Kuguma mu rukundo, ni iki?

Ku wa kabiri w’icya IV cya Pasika, C, 14/05/2019: Mutagatifu Matiyasi

Intu 1, 15-17.20-26; Zab 113 (112), 1-8; Yh 15, 9-15

NIMUGUME MU RUKUNDO RWANJYE

Bavandimwe,

Kuri uyu munsi turazirikana itorwa ry’intumwa Matiyasi ngo asimbure Yuda Isikariyoti wiyemeje kugambanira umwigisha n’umucunguzi we ndetse bikarangira yiyahuye. Yezu wasubiye mu ijuru ntiyasize intumwa ze ahubwo ahorana na zo igihe cyose. N’ikimenyimenyi, Yezu ubwe ni we wihitiyemo intumwa Matiyasi ngo abarirwe muri ba cumi na babiri.

Bavandimwe,

Twumvise Nyagasani abwira abigishwa be ko bagomba gukundana. Ni koko urukundo ni rwo ruranga abigishwa nyakuri ba Yezu. Gukunda Nyagasani n’ubwenge bwawe bwose n’amagara yawe yose n’imbaraga zawe zose ndetse ugakunda mugenzi wawe nkawe ubwawe, ngiryo itegeko riruta ayandi yose.

Ni gute rero twakwigumira mu rukundo rwa Yezu Kristu?

Icya mbere na mbere ni ukubaha amategeko ye. Burya uwo ukunda by’ukuri nta buryarya, wubaha ibyifuzo bye ugira ngo utamubabaza. Ndetse uhora uteze amatwi amagambo ye witonze kugira ngo wumve aho aganisha ibyifuzo bye, ugamije kumenya neza ibimushimisha n’ibimubabaza. Utezukira gukora ibimunyura ukirinda icyamugwa nabi. Ibishobora kumubangamira byose urabyirinda kuko aramutse ababaye washavura, yakwishima ugasusuruka, ukanezerwa.

Ikindi kidufasha kuguma mu rukundo rwa Yezu ni ugukundana nk’uko yadukunze. Urukundo dukundana hagati yacu rugomba gufatira urugero ku rwo Yezu yadukunze. Yemeye guhara ubugingo bwe kugira ngo dukire. We Ntungane yemeye kwitwa ruharwa atubambirwa ku musaraba kugira ngo atugire abatagatifu. Yagiye mu cyimbo cyacu kuko kubera uburemere bw’ibyaha byacu twari twaraciriwe urwo gupfa. Natwe rero tugomba kwitangira bagenzi bacu kuko bitabaye ibyo urukundo rwacu rwaba ari urwo ku rurimi gusa.

Icya gatatu ni ukwera imbuto. Imbuto twera zigaragaza abo turi bo. Igiti cyiza cyera imbuto nziza, ikibi kikera imbuto mbi. Uyu ni umwanya wo kwisuzuma tutihenze, tugaha umwanya umutimanama wacu maze tukareba imbuto twera. Imbuto twera zigaragaza abo turi bo ndetse n’uwo dukorera.

None se koko niba twirirwa tugambanirana hanyuma tukajya imbere ya Yezu tugakubita ibipfukamiro tukagaruka ntacyo twahindutseho ubwo koko ntitubeshyana? Yezu duhura na we kenshi mu Gitambo cy’ukaristiya arashaka kuduhindura abantu bashya. Ni ngomwa ko tuvoma urukundo muri Ukaristiya, urwo rukundo tukarugeza muri bagenzi bacu duhereye ku bo dusangira ubuzima bwa buri munsi kuko burya ngo ijya kurisha ihera ku rugo.

Ni ngombwa ko uko tugenda duhura na Yezu kenshi tugenda duhinduka tukareka kwambara amasura atandukanye bitewe n’aho tugeze ahubwo aho turi hose n’igihe cyose tumenye ko tugomba kurangwa no kwitangira abandi nk’uko Yezu yabiduhayemo urugero. Bitabaye ibyo ntaho twaba dutaniye n’abafarizayi hamwe n’abigishamategeko bahoraga bahanganye na Yezu.

Bavandimwe,

Nimucyo uyu munsi utubere umwanya wo kuzirikana ku butore bwacu. Yuda Isikariyoti yatatiye igihango ndetse abonye ko yahemutse ntiyigarura ngo asabe imbabazi ahubwo yiyambura ubuzima. Icyaha cye gikomeye ni uguhakana impuhwe za Nyagasani. Nta cyaha Nyagasani atababarira. Matiyasi we abaye umutoni ku Mana ariko ubutorwe bwe arabusigasira. Ndetse yabitangiye kera akurikira Yezu aho anyuze hose. Azanamukurikira yemera kumuhorwa. Natwe ntituri abagaragu ahubwo turi incuti kuko twamenewe amabanga yose y’ubucungurwe bwacu. Nyagasani ni we wadutoye kandi ni we udutuma. Tumwemerere adutume tumubere amaguru n’amaboko, tumufashe gukiza iyi si yacu maze urukundo ruganze hose.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho