariza buri wese. Twanakwibaza impamvu bazi ko Yezu ari umwigisha w’ukuri nyamara ntibamukurikire. Kuki bakomeza gukurikira Abaromani babashikamiye? Ni amayobera. Igihe cyose ku isi ingoma mbi z’abanyagitugu b’abicanyi, zibona abazigaragira. Burya koko ngo “Nta murozi wabuze gikarabya!”. Yezu yabaye uwa mbere wabayeho muri ibyo bihe atabebera. Yamye avuga ukuri akifatanya n’abakene, abarwayi n’indushyi zose. Ntiyigeze atinya Abo bakoloni bitwa abaromani hamwe n’amashumi yabo yafatanyaga no bo guhonyora bene wayo. Yezu we agaragaza ubwigenge kuko nta bucuti na Sekibi. Iby’imisoro na byo ntiyatinye kubivugaho ariko agaragaza ko ari ibya Kayizari bigomba guhabwa Kayizari ariko n’Imana igahabwa ibyayo. Amategeko ashingwa n’abategetsi, abantu bayumvira mu gihe bakibayobora. Iyo ari amategeko mabi, abantu bose bakunda ukuri baba bakwiye kugaragaza ububi bwayo ntibarebere gusa. Usibye ko aho guhangana bya cyo turwane, Kayizari hirya no hino baramureka kuko ingoma ye idahoraho. Ingoma nyinshi ku isi zagiye zikora amahano, zikisingiza kugera mu bicu. Igihe kiragera zikarindimuka abantu bagatangira ubuzima bushya.

Ese umukirisitu yavana irihe somo mu Ivanjili y’uyu munsi? Uwabatijwe akitwa uwa Kirisitu, ntakwiye kugendera ku bwoba. Akurikiza urugero rwa Yezu We wigishaga ukuri atarebera ku maso y’abantu. Umukirisitu ubaho akurikije ibyo isi ishaka n’abanyamaboko bayo, uwo yarangije gukonjama mu mutima! Umushumba muri Kiliziya ukorera ku bwoba agahora asingiza abategetsi n’aho baba ari babi, uwo ararumanza! Ni yo mpamvu duhora dusabira abapadiri n’abepisikopi kugira ngo bahuguke bamenye ubwenge bwo kumurikira iyi si. Tubasabira kuba abanyamwete birinda kunywana n’ikibi. Bazabe ba bandi bumvikanisha ijwi ryabo rirengera abarengana n’abamerewe nabi bose. Twese nk’abakirisitu dusabirane imbaraga z’urukundo rw’ukuri, ubutabera n’amahoro. N’aho twagera mu byago, dusabirane gukomera nka Tobiti trwumvise mu isomo rya mbere. Yabaye indahemuka kuri Uhoraho no mu gihe yari ageze mu mage akarishye.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubeyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Yusitini, Reveriyane, Fortunato, Inyigo na Prokulo (Próculo), badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho