Kubaho ni uguharanira ubutungane

Ku wa Kabiri w’icya 32 Gisanzwe, C, 12/11/2019

TWESE TWAHAMAGARIWE KUBAHO MU BUTUNGANE

Amasomo: Ubuh 2,23-3,9; Zab 34(33); Lk 17,7-10.

Twese twaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana. Twaremewe kuzabana na Yo ubuziraherezo. Uwo ni umugambi wa kera na kare Imana yahoranye. Kubera ishyari rya Sekibi, icyaha kidobya cyaje mu bantu, maze ingaruka yacyo Rupfu yinjira mu isi. Nyamara ibyo ntibyagamburuje umugambi w’Imana wo gukiza muntu kuko ku ndunduro y’ibihe yohereje Umwana wayo ku isi ngo avugurure umubano wayo na muntu maze atwereka inzira nyayo igera ku mukiro w’iteka kuko ari We Nzira, Ukuri n’Ubugingo.

Tumaze kumva, mu isomo rya mbere, ko roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana. Burya rero ubutungane bubangikanye na kamere yacu ku buryo umuntu agomba kubaho aharanira kurangamira Imana igihe cyose, agatuza ageze ku mubano na Yo. Umuntu ahamagariwe guhora ashakashaka Imana akagira agatima karehareha agamije guhura na Yo. Ubundi ibyo ni byo byakagombye kuba ibisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko twaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana. Twakagombye rero guhora dukururwa n’iyo shusho y’Imana. Twibuke indirimbo ivuga ngo “Twaremewe kuzajya mu ijuru, ni ho twese tuzishima iteka”. Iwacu h’ukuri ni mu ijuru.

None se ni ko bimeze? Imana ifite uwuhe mwanya mu buzima bwawe? Aho ntiwaba uyibuka gusa ku cyumweru no ku minsi mikuru yategetswe maze ukibwira ko bihagije? Cyangwa uyibuka gusa igihe ugiye gusenga cyangwa uhuye n’ibyago cyangwa se uri mu bihe bidasanzwe kugira ngo gusa ugire icyo uyisabira! Imana igomba kugira umwanya w’ibanze mu buzimEa bwacu bwa buri munsi. Nta segonda na rimwe ryakagombye kuducika tudashyikiranye n’Imana. Nimucyo dukuze umubano wacu n’Imana. Uko ni ko guharanira ubutungane kuko tugomba kuba intungane nka Data uri mu ijuru.

None se ni gute tugaragaza uwo mubano n’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi? Buri wese ahamagariwe gukora icyiza maze ikibi akakigendera kure. Ubwo ni bwo buzima busazwe bwa buri muntu wese ariko by’umwihariko buri mukristu. Iyo dukoze neza nta kidasanzwe tuba dukoze kuko twese duhamagariwe kugira neza, “turi abagaragu nk’abandi” nk’uko twabyumvise mu Ivanjili. Nyagasani Yezu ni We utugira inama y’uko icyo ikiganza cy’iburyo gikoze icy’ibumoso kitagomba kukimenya. Ntitugakorere gushimwa rero nk’aho twakoze ibitangaza kandi “twakoze ibyo twari dushinzwe”.

Nyamara iyo dukoze ikibi, ishyano riba riguye kuko tuba dusenya umuhamagaro wacu wo guharanira ubutungane. Ikibi kiradusenya. None se ni kuki tubangukirwa no gukora ibibabaza Imana? Ahubwo ni akumiro kumva abivuga imyato ku mugaragaro y’ibibi bakora. Iri ni ishyano! Akenshi na kenshi usanga ikibi ari cyo dufata nk’igisanzwe, umugiraneza turamutoteza, tukamwica urw’abagome kuko atagenza nkatwe ahubwo umugiranabi tukamwerereza mu bicu. Turabicurika. Twebwe turasabwa guhinduka. Niduhindure imyumvire inzira zikigendwa. Niduharanire ubutungane kugira ngo natwe tuziturire mu biganza by’Imana tuzibanire n’Uwadukunze akaturema mu ishusho no mu misusire ye ndetse akohereza Umwana we w’ikinege ngo atwereke inzira nyakuri tugomba gucamo maze tuzabane na We ubuziraherezo, ubu n’iteka ryose. Amen.

Mutagatifu Yozafati, udusabire.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho