Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Urugo rutagatifu, 2013
Ku cyumweru, 29 Ukuboza 2013
Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º.Sir 3, 2-7. 14-17a; 2º. Kol 3, 12-21; 3º. Mt 2,13-15.19-23
Kuri uyu munsi w’Urugo Rutagatifu, tuzirikane Ijambo ry’Imana twateguriwe, turiyumvisha ko Kubana gikristu mu rugo ari yo ntego ikwiye kuranga umuntu wese wifuza kubaka. Umusore utekereza gushaka, akwiye kubanza kumenya neza icyo YEZU KRISTU ashaka. Umukobwa na we ugeze mu gihe cyo gusabwa, akwiye gusabwa n’ingabire za Nyagasani zivomwa mu Ijambo ry’Imana. Iyo ntera yo kwifuza ibyiza iragoye kugerwaho, igihe cyose ababyeyi mu rugo rwabo badashyira imbere kubaho bakurikije ubutorwe bwabo. Isomo rya mbere n’irya kabiri agizwe n’ibice bibiri by’ingenzi: imico n’imyifatire mu rugo (Morale familiale) n’isoko yayo. Ivanjili yo yatweretse Urugero rw’urugo ruboneye rwabayeho mu mateka yose atugeraho.
1. Imico n’imyifatire mu rugo
Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki yadusobanuriye ko hagati y’abana n’ababyeyi hagomba kurangwa icyubahiro gikomeye. Abana bafite inshingano yo kubaha no kumvira ababyeyi babo. Umwana ufite ayo matwara imbere ya se na nyina, ni we wihunikira byinshi kuko n’ibyaha bye azabibabarirwa. Mu mibereho ye, arangwa n’ubwiyoroshye butuma adashobora gutererana na rimwe se na nyina.
Mu isomo rya kabiri na ho, Pawulo Intumwa yatwigishije imico n’imyifatire ikwiye kuranga ababana mu rugo. Abagore bagomba korohera abagabo babo. Abagabo na bo bagomba kwirinda kuba abanyamwaga no kuremerera abagore babo. Ababyeyi bombi bashishikarizwa kwirinda gutonganya abana babo ubutitsa. Ni ukuvuga ko bagomba kwirinda ubudodi mu buryo bwo kurera abana babo. Umutima w’ubwumvikane n’ubworoherane hagati y’umugabo n’umugore, ni wo uzazana ituze risesuye mu rugo ku buryo n’abana bazarangwa no kumvira ababyeyi babo muri byose.
Aya masomo aryoheye amatwi. Yuzuye inama nziza kandi zumvikana. Ntizishobora kugerwaho ariko hatabonetse isoko y’iyi mico n’imyifatire myiza.
2. Isoko y’imico myiza mu ngo
Amasomo yombi yagize icyo avuga ku mubano ushingiye ku cyubahiro tugirira Umubyeyi Mukuru kandi w’ibanze ari we Data wa twese uri mu ijuru. Mwene Siraki ati: “…uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina. Utinya Uhoraho yubaha se” (Sir 3, 6-7). Pawulo Intumwa na we yagaragaje ko Ijambo ry’Imana ari ryo rizaba isoko y’ubwumvikane n’urukundo bizahuriza intore z’Imana mu butagatifu (Kol 3, 12-17).
Iyi nyigisho tugezwaho na Mwene Siraki na Pawulo ireba by’umwihariko ababatijwe mu Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Abatagatifujwe na Batisimu ni bo bashobora kumva neza iyi nyigisho. Ingo tubwira ugushaka kw’Imana none, mbere na mbere ni ingo z’abashakanye gikristu. Ni bo bafite isoko igaragara bavomamo imbaraga zo kubana neza bafashanya kugana ijuru. Nibumva ubutumwa bwabo, bazafasha n’abari kure y’Inkuru Nziza kumenya ibyiza Nyagasani ashaka guhundagaza ku bana be bose.
Muri iki gihe hari ingo zasenyutse: ni abashakanye bibwiraga ko bakundana ariko bamaze kubana ntibatinda kugirana amahane, none baratandukanye rwose. Bibagiwe rya sezerano: “Icyo Imana yabumbiye hamwe ntihakagire ugitandukanya”. Hari ingo ziri hafi gusenyuka: umugabo n’umugore n’ubwo bitabira isengesho mu Kiliziya, bahorana intonganya: abo bakeneye kugobokwa hakiri kare. Ni umurimo w’abasaseridoti bagomba kunga abashakanye bisunze imbaraga bavoma kuri YEZU KRISTU bahora bashengereye. Ni umurimo usaba ubwitange no kwihangana.
Icyihutirwa mu butumwa bwa Kiliziya muri iki gihe, ni ugufasha abana babyiruka kumenya no gukunda YEZU KRISTU; ni ukubakundisha Inkuru Nziza y’Umukiro; ni ukubabuganizamo imbaraga YEZU KRISTU atanga muri Ukarisitiya no mu yandi masakaramentu.
Nta mwana n’umwe uzakura yubaha babyeyi be igihe cyose atazavoma imbaraga mu gushaka kw’Imana. Nta n’umwe uzakura neza atagaburiwe ifunguro rya roho. Nta we uzubaka neza urugo rwe agendera mu nzira za kimuntu gusa. Nta we uzabyara abana ngo abarere neza adashingiye murongo ahabwa na Se wo mu ijuru. Uko azarera abana be, ni ko bazakura.
3. YEZU, MARIYA na YOZEFU badusabire
Ivanjili Ntagatifu idutekerereza imico itagira urugero ya BIKIRA MARIYA na YOZEFU. Imana yabashinze amabanga y’Umuryango wayo. Bayujuje yose mu budahemuka butangaje. Uko Umwana YEZU yakuze abumvira, ni ikitegererezo cy’urugo rurangwamo Umwuka w’Imana koko. Uko YOZEFU yitangiye MARIYA na YEZU, na byo bibere urugero uwitwa umugabo wese, yihatire kwita ku rugo rwe, arangize neza inshingano yiyemereye imbere ya alitari. Umutima mwiza w’ituze wa BIKIRA MARIYA na wo umurikire uwitwa umugore wese, abe umutima w’urugo maze ababyeyi n’abana batere imbere mu nzira bahamagariwe.
Twerekeze umutima wacu ku Rugo Rutagatifu, dusabe YOZEFU na MARIYA gusabira ingo ziri mu ngorane muri iki gihe: abari mu kaga, abagiriwe ubugome butabuze muri iyi si, abagizwe abapfakazi n’inabi ya muntu, abagizwe incike ku buryo bwinshi, abadafite aho baba n’izindi ngorwa tutarondora. YOZEFU na MARIYA, mufashe urubyiruko rwacu gutera imbere mu RUKUNDO RWA KRISTU kugira ngo abashaka kubana bazere imbuto nziza mu ngo zabo; nimufashe Abihayimana kunga ubumwe na YEZU KRISTU kugira ngo babone imbaraga zo gufasha abantu bose kubona inzira y’Umukiro.
YEZU KRISTU asingizwe iteka ryose mu mitima yacu.
Padiri Cyprien BIZIMANA