Kubaka ku Rutare

Inyigisho yo ku wa kane, Icyumweru cya I, Adiventi, 2013

Ku ya 05 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 26,1-6; 2º. Mt 7, 21-24-27

Dukomeje icyumweru cya mbere cya Adiventi itwibutsa ko kwitegura Umukiza ari wo muhibibikano ngombwa ku muntu wese wumva ko yamenye Imana Data Ushoborabyose. Kuyizera no kuyishingiraho ubuzima bwose, ni ko kwiteganyiriza ibyiza bidashira bivugwa n’abahanuzi b’Imana kuva mu bihe bya kera cyane. Ni ko kwitegura kwinjira muri wa Murwa ukomeye cyane Umuhanuzi Izayi yatubwiye mu isomo rya mbere. Mu mvugo y’Ivanjili ya none, iyo mibereho ishingiye byose ku Musumbabyose, ni iy’umuntu w’umunyabwenge uzi kubaka ku rutare ibitazigera bisenyuka.

Ubwenge ni ukumva amagambo yose YEZU KRISTU yavuze tukayitaho. Umuntu wese ukora uko ashoboye kugira ngo atungwe n’Ijambo ry’Imana, uwihatira gushyira mu bikorwa icyo rimubwiriza, uwirinda uburangare butuma yohokera mu bindi bitwara umutima, uwihatira gukundana uko Ijambo ry’Imana ribivuga…umuntu nk’uwo ni we muhanga n’umunyabwenge.

Kugira ngo iyo ntambwe y’ubwenge nk’ubwo tuyigereho, ni ngombwa kwirinda ibintu byose byatuma duhuma tukabura guhanga amaso Uwadupfiriye ku musaraba. Ikintu cyose gituma umuntu arangwa n’ibikezikezi mu maso ntabone neza ibiri imbere, ni icyo kwirindwa. Kwitiranya ikuzo ridutegereje n’amarangamutima yo ku isi, ni byo bidutesha inzira y’Umukiro. Nta kintu na kimwe gishobora gushyirwa hejuru y’amagambo YEZU KRISTU atubwira: n’ubuzima bwacu ntibushobora gushyirwa hejuru ya YEZU KRISTU udukunda; ari ibyo ku isi, ari amoko, ari ururimi n’umuco, nta na kimwe kigomba gushyirwa hejuru y’iby’Imana idushakaho. Byose bimurikirwa n’Ivanjili maze bikatugirira akamaro kurushaho.

Ibyo dushyira imbere akenshi, si byo bidutegurira amahoro. Iyo ari ibintu bihabanye n’ugushaka kw’Imana Data Umubyeyi wacu, aho kutubeshaho biratworeka. Nta we uzaramba mu nzira mbi nk’izo zidutandukanya n’Ubugingo nyakuri. Kuzigenderamo ni ko kwiretera irimbuka, nta bwenge burimo; amayeri n’ubucakura nibicike, twiyubakire Ingoro izahoraho yo mu ijuru.

YEZU KRISTU waje mu isi kudukiza, natubere ibyishimo bihoraho. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire ubu n’iteka ryose. Amina.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho