Kuburira abana

KU WA 6 W’ICYA 22 GISANZWE A, 05/09/2020

Amasomo: 1 Kor 4, 9-15; Zab 144, 17-18,19-20,10a.21; Lk 6, 1-5.

Kuburira abana nka Pawulo Intumwa

Pawulo intumwa amaze iminsi aduhugura. Yatweretse inzira yo gukura mu bukirisitu tukareka guhora turi ibitambambuga. Yadusobanuriye ubwenge nyakuri aho bushingiye. Yanatubwiye ko uw’ibanze turangamiye muri Kiliziya ari Yezu Kirisitu kuko abandi twese turi abagaragu be. Uyu munsi, Pawulo arashimangira iby’imibereho ye n’izindi ntumwa.

Ababatijwe bose barebe intumwa nk’abantu batorewe kuruhira abandi. Agira ati: “… twebwe intumwa, Imana isa n’iyadushyize inyuma y’abandi, nk’abaciriwe urwo gupfa”. Koko rero, mu bihe by’ikubitiro, intumwa zaragowe cyane. Igihe Yezu asubiye mu ijuru, ni zo zasigaranye umurimo wose wo kuyobora abantu mu Ngoma y’Imana. Nk’uko Yezu bari baramusuzuguye bakamwica rubi, intumwa na zo ni iyo mibereho yari izitegereje. Koko rero, babaye iciro ry’imigani. Basuzuguwe n’abanyamaboko b’icyo gihe. Barababaye bikomeye. Ese hari uwari ubitayeho? Baremeye baravunika, baratukwa, bicwa n’inzara, barakubitwa, baricwa.

Muri ako kababaro kose, intumwa zakomeje kumurikirwa n’imibereho ya Yezu Kirisitu. Baratotejwe ntibatoteza, baratutswe ntibasubizwa. Ni ko Pawulo abivuga ati: “Baradutuka tukabifuriza umugisha; baradutoteza tukihangana; baradusebya twe tugahoza abandi! Twahinduwe nk’icyavu cy’isi, kugeza aho n’ubu batugize ibicibwa mu bantu”.

Uko Pawulo abivuga, yandikiye Abanyakorenti iby’iyo mibereho y’intumwa agamije kubereka na bo, buri wese wemeye gukurikira Kirisitu, ko atagomba kwidamararira. Nta kurangara na gato. Nta kureba ku ruhande rundi. Ni ukurebera kuri Yezu n’intumwa, maze buri muyoboke wa Yezu muri Kiliziya akagaragaza amatwara akwiranye na Batisimu yahawe. Nta guharira ubutumwa intumwa zonyine. Iyo nyigisho Pawulo yahaye abo yita abana be, yaburiye Abanyakorenti, irabakomeza barushaho gukura mu kwemera. Hakomeje kubonekamo benshi bashyize imbere kwitagatifuza badaciwe intege n’ibikangisho by’iyi si.

Inyigisho ya Pawulo, nitumurikire natwe. Dusabire abadukuriye muri Kiliziya bahugukire kutuyobora nk’intumwa koko. Nibakomere kuri Yezu barangwe n’ukwitanga mu bwiyoroshye nka Pawulo n’izindi ntumwa. Nibahe imbaraga zo gutanga urugero no gushishikariza abo bashinzwe babiteho nk’umubyeyi wita ku bana be. Buri wese wabatijwe, niyihatire kwakira inyigisho mu bwiyoroshye arangamiye Kirisitu mbere na mbere. Nagaragaze uruhare rwe mu kubaka Kiliziya aharanira urukundo rwa Kirisitu aho ari hose, aharanire amahoro arwanye akarengane ku rwego ashoboye rwose.

Amasengesho tuzakora, kwigomwa no kwiyiriza, byose bizera imbuto bitewe n’umutima urangamiye Kirisitu wakirana ukwemera n’ukwiyoroshya inyigisho ahabwa. Ubukirisitu bwe ntibuzahera mu kubahiriza amategeko by’inyuma nka bariya Bafarizayi badasobanukiwe iby’isabato.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Tereza w’i Kalikuta, Beritini, Urbano, Petero Nguyeni na Lawurenti Yusitiniyani, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho