Kubona Data biraduhagije

Inyigisho yo ku wa Gatanu, 03 Gicurasi 2019: Filipo na Yakobo, Intumwa.

Amasomo: Kor 15,1-8; Zab 19 (18), 2-5; Yh 14, 6-14

Kuri uyu munsi wa gatanu wa mbere w’ukwezi, hari byinshi bihuriranye biduhugura. Ni uwa gatanu twita w’imboneka, ni uwa gatanu w’icyumweru cya kabiri cya Pasika, ni n’umunsi mukuru w’abatagatifu Filipo na Yakobo, Intumwa.

Abakirisitu batari bake bakunda gufata umwanya wo gushengerera Yezu Kirisitu ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi. Benshi muri bo, ni Abanyamutima. Gusenga twitoza gushengerera Yezu, ni uburyo budufasha gutera imbere mu busabaniramana. Abatagatifu benshi batubereye urugero muri iyo nzira yo gushengerera Yezu. Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke ni umwe mu bazwi cyane bateje imbere isengesho ryo gushengerara Yezu Kirisitu ufite umutima mutagatifu rwose. Umutima Mutagatifu wa Yezu Kirisitu wuzuye urukundo n’impuhwe, tuwitegereza cyane cyane muri Ukarisitiya kuko Yezu arimo rwose. Ni bumwe mu buryo bufatika bwo kunyungutira Inkuru Nziza twakiriye yerekeye Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Kumwegera no kumuhanga amaso muri Ukarisitiya, ni ko gutega amatwi y’umutima akagenda atwongorera anatwibutsa Inkuru Nziza ye, atuganisha kuri Data Ushoborabyose.

Igihe cya Pasika kidufasha ku buryo bwihariye gucengera amabanga y’Inkuru Nziza. Duhimbaza birambuye ibanga ry’urupfu n’izuka. Nyuma y’Igitaramo n’Umunsi Mukuru wa Pasika, dutangira gusoma ubuhamya bw’abakurikiye Yezu mu ikubitiro. Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa kibidufashamo. Aho dusangamo ubuhamya bw’ikubitiro bw’abemeye Yezu. Twiyumvira Petero n’izindi ntumwa bamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro. Twumva ibitangaza Intumwa Petero na Yohani bakoze. Mu izina rya Yezu, abarwayi barakize, abacumbagira baremarara, abamugaye barunamuka, abazikamye barazanzamuka. Ibyo bimenyesto byose ubwabyo si byo Nkuru Nziza. Bibaho kugira ngo bihamye ko ukwemera kwamamazwa ari ingirakamaro mu mibereho ya muntu kandi kwifitemo imbaraga zikiza. Nk’uko Pawulo yabyandikiye Abanyakorenti, inkuru nziza yamamazwa uwemera wese yihambiraho ni iyi: Yezu Kirisitu yarapfuye arazuka. Kumwemera ni byo bitanga imbaraga zo gukora ibitangaza n’ibimenyetso byose bidasanzwe by’ububasha bw’Imana mu bantu. Uko kwemera kutariho, ibindi byose byahinduka zeru. Imbaraga ziva mu kwemera ko Yezu Kirisitu Muzima ari we uyobora imibereho yacu, ni zo zihigika amashitani n’imyuka mibi yose. Ni zo zikiza abazahaye. Ni zo dukwiye guhora dushakisha.

Buri munsi dutura igitambo cy’Ukarisitiya ari na ko tuzirikana ubuzima bw’abatagatifu. Abo bose ni abantu b’ibyiciro byose babeshejweho n’Inkuru Nziza maze bava kuri iyi si baranyuze Imana n’abantu. Bamenye Yezu Kirisitu baramukunda bihambira ku Ijambo rye kandi baharanira kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose. Bikira Mariya Mutagatifu ni we kiremwamuntu ubimburira bose mu kubeshwaho n’Inkuru Nziza. Ni umuntu udasanzwe. Yagiriwe ubuntu bwo gusamwa nta nenge y’icyaha kandi ni we nyine Uhoraho yahisemo ngo atubyaririre Umukiza. Abandi bakurikiraho, ni abahowe Imana barimo intumwa n’abandi benshi bemeye gupfa aho guhakana Yezu Kirisitu.

Kuri uyu munsi, abo duhimbaza ni Filipo na Yakobo. Filipo yavukaga ku nkombe z’ikiyaga cya Galileya. Yabanje kuba umwigishwa wa Yohani Batisita nyuma aho Yezu atangiriye kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro, Filipo yinjira mu Ntumwa cumi n’ebyiri. Yakobo duhimbaza none we, ni mwene Alufeyi. Ni we wayoboye Kiliziya ya Yeruzalemu mu ikubitiro. Ni na we wanditse ibaruwa tuzi iri mu Isezerano Rishya.

Yezu Kirisitu, nasingirizwe abo bahamya bose. Batubereye urugero mu kumenya inzira igana kwa Data. Babonye Yezu Kirisitu abereka Data maze na bo batwereka uko twagera kwa Data. Batumenyesheje ko ari ukunyura kuri Yezu, nta bundi buryo.

Bikira Mariya aduhakirwe dukomeze iyo nzira tuzave muri iyi si twiteguye kwinjira mu ijuru kwa Data udukunda.

Padiri Cyprien BIZIMANA