Kubona acibwa n’abakuru b’umuryango!

Ku wa Gatanu w’icya 27 Gisanzwe C, 27/09/2019

AMASOMO: 1º. Hagayi 1, 15b; 1, 1-9;-7; Zab 43 (42),1-4;2º.Lk 9, 18-22.

Mu gihe kera umuhanuzi Hagayi yatumwe gukangura Isiraheli ngo yite ku Ngoro y’Uhoraho, dutangazwa n’uko Ingoro nyayo yo yasenywe n’abakuru b’umuryango, abaherezabitambo n’abigishamategeko. Ingoro y’Imana yose igomba kubahwa cyane. Inzu ntagatifu isengerwamo yitabwaho. Ibyo ni ukuri kuva mu gihe cy’Abayahudi. Ingoro y’i Yeruzalemu yigeze gusenywa abantu bajyanwa bunyago. Bavuye i Babiloni bongeye kuyubaka bayigira nziza. Yongeye guhindurwa umuyonga mu myaka ya mirongo irindwi nyuma ya Yezu. Ariko tuzi ko Abayahudi bose bari barahamagariwe kumenya Yezu Kirsitu nk’Umwana w’Imana Nzima ya yindi yabagobotoye ubucakara bwo mu Misiri. Abenshi muri bo ntibigeze basobanukirwa. No mu ngorane zose bagize kugeza uyu munsi, Yezu wabatumweho ntibamwemeye muri rusange.

Igitangaje cyane kandi kibabaje, ni uko abari bashinzwe kumurikira rubanda rwa giseseka bakomeje kwiratana ubumenyi bari bafite n’imyanya ikomeye maze bagasuzugura Umwami w’Abami wagombaga kubereka Ubwami nyakuri bw’iteka.

Mu ivanjili ya none, twasobanukiwe ko mu gihe Yezu yariho yigisha hirya no hino abwira abantu Imana y’ukuri iyo ari yo n’uko babona umukiro itanga, benshi cyane bakomeje kumwitiranya n’abandi bantu bari barabayeho kera. Bakekaga ko ari Yohani Batisita wazutse, wa wundi wishwe na Herodi. Abandi bibwiraga ko Yezu ari umuhanuzi wa kera cyane wagarutse. Muri uko guhuzagurika no kubura kumva no kwemera Yezu, Abayahudi bataye isaro.

Yezu agaragaza ko bibabaje kubona abakagombye kumwumva ari bo nyine bamugambaniye. Ese ubwenge bwabo bwari bwarazindukiye he ra? Uko Yezu yababaye, impamvu n’abamubabaje, bishobora gutuma dutekereza ko n’ubunangizi bwa none bufite umuzi muri abo bakurambere bacu. Yezu ati: “Umwana w’umuntu agomba kubabara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa…”.

Birababaje ko abakuru ari bo bafashe iya mbere mu kunyuranya n’ubutumwa bw’Umwana w’Imana. Akenshi iyo isi ijya guhindana, abayiyoboye babaho nk’abatagendera ku kuri. Dusabire abayobozi bose baba abategetsi basanzwe, baba abayobozi mu nzego za Kiliziya…Tubasabire kuba aba mbere mu gusobanukirwa n’icyo Imana Data Ushoborabyose adushakaho. Gikubiye mu butumwa Yezu Kirisitu yatugejejeho. Abo bose nibabuhugukira bakirinda kubukerensa, bazamenya ukuri bashobore kuyobora abo bashinzwe mu nzira nziza ironkera isi amahoro n’ubutungane imbere y’Imana.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariaya aduhakirwe. Abatagatifu Adolufe na Yohani bahowe Imana, Visenti wa Pawulo na Kayo badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho