Kuboha no kubohora

UWAKRISTU WESE AFITE UBUBASHA BWO KUBOHA NO KUBOHORA”

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya XIX gisanzwe/ Umwaka C

Amasomo: Ibarura 13,1-2a.26-14,1.26-29.34-35; Matayo 18,15-20

Bavandimwe muri Kristu, Yezu naganze iteka kandi yubahwe na bose. Koko abakuru baravuze bati: “Abagiye inama, Imana irabasanga”. Ijambo ry’imana tuzirikana none riraza rishimangira iyi mvugo y’abakurambere bacu, basuzumye kandi bakareba ibintu binyuranye n’imyifatire y’abantu bagakuramo iyo mpanuro ireba buri cyiciro cy’abantu. Uhereye ku kibondo kugera ku kibando, gushyira hamwe, kujya inama, gukosorana, gusengera hamwe, bironkera umugisha ababigize intego. Uwo mugisha ni uwo Yezu atubwiye ati: “Ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru: n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru (…) kandi niba babiri muri mwe… bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru”. Aha byumvikane neza, ni igihe abantu bashyize hamwe bajya inama zubaka, dore ko hari n’abazikora zigamije gucura inkumbi. Uwakirisitu rero we ibirenge bye byihutira ineza, gutabara, guhoza, gufasha no gutera amahoro. Aho ni ho akura bwa bubasha bwo kuboha no kubohora.

Nyamara ubwo bubasha ni ishuri rikomeye ry’amateka ya muntu kuko risaba uwemeye gukurikira Yezu Kirisitu, kumenya kubabarira umuvandimwe we. Hano umuvandimwe uvugwa, si uwo musangiye isano y’amaraso gusa ahubwo ni buri wese mu bo mubana, muhura, mukorana, musengera hamwe, muturanye, mu ijambo rimwe ni umuntu wese utarebye isura, indeshyo n’ ubutunzi, isura n’inkomoko. Ongera uzirikane amagambo Yezu amaze kutubwira: “Umuvandimwe wawe naramuka acumuye, umusange umuhane mwiherereye”. Ibyo yadusabye kubikora mu gihe cyose yatwumva cyangwa ntatwumve, ndetse agerekaho ko bikwiye kubanza kuba mu ibanga muri mwenyine, nyuma ukiyambaza inshuti, yananirana ugashaka umuryango cyangwa ikoraniro, kugira ngo murebe uko mwakwarura ubuzima bwe mu mazi abira. Niyumva azakira nababana kabutindi ntiyumve ni we uzaba yizize, uwo azirengera ingorane zizamubaho. Kuko muzaba mwaramubohoye akanga akababera gica. Aha rero huzuzwa rya jambo ngo: Ineza iratinda ntihera kandi n’inabi ukoze amaherezo aho uzanyura hose muzahura.

Iri somo Yezu aduhaye none, dukwiye kurizirikana twitonze ndetse rikatubera impamvu yo guca bugufi, tukisuzuma uko tubayeho. Kubera iki? Kuko byoroshye kubona inenge, amafuti, ibyaha bikorwa n’abandi ariko twe ntitubashe kwisuzuma ngo twikebuke tutihenze, tukareba niba natwe turi ba miseke igoroye. Uzasanga tugira tuti, aha ndavuga uko umuntu akunze kwibona: njye sinivanga mu bitandeba, singira amagambo, siniba, sinica, sinsambana, nta shyari ngira, mbese umuntu akireba akigosora agasanga nta rukumbi yigiramo, ugasanga ni ihoho arasa na bike. Nyamara yagera kuri mugenzi we agasya atanzitse akamuvuga uko ashatse, ndetse bikarangira amuciriyeho iteka, ubuzima akabukurunga mu mukungugu ngo kuko uwo nta muntu umurimo. Yooooo, imitekerereze n’imigenzereze nk’iyo ni ukureba bugufi ni ukwibeshya aka wa mugani ngo: “Nta mwiza wabuze inenge na Nyirahuku igira amabinga kandi ngo ugushungura ntakuburamo inkumbi”. Yezu rero, yashatse kutwereka uburyo nyabwo bwo kwitwara mu buzima. Nta bundi ni uko uwakosheje si Umwanzi kandi si n’umugome wo gucirwaho iteka. Ahubwo ni umuvandimwe wo kubabarira, wo kwerekwa inzira ikwiye, uhereye mu kumuhana mu ibanga, byanze ugashaka undi akabigufashamo, bidakunze umuryango cyangwa ikoraniro rigatabara. Ngiyo inzira ikwiye mu rugamba rwo gufatanya gushakashaka kunyura Imana turi hamwe nk’abavandimwe.

Indi nama yezu yatubwiye ni ugushyira hamwe mu gusenga, mu kwambaza Imana tuyisaba ngo itube hafi. Gushyira hamwe ntako bisa mu cyiza no mu isengesho ni kimwe. Nta gucika intege ngo mbese kuki mu rugo, muri remezo yacu, muri Santarali yacu cyangwa Paruwasi yacu usanga bamwe badasenga cyangwa se hakaba abacibwa intege no gusenga iyo abona abo bari kumwe bitabafasheho. Yezu yatwibukije ikintu gikomeye ko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina rye, aba ari rwagati muri bo. Igihe rero dusenga tujye twibuka ko tutari twenyine ko Yezu aba ari kumwe natwe, icyo gihe mu guhuza umutima dusaba: twaba twisabira cyangwa dusabira abandi Data uri mu ijuru azumva isengesho ryacu.

Isengesho rinyura Imana kandi ikariha umugisha, ni irizirikana bose, cyane umuvandimwe waguye mu cyaha, mu kibi, mu buhemu, mu bugambanyi kugira ngo agaruke mu nzira iboneye. Ni irisabira uri mu nzira nziza kutayiteshuka ngo yohoke mu byo Imana yanga urunuka, ari byo urwango, ubugome ubwo ari bwo bwose, ishyari n’urugomo rwitwaje amabako cyangwa ububasha n’ubushobozi umuntu afite. Ni irisaba ko amahoro, ubutabera, ibyishimo, ineza, ukuri, ubuntu n’ubumuntu biganza mu isi ya Nyagasani .

Kujya inama, gushyira hamwe, gutabara, gukosora no guhana umuvandimwe, hari ikindi bisaba: Ni uguhorana amizero muri Yezu. Kudaterwa ubwoba n’ibihita mu isi, zaba intambara, ibyago, inzara, ubuhemu bunyuranye. Ngo bibe byakugamburuza mu gukora icyiza. Bisaba guhorana umutima uharanira icyiza, igikwiye, ikibonye wizeye ko Imana muri kumwe izagufasha kandi ikakurinda kugwa mu mutego wa sekibi ari we sekinyoma, isoko y’icyitwa icyaha gikurura muntu kimujyana mu bwihebe rushyira urupfu nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, aho umuryango wa Isiraheli wijujutiye Imana na Musa bavuga ko icyari kuba cyiza ari ukuba baraguye mu bucakara mu Misiri. Mwibuke ko bari barabonye ikuzo n’ikiganza cy’Imana uburyo cyabarokoye umunyamaboko n’umunyabubasha Farawo ariko bikarangira bateye umujinya Uhoraho wabarokoye mu bikomeye.

Bavandimwe dusabirane kumenya gufatanya, duharanira icyiza, twese tuhore twibuka ko turi abana b’umubyeyi umwe ari we Data uri mu ijuru, duharanire kumushimisha mu byo dukora twirinda ko hari umuvandimwe wacu wakorama ngo atwarwe na nyakibi turebera. Mu maso y’abantu birasa n’inzozi ariko mu maso y’Uhoraho ibyo ni nk’ubufindo. Twe dukore ibyo dusabwa, ibi   ndi Imana izirwariza. Amina          

Padiri Anselme Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho