Inyigisho yo ku wa kane, icya 31, Ku wa 03 Ugushyingo 2016.
Amasomo: Fil 3,3-8; Zab 105(104); Lc 15, 1-10.
Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi Intumwa Paulo aratubwira abagenywe by´ukuri ko ari abasenga Imana ku bwa Roho wayo muri Yezu Kristu. Bityo abamenye Uhoraho baramuririmbira bagahimbarwa nk´uko Zaburi ibivuga. Naho Ivanjili iti:” Nimwishimire ko intama yari yazimiye yabonetse”.
Kugenywa nyakuri: Nk´uko benshi babizi, kugenya wari umuco rusange mu bayahudi ku munsi wa munani mu kugaragaza ubukiranutsi bwabo imbere y´Imana yabo. Pawulo aratubwira ko ibyo byose udafite Kristu ari ubusa. Bityo ati abagenywe by´ukuri ni ni abasenga Imana ku bwa Roho wayo muri Yezu kristu. Iyi rero ikaba ari imitekerereze mishya iturokora nk´abana b´Imana. Pawulo ati kubera Kristu nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugirango nunguke uyu Kristu watsinze urupfu. Buri wese rero ashobora gufata akanya gato akibaza niba ari gutekereza nka Pawulo Intumwa. Uwajyenywe by´ukuri, uko Kuri niko ahora ashyira imbere maze agahora azirikana ibitangaza Nyagasani adahwema kudukorera. Zaburi iti nimuhimbarwe mwebwe abashakashaka uhoraho, mumuririmbire, mumucurangire mwe batoni be.
Ibyishimo by´Imana ni ukurokora uwari wazimiye: Imana ni inyempuhwe kandi ni inyembabazi. Urukundo rwayo ruhoraho kuva yarema isi na muntu. Buri muntu wese angana n´undi imbere y´Imana. Bityo ikaba yumva nta n´umwe wazimira ngo ajye kure y´uruhanga rwayo. Iyi migani ibiri twumvise mu Ivanjili ihuriza ku byishimo by´Imana iyo hari umunyabyaha wisubiyeho. Ni ngombwa ko twisubiraho mu buzima tukagarukira Imana. Kumenya gukora igikwiye mu maso y´abantu n´imbere y´Imana biyihesha ikuzo. Burya iyo nacumuye mba nazimiye mu maso y´Imana. Ariko iyo menye ikosa ryanjye nkaza nyisanga ngasaba imbabazi, irishima maze n´abamalayika bo mu ijuru bagahimbarwa. Ngiryo ikuzo ry´Imana: Kugarukira Uhoraho We Nyir´ububasha. Kwishimira ko mugenzi wawe agarutse mu nzira nziza yo kumenya Imana.
Bakristu bavandimwe rero nimuze tugarukire Imana; tuyiture byose ku murongo ibitugoye kuko Imana idukunda kandi itaduhana na rimwe. Ni mucyo twange ibyaha byacu byose maze twirinde ikidutandukanya cyose na Rugira dukesha twese ubugingo. Maze abacu badutanze kugera Ijabiro, nk´uko twabibukaga ejo, nabo bajye bahora badusabira mu gihe badutegereje nk´inkoramutima za Rurema. Twishime rero tunezerwe igihe umuvandimwe agarukiy´Imana. Roho Mutagatifu agume adusendere. Yezu Kristu wapfuye akazuka atubere Inzira y´Ukuri n´Ubugingo. Imana Data Rurema ahora atubumbatiye mu mahoro amuturukaho kugirango hatagira uzimira. Bikira Mariya Nyirimpuhwe agume aduhore hafi. Amen.
Padiri Emmanuel MISAGO