Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 5 gisanzwe C, tariki ya 14/02/2019
Amasomo:
Intg 2,18 – 25; Zab 128 (127); Mk 7, 24-30
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!
Mu ijambo ry’Imana rya buri munsi ,Yezu Kristu Jambo w´Imana ntahwema kuduhugura. Ijambo atubwira ni ifunguro rizima, uryakira neza ntagwingira mu buzima bwa roho, akomeza gukura no gukomera. Iyo mikurire myiza dukwiye kuyiharanira no kuyisabirana.
Yezu ntashobora kwirengagiza ijambo ryuje ukwemera
Uyu munsi Yezu abinyujije mu kiganiro kigufi yagiranye n’umugore w’umunyamahanga (kavukire ka Fenisiya ho muri Siriya) aratwibutsa ububasha bw’ijambo tumubwira ari nako adutungira agatoki aho ubwo bubasha bw’ijambo tuvuga rikamunyura bukomoka. Nta handi ni mu kwemera. Yezu araduhishurira icyo akeneye mu isengesho tumutura tumutakambira.
Dusanzwe tuzi ububasha bw’Ijambo ry’Imana ndeste muri iyi minsi dukomeje kuzirikana mu gitabo cy’Intangiriro igikorwa cy’Imana Umuremyi wahanze byose ku bubasha bw’Ijambo rye. Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho urumuri!”, urumuri rubaho,………… (Intg 1,3). Ni uko n’ibindi byose byaremwe kandi koko Imana ipfa kuvuga gusa, byose bikaba. Imana natwe itugabira ku byiza byayo ku buryo ijambo ryacu rigira agaciro mu kugira ibyo rihindura yewe no mu mukiro w’abandi. Ijambo umugore yabwiye Yezu amutakambira ryatumye imibereho y’umukobwa we ihinduka. Ni Yezu Nyirimpuhwe ukiza abigirishije ububasha bwe nyuma yo kumva ijambo ryuje ukwemera.
Koko rero Imana Umuremyi , mu rukundo rwayo rwahebuje itwemerera natwe kuvuga ijambo ryifitemo ububasha ari nabyo tubona mu ijambo uriya mugore w’umunyamahanga yabwiye Yezu amutakambira maze Yezu akamusubiza ibihuye n’ugushaka kwe : ‘‘Ngiriye iryo jambo uvuze , ngaho genda, roho mbi ivuye mu mukobwa wawe’’ (Mk 7,29).
Ni iki kidasanzwe cyari mu ijambo ry’umugore w’umunyafenisiya?
Ijambo rye ni urugero rw’isengesho ryo gutakamba mu buryo bukwiye. Iyo dusenga tujye twibuka ko twinjiye mu kiganiro cy’abatareshya ariko urukundo rw’Imana iturenze rukemera ko uwo musabano ushoboka. Umugore w’umunyamahanga icya mbere yakoze ni ugupfukama. Ukwemera kwe kwamwumvishije ubukuru bw’uwo agiye gutakambira nuko arapfukama. Gupfukamira Imana ku babishoboye mu gihe tuyisanze ni ngombwa cyane , icyakora uwo muco mwiza twatojwe n’ababyeyi uragenda ucika.
Ijambo ry’umugore ryavuganywe ukwemera n’ukwizera bikomeye, ku buryo ataciwe intege n’ibyo Yezu yamubwiye ko umukiro ugenewe abayahudi mbere na mbere. Yari yaje ayobowe n’ukwemera dore ko Yezu yaje asanga atari yarigeze amubona na rimwe nyamara ararenga amubonamo umukiza w’abantu bose (abayahudi n’abanyamahanga). Ku bw’uko kwemera yasanze nta wundi wamwumva akamukiriza umwana ni nayo mpamvu ikiganiro cye na Yezu cyashobotse naho ubundi Yezu yari kuvuga ko umugati w’abana utahabwa imbwa undi yamaze gukuramo ake karenge. Ukwemera gutuma tuganira n’Imana tukayibwira ikituri ku mutima, tukumva icyo itubwira twirinda kumvirana, tukamenya gucisha macye no kutarambirwa.
Uriya mugore yari yaravuze amagambo menshi kandi wenda yanashimwe n’abandi, ariko igihe ahuye na Yezu yagize amahirwe yo kuvuga ijambo Yezu ashima. Uyu munsi natwe twige kuvuga ijambo rimugwa ku mutima . Iryo jambo ritubera isoko yo kuronka ibyo tumwifuzaho byose.
Duhamagariwe guhora tuvugurura ubusabaniramana bwacu
Mu isengesho ryacu, gutega amatwi icyo Imana itubwira no kuyibwira ikituri ku mutima ni ngombwa kandi ibyo byombi ni indatana. Nyamara hari ubwo kumva neza bitunanira bitewe n’urusaku rw’isi ya none, dore ko ibiturwaniramo ndetse n’ibirwanira bugufi yacu ari byinshi. Niba Imana itwemerera kuyishimira, kuyikuza no kuyisaba bikwiye gukorwa neza, kuko iyo bikozwe byo kurangiza umuhango gusa ari ntacyo turonka. Yezu ati:‘‘ Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ariyo atuma bumvwa neza’’(Mt 6,7).
Umugore w’umukanahani ayobowe n’ukwemera yivugiye amagambo make, yumva ibyo Yezu amubwira , ahamya ukwemera kwe yemeza ko Yezu ari Umukiza wa bose (abayahudi n’abanyamahanga), ubundi yizera ko ibyo Yezu avuze ari ukuri, ageze mu rugo asanga bimeze uko yabyemeye kandi yabyizeye.
Mu isengesho ryacu tuzirikane ababyeyi bahora batakambira Yezu bamutura abana babo babananiye, ngo bamenye gutakambira Yezu mu kwemera gushyitse mbese nk’uriya mugore w’umunyamahanga.
Bikiramariya Umwamikazi wa Kibeho, urugero rwacu mu kwemera , adutoze ukwemera gushyitse ari nako gutuma twumva icyo Imana itubwira natwe tukayibwira ijambo rikwiye tugamije umukiro wacu n’uw’isi yose.
Abatagatifu Sirilo, Metodi na Valantini badusabire.
Padri Fraterne NAHIMANA