Ku wa 1 w’icya 6 Gisanzwe B, 12/02/2018
Amasomo: Yak 1, 1-11; Zab 119 (118), 67-68.71-72.75-76; Mk 8, 11-13
- Abafarizayi bazi koko kwirengagiza !
Mu ivanjili y’uyu munsi, Abafarizayi begereye Yezu bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru. Mariko Umwanditsi w’Ivanjili aratubwira ko bakimusabye byo kumwinja, bashaka kumwiyenzaho.
Yezu yasuhuje umutima, ati : « Kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso ? » (Mk 8, 12) Koko byaramubabaje kuko ibimenyetso byinshi yarabitanze kandi ibyo yatanze kugeza magingo aya byagombye kuba bihagije kugira ngo aba bafarizayi babone kandi bumve ko biturutse mu ijuru. Ariko bo banangiye umutima, banga kubona, banga no kumva.
Koko rero, Yezu yabahaye ibimenyetso by’ijuru, igihe mu maso yabo akijije ikirema (Mk 2, 1-12) n’umuntu waremaye ikiganza (Mk 3, 1-6). Nta kabuza babonye cyangwa bumvise uko yakijije umuntu wahanzweho na roho mbi wiberaga mu irimbi (Mk 5, 1-20). Nta kabuza bumvise uko yakijije umugore wari umaranye imyaka cumi n’ibiri yose indwara yo kuva amaraso, n’ukuntu yazuye n’umwana w’umutware w’isengero (Mk 5, 21-43). Nta kabuza bumvise uko yagenze hejuru y’inyanja kandi agacubya umuhengeri (Mk 6, 45-52). Nta kabuza bumvise uko yatubuye imigati irindwi akagaburira abantu ibihumbi bine mu butayu (Mk 8, 1-10). Ndetse ibyo bimenyetso ntiyabitanze muri Israheli gusa ; no mu bihugu by’abaturanyi babo yerekanye ububasha bukomoka mu ijuru igihe akijije umwana wari wahanzweho na roho mbi w’i Tiri (Mk 7, 24-30), agakiza n’igipfamatwi mu gihugu cya Sidoni (Mk 7, 31-37).
Ngo nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera ! Abafarizayi bo beretswe byinshi, ariko banze kureba ! Si n’ibyo bitangaza gusa. Ubuzima bwose bwa Yezu buravuga iby’ijuru. Inyigisho ze, ibikorwa bye by’impuhwe n’urukundo, byose byagombye kubereka ko Ingoma y’ijuru iri rwagati muri bo. Ariko bo bakomeje kwirengagiza ! Ni yo mpamvu Yezu ababwiye ati : « Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b’ubu bateze kubona » (Mk 8, 12). Atari uko Yezu yanze kukibereka, ahubwo ari uko bo bahisemo kunangira umutima no kwirengagiza imbere y’ukuri kuvuga iby’ijuru.
- Natwe ab’iki gihe ntaho dutandukaniye n’aba bafarizayi
Turavuga Abafarizayi bo mu Ivanjili ya none, ariko natwe twikebutse twasanga ntaho dutandukaniye ; dusa nka bo. Kenshi natwe dusaba Imana ibimenyetso biturutse mu ijuru, ngo aha twabona kwemera ! Aho ahubwo ntituba dushaka ko Imana idukorera ibyo twe twifuza ?
None se bavandimwe, turashaka ikimenyetso kindi kihe kirenze ijuru n’isi Imana yaremye n’ibibiriho byose ? Turashaka ikimenyetso kindi kihe kirenze kuba yaratubumbabumbye mu nda y’abatubyaye, ikaduha ubuzima, ikaduha ibidutunga, ikadukuza ? Turashaka ikimenyetso kindi kihe kirenze impano zitabarika Nyagasani yahunze buri muntu muri twe ? Turashaka ikimenyetso kindi kihe kirenze imiterere y’ubuzima, bwaba ubwacu cyangwa ubw’ibindi biremwa Imana yihangiye ? Turashaka ikimenyetso kindi kihe kirenze uko ibihe bigenda biha ibindi ? Dufunguye ubwenge n’umutima byacu, ntitwabasha kubara ibimenyetso bitubwira ijuru, byuzuye mu buzima bwacu n’iruhande rwacu.
- Yezu Kristu ni We ubwe ikimenyetso cy’ijuru gisumba ibindi
Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ni yo igira iti : « Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no mu buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye » (Heb 1, 1-3).
Yezu Kristu ni we kimenyetso gisumbye ibindi Imana yaduhaye. Koko rero Nyagasani Yezu ntaduha gusa ibimenyetso by’ijuru, ahubwo atwereka kandi aduha Imana ubwayo, kuko ari We buranga bw’ikuzo ryayo n’ishusho rya kamere yayo. Ibyo yabitweretse ku buryo butavugwa igihe adupfiriye ku musaraba. Abantu twese rero dusaba ibimenyetso by’ijuru, iyaba twumvaga Imana iduha iki gisubizo : « Bana banjye, nabahaye Umwana wanjye nkunda cyane. Nimumurebe. Nimumwumve. Nimumwumvire ».
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar Ntivuguruzwa