Kuburira abavandimwe

Inyigisho yo ku wa kane w’icya 2 cy’Igisibo, 16 Werurwe 2017

Amasomo: Yer 17, 5-10; Zab 1, 1-6; Lk 16, 19-31

1.Umukungu na Lazaro

Umugani w’umukungu na Lazaro Yezu aducira, ushobora kudukangurira kurushaho kwemera ko ijuru ririho kandi duhamagariwe kwitegura kuritaha. Iby’Imana ni amabanga ahanitse. Abantu batabungabunga ukwemera kwabo, hari ubwo bashobora kumva ko ijuru ari uburyo bwo kuvuga gusa, ko riri aha ku isi mu gihe umuntu akora ibyiza akitwara neza akirinda kugira uwo abangamira. Abo ukwemera kwakamyemo bo rwose nta n’igitekerezo na gito bagira cy’ijuru. Biberaho uko babyumva kuri iyi si bakarya bakanywa bakarangara bakidagadura, ahasigaye bagategereza igihe ruzazira. Hari abakire bari uko, hari n’abakene biberaho batyo.

  1. Igikorwa Imana ishima

Urugendo rw’igisibo turimo, rudutegurira kwinjira muri Pasika dufite umutima ubereye Nyagasani. Iyo Pasika kandi mu by’ukuri ni yo itwinjiza mu ijuru aho tuzishima iteka. Kuko ari ubuzima bw’iteka bwiza twamenye kandi duharanira, ni ngombwa kubusangira n’abandi. Ntibidushimishije kwinjira mu ijuru twenyine. Ntibidushimishije ko hagira abavandimwe bacu bazinjira mu maganya adashira nyuma y’ukwidagadura by’akanya gato kuri iyi si. Ni yo mpamvu ari ngombwa kwihatira kugaragaza ibikorwa Imana idushakaho. Igikorwa Data Ushoborabyose ashima, ni ukwakira uwo yatumye Yezu Kirisitu. Dushobora kuba kuri iyi si bisanzwe nta nabi tugaragaza nta n’uwo tubangamiye, aiko iyo tudakinguriye umutima wacu Yezu Kirisitu watsinze urupfu akzukira kutuganisha mu ijuru bidasubirwaho, icyo gihe ubuzima tuba turimo ni igicagate, ni amanusu arangira nyuma y’akanya gato.

  1. Ikindi cy’ingenzi

Ikindi gikorwa cy’ingenzi cya ngombwa, ni ukwihatira gufasha abandi kumenya iyo nzira igana mu ijuru. Ntibyoroshye, ariko umukirisitu nta kindi abereyeho atari uguhesha ikuzo Uwamucunguye. Kimwe mu bimenyetso by’uko twunze ubumwe na we, ni uko tumubwira abandi tubifuriza kumumenya, kumwakira no kumukunda mbere ya byose kugira ngo ihirwe twiyumvamo na bo barinyungutire. Mu isi hari abahumishwa n’ubukire n’ubujiji bwabo ku buryo uko wababwira gute, barushaho kwifungirana mu bujiji bwabo. Iyo tugerageje uko dushoboye bakanga, turarekera tugakomeza gukomera k’uwo twemeye, ibindi tukabiharira Nyirijuru kuko ni we uzi neza ijana ku ijana impamvu ya byose.

  1. Lazaro wahoze ari umukene

Umukungu yamaze gupfa baramuhamba maze yibona ikuzimu yubura amaso atangarira Lazaro yahoze yirengagiza. Uwabaye ku isi ashonje atagira n’urwara rwo kwishima, yari anezerewe ari kumwe na Aburahamu mu Rumuri rw’iteka. Umukungu wapfuye apfuye, yatangiye gutakamba ariko byari bitagishoboka ko agerwaho n’imfashanyo y’isengesho. Iyo umuntu apfuye biba birangiye, ibyo atakunze ngo abiharanire agifite izi ngingo Imana yamuhereye icyo, ntashobora kubishyira mu bikorwa igihe umubiri warangije akawo.

Dukore uko dushoboye tugifite akuka, dusenge, twigishe dushishikaze, wenda n’abanangiye banaguka bataranogoka.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Benedigita, Ewuzebiya, Heriberto na Yuliyani, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho