Kugarukira Imana by’akanya gato

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 3, Igisibo 2014

Ku ya 29 Werurwe 2014

AMASOMO: 1º. Hoz 6, 1-6; 2º. Lk 18,9-14

Kugarukira Imana ni imwe mu ngingo shingiro zitangwa mu gihe cy’igisibo. Isengesho na ryo riherekezwa n’ibikorwa by’Urukundo ntiribura mu nyigisho zitangwa. Amasengesho n’ibikorwa byose bivuye ku mutima ukunda Imana Data Ushoborabyose, ni ibimenyetso bihagije bigaragaza ukugarukira Imana by’ukuri. Bishoboka bite?

Kugarukira Imana by’akanya gato ni byo dukunze kubona cyane. Habaho abantu bagera igihe bagafata icyemezo kandi bagahora bashaka imbaraga zituma bunga ubumwe n’Imana kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo. Hari bandi banyuzamo bagacubangana ariko bagahorana umugambi wo kwigorora n’Imana bishyitse. Hari n’abandi ariko bagaragaza ubukirisitu ariko bakagera aho bagasubira inyuma, bakagwa mu manga bahozemo bagacupira rwose. Imana nta n’umwe itererana na rimwe. Ihora itwibutsa igikwiye. Kuva kera ni uko bimeze mu muryango wayo. Ni uko tubisanga iyo dusoma amateka y’Umuryango wa Israheli. Igihe cyose Imana yoherezaga abahanuzi bakibutsa igihugu cyose igikwiye gukorwa. Hozeya umuhanuzi na we yahawe ubutumwa bwo kwibutsa Israheli ko igomba kugarukira Imana bitari iby’akanya gato, ko igomba kwihatira kuzirikana ibyiza Uhoraho yayikoreye ikamukomeraho aho gusabayangwa hirya no hino mu mahanga aganjemo ubupagani.

Kugarukira Imana ni ukwiyemeza kuva mu buyobe no kuyikorera ubudasubira inyuma. Urukundo tuyifitiye ruraramba. Kuyigarukiraby’akanya gato ni ko kurangwa n’urukundo rw’igihu cya mu gitondo kizimira mu kanya gato. Kuyigarukira by’akanya gato ni ukurangwa n’ubuyoboke maze igihe cyagera bukayoyoka umuntu agakonja mu by’Imana. Nta mbaraga yigiramo zo kwamamazanya ibyishimo Inkuru Nziza. Gukura mu isengesho na byo biramugora ahubwo agahora anenga abagerageza kwitagatifuza uko bashoboye. Kugarukira Imana by’akanya gato bifitanye isano no kutagira ireme mu isengesho no kutamenya kuganira n’Imana. Nta wavuga ko Umufarizayi twabwiwe mu Ivanjili yari afite umutima ukunda Imana koko. Isengesho rye ryabaye iryo kwirata gusa yitaka kuko umutima we usa n’uhuma ntabone ibyo ashobora gukosora kuko yibwira ko imihango yo gusenga ihagije kugira ngo agere ku butungane. Ni yo mpamvu atireba muri we ahubwo agahanga amaso abandi agamije kubajora gusa. Dore isengesho yashoboraga gutura iyo ajya gusobanukirwa no kwemera Umwana w’Imana: “Mana, ndagushimira kuko wankijije ubusambo, ubuhemu n’ubusambanyi…Ndagusaba kundinda ntazongera kubigwamo. Ndagushimira kandi nsabira abantu bose gusobanukirwa cyane cyane abanyantege nke…Barashaka gukira, bakize binjire mu Ngoma yawe kandi nanjye undinde kudindira mu Rukundo wangaragarije… Twese turi banyantege nke, ni Wowe uzi ibyaha n’ubuhemu bwacu, dutabare udukize”. Iryo ryaba isengesho ry’umutima woroshya kandi ukunda Imana n’abantu.

Iyi Pasika yegereje, nidufashe kurushaho kurangamira YEZU KRISTU wadupfiriye; niduhe ibyishimo bihoraho by’uko twamenye inzira y’ijuru, nidufashe kugarukira Imana atari iby’akanya gato, duhore dukereye gutangaza ibyiza byaducengeye umutima haba mu ngorane cyangwa mu bihe by’amahoro.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho