Kuki abantu bareba imisusire ?

Inyigisho yo ku wa kabiri  w’icyumweru cya II , umwaka C  19 Mutarama 2016 

Amasomo:   1 Sam 16, 1-13     Zab 88,20-22.27-28    Mk 2, 23-28

Duhereye ku isomo rya mbere, twibaze niba imibereho n’imibonere yacu mu bintu, ishyira mu gaciro. Twumvise uburyo Imana yatoye umwami mu bana ba Yese idahereye ku gihagararo. Mu gihe twibaza impamvu hatatowe umwe mu bahungu bakuru, mu gihe natwe twubaha abatu dukurikije ibigaragara by’isi, iri jambo Uhoraho yabwiye Samweli ritubere inyigisho: “Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; njye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, na ho Uhoraho akareba umutima”.

Muri kamere muntu yakomeretse kuva kuri Adam na Eva, harimo agatima kareshywa n’ibigaragara by’inyuma. Twese dukwiye guhora tuyungurura imibonere yacu y’ibintu. Iyo dukomeje gufata ibintu n’abantu tuziritswe n’amarembuza y’inyuma, turibeshya tukagera aho twifuza kugorora ibintu kandi nta garuriro.

Ni uko bishobora kugendekera umusore n’inkumi bagiye kurushinga. Abatari bake barangazwa n’isura y’inyuma bityo bamara kubana ugasanga rurasambutse. Urubyiruko rukwiye kujya rwitegura umuhamagaro wo gushaka rubanje gutekereza no gushishoza kugira ngo rugere ku ngingo-mwikorezi zubaka urugo rugakomera rugateza imbere umuryango w’Imana. Hari n’abashaka gushaka maze ikitegererezo kikaba ubukungu. Kuki mbere yo gukunda no gushaka uwo muzabana, ubanza kumushakaho amafaranga, amamodoka, amazu meza n’amaboko? Ibyo byose hari ababiguye ivutu nyamara batigeze bagira amahoro n’ugutekana! Ni ugushishoza.

Mu gihe cya Yezu, Abafarizayi n’Abigishamategeko bari barahinduye iyobokamana ikintu kigizwe n’imigenzo n’imihango by’inyuma kandi baharaniraga ibyubahiro. Ntibashoboye kumva Yezu Kristu wababwizaga ukuri kw’Imana Isumbabyose. Iyo mihango yabo n’amasabato, ni byo bashyiraga imbere ukuri baragutaye. Uko Yezu yaje agamije guhugura bose, yegera bose atirengagije abakene, ni ko natwe dukwiye kwita ku butumwa bwacu nta muntu n’umwe twirengagije ngo ni uko ari intamenyekana cyanwa umukene. Nababwira iki abagendana n’abakomeye gusa, abakize n’abanyabyubahiro gusa, bakirengagiza abakene Yezu yaje kuzahura! Twebwe abakristu dusabirane gukira indwara yo kugendera ku misusire y’inyuma, tubashe kugeza Inkuru Nziza ku bayishaka bose tutirengagije abakene, insuzugurwa n’intamenyekana. Uwo mutima tuwusabire mbere na mbere cyane cyane abapadiri n’abihayimana bose.

Yezu Kirisitu asingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Mariyusi, Piya, Kanuti, Ariseniyo, Gerimaniko, Makariyo, Liberata, Fawusitina n’Umuhire Mariselo Sipinola, badusabire ku Mana.

Padiri Cyprien BIZIMANA

 I Guadalajara/ España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho