Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya 6 Gisanzwe Umwaka C: 2019
AMASOMO: Intg 6,5-8; 7,1-5.10
Za 29 (28), 1.2,3ac-4,3b.9b-10
Mk 8,14-21
Bavandimwe, tumaze iminsi dutega amatwi ijambo ry’Imana ryo mu gitabo cy’Intangiriro, aho twumvise uburyo Imana mu rukundo rwayo yaremye ibintu byose ikoresheje ijambo ryayo. Imaze kurema ibintu byose mu minsi itanu uwa gatandatu irema Muntu ngo abigenge kandi ngo abitegeke.
Muntu wari umaze kuremwa n’Imana yahawe umugore ho umufasha akuwe mu rubavu rwe (umugabo), yishimiwe n’umugabo kandi amwibonamo nk’isura ye imugarukamo; ati:”Ni igufwa ryo mu magufwa yanjye n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye!” Intg 2,23. Nyamara ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ubwo muntu yari mu mudendezo w’ubusitani bwa Edeni, Inzoka yari inyaryenge mu nyamaswa zo ku gasozi, yashutse umugore maze arya ku giti Imana yari yarababujije kuryaho, umugore nawe ashyira umugabo maze nawe aryaho maze baba baracumuye; bifuza kureshya n’Imana! Maze si ukwikuza bimarayo.
Imana yaje ishaka Muntu imubaza aho aherereye maze asubiza ko yabonye yambaye ubusa akihisha. Imana imubaza uwamuhishuriye ko yambaye ubusa, maze asobanura neza uko byagenze.
Bavandimwe, imbere y’Imana icyaha kitwambika ubusa. Icyaha kitugira abagaragu ba shitani yo soko yacyo.
Nyuma y’uko icyaha cyinjiye mu isi, ubuzima bwa muntu bwarahindutse kugeza ubwo agomba kujya abona buri kintu akivunikiye. Adamu na Eva, abakurambere bacu, babyaye Kayini na Abeli, ariko nabo icyaha cyakomeje kubakurikirana kugeza ubwo Kayini wari wivuganye murumuna we Abeli, amwihakana kugeza n’ubwo avuga ko atari umurinzi we! Imana yakomeje kwihanganira ubugome bw’abantu ariko isanga ari ngombwa kurengera intungane yayo Nowa kuko yakomeje kugaragaza ubutoni mu maso y’Uhoraho (soma Intg 6,8).
Imana irinda kandi igashakira igitunga intore zayo. Ubutungane imbere y’Imana Data burakiza kandi bukomora ibikomere ababuze uko bagira. Ubutungane n’ubutoni ku Mana bwa Nowa nibyo byatumye arokoka uburakari bw’Imana, we na bimwe mu binyabuzima, kuko Imana Umubyeyi udukunda ntajya atererana abamusanga kandi bafite umutima wicujije.
Bavandimwe, kuko Imana idukunda yakomeje kutwigaragariza muri Yezu Kristu Umwana wayo! (Yh 3,16). Ariko si kenshi n’ubundi umuntu yiyerekanye nk’indahemuka imbere y’uru rukundo nyampuhwe rw’Imana. Yezu Kristu ufungurira abashonje, akigisha abantu, akagira neza aho anyuze hose, arasaba abigishwa be kwirinda umusemburo (ibishuko) w’Abafarizayi na Herodi, kugira ngo batavaho batwarwa n’ibyo bishuko hanyuma bakirengagiza ineza n’ubuntu by’Imana bo batabona.
Abigishwa ba Yezu barasabwa kuba maso buri gihe! Iyi nyigisho iburira ya Yezu Kristu nitwe abemera ihawe uyu munsi. Nitube maso kandi dusenge kugira ngo tutagwa mu bishuko. Ibishuko by’isi turimo; ubwirasi, ukwikuza, ubwibone, ubujura, ubusambanyi, ubusambo, ubugungu, umururumba,…..ibi byose duterwa no kudashishoza ngo turebe icy’ingenzi mu buzima bwacu, Yezu aradusaba guhuguka byuzuye tukabona ibyiza byose adukorera n’ubwo twe turi abanyabyaha b’abanyantege nke maze tukabireka.
Bavandimwe, ni byiza kutigiramo ihinyu rituma tutabona uburyo Nyagasani Imana yadukunze akaduha Umwana we w’Ikinege Yezu Kristu Umwami wacu, akaza ngo atange ubuzima bwe naho twe turonke ubugingo buhoraho. Si byiza gutera Imana umugongo, ahubwo turebere mu ndorerwamo y’ukwemera, ukwizera n’iy’urukundo maze tureke Roho Mutagatifu atwigarurire. Niturebe dusubiza amaso inyuma ibyiza Nyagasani yadukoreye byose, maze tubonereho gusingiza izina rye Ritagatifu.
Dusabirane mu bukristu bwacu.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Mwayiteguriwe na Padiri NKURUNZIZA Thaddée
Diyosezi ya Nyundo