Kudacika intege no kudacogora

Inyigisho yo ku wa gatandatu, uwa 18 Gicurasi 2019, Icyumweru cya 4 cya Pasika, C

Isomo rya Mbere : Intu 13,44-52 ; Zaburi 98(97),1-4 ; Ivanjiri: Yh 14,7-14

 Bakristu Bavandimwe, Ijambo ry’Imana tuzirikana uyu munsi riratwibutsa ko Ukwemera gushyitse ari urufunguzo rw’Ubushobozi, kugeza n’ubwo n’ibyo twaba tudashoboye tubisaba kubera kwa kwemera, mu Izina rya Yezu tukabihabwa. Gusa rero ibyo duhabwa byose bigomba kutubyarira gukuza Imana kurushaho.

Nyuma ya Pasika twagiye twumva kenshi intumwa n’abigishwa ba Yezu batotezwa, bamwe bakwira imishwaro abandi baricwa. Aho babaga bageze hose bakomeje kwera Imbuto z’ukwemera bari bifitemo n’ubwo bwose bari bacyoga mu bigeragezo n’ibitotezo. Birashoboka ko hari bamwe bumvaga bibaza uko ibyo bintu bizarangira.

Birashimishije ko Yezu yakomeje kubana na bo mu byishimo, mu bitotezo no mu butumwa dore ko yagize ati : « Ndi kumwe namwe  iminsi yose kugeza igihe isi izashirira » (Mt 28,20). Ibyo Yezu arimo birangira neza.

Bitewe n’uko Yezu yakomeje kuba hafi y’abigishwa be, byatumye ijambo ryabo ryarakoraga ibitangaza, abatemeraga bagahinduka ari benshi. Ibyo byabaye i Antiyokiya ho muri Pisidiya nk’uko Isomo rya mbere ryabitubwiye, ubwo Pawulo na Barinaba bigishaga hafi Umujyi wose ugakoranira kumva ijambo ry’Imana. Si aho gusa kandi byabaye kuko na Petero, Filipo n’izindi ntumwa byababayeho kenshi nk’uko Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kibihamya. Ibyo kandi na Mariko Umwanditsi w’Ivanjili arabihamya aho agira ati : «  Nyagasani yabibafashagamo kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga » (Mk 16,20).

Ishyari ry’Abayahudi ryatumye bahagurukira Pawulo na Barinaba ngo bazimanganye inyigisho zabo.  Ntabwo bari kubishobora kuko nta wuniga inzira z’agakiza k’Imana, kandi nta bwo Imana ipfusha ubusa Amateka yacu. N’agoramye irayagorora ikayakuramo igifitiye bene Muntu akamaro. Kwanga kwakira Pawulo na Barinaba n’Inyigisho batangaga, byatumye abanyamahanga baronka kwamamazwamo Yezu wapfuye akazuka kugeza n’ubwo natwe Inkuru nziza ye yaje kutugezwaho n’abogezabutumwa batandukanye.    Imana ni Umuhanga wo kugorora ibyendaga gusenyuka kandi natwe idusaba kubyitoza. Iradusaba kumenya gukura imyanzuro myiza mu mateka tugenda tunyuramo kabone n’iyo yaba hari ibyari byayatobye.  

Nyuma yo guhinduka kwe, Pawulo wajyanywe mu manza kenshi mu manzaganya, ni na we Pawulo watumweho n’abatware b’isengero i Antiyokiya bamuha ijambo rwagati ngo agire amagambo avuga yo gushishikaza rubanda (Intu 13,15) ni na we kandi twumvise afite ibyishimo bya Roho Mutagatifu hamwe n’abigishwa bo muri Ikoniyo nyuma y’uko hari abari bagerageje kumumenesha iwabo. Pawulo ni urugero rwiza rwo kudacika intege no kudacogora mu butumwa igihe cyose wemera ko ibyo urimo wabitumiramo Yezu akabizamo atikandagira.

Pawulo n’izindi ntumwa bari barabonye Yezu. Ngicyo icyazikomezaga. Ubukana bw’ Ishyari ry’abatarazishakaga nta bubasha bwajyaga kubagiraho kuko n’ubundi burya Ishyari ryambura amahirwe yo gutabarwa n’Imana uryifitemo kurusha uwarigiriwe. 

Mu Ivanjili ya none turumva Filipo yifuza kubona Imana Data. Yezu amuhugura amusobanurira ko Uwamubonye aba yabonye na Se kuko we na Yezu ari Umwe. Yezu ntagarukira aho. Aramusaba kugira Ukwemera kugira ngo Imirimo azakora azayishobozwe n’Uko kwemera.  Ukwemera ni na ko kuzamubera, we, n’izindi ntumwa urufunguzo rwo gusaba mu Izina rya Yezu bakabasha kuronka. Yezu ahora yifuza ko tumenya aho twanyura tukaronka. Ni yo mpamvu agaruka ku kwemera mu Ivanjili ya none, akagaruka ku gukomera ku ijambo rye : « Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa » (Yh 15,7) kandi akadusezeranya ubufasha bwa Roho Mutagatifu. (Yh 16,13). Ntacyo Imana idakora ngo uhirwe, mu bo ushinja ibitagenda Imana ntikwiye kubarirwamo.

Dusabirane Inyota yo guhura na Yezu koko, kuko niduhura, tukamwemera tuzaba tubonye urufunguzo rw’ubuzima, ubwo muri iki gihe ndetse no hirya y’Ubu, kuko ni we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14,6). Twibuke kandi ko guhura bidahagije, ni na ngombwa kugumana, no kuguma mu rukundo rwe. Yezu, Uraturinde kurambirwa ibyawe !

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Jean Damascene HABIMANA . 

Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi