Ku wa Gatatu w’icya 2 cya Pasika, 11/04/2018:
Isomo rya 1: Intu 5, 17-26
Zab 34 (33), 2-9
Ivanjili: Yh 3, 16-21
1.Itara ryakirana ubudahwema
Iri tara rya Pasika rizaka kugeza kuri Penekositi. Twaricanye mu Gitaramo cya Pasika. Indirimbo yamamaza Pasika (Exultet) yaririmbwe idusobanurira iby’uru Rumuri. Icyo gisingizo kiryoshye mu ndirimbo irangiza isaba Nyagasani ko itara rya Pasika ryeguriwe kubaha izina rye ryeyura “umwijima w’iri joro kandi rigumye kwakirana ubudahwema”. Ngo ni umubavu uhumura neza. Urumuri rwaryo rwibumbiye hamwe n’urw’inyenyeri zo mu ijuru. Haririmbwa icyifuzo cy’uko inyenyeri yo mu rukerera yasanga ricyakirana. Ngo ni ya Nyenyeri yakirana iteka ntizime. Uwo ni Yezu Kirisitu Umwana w’Imana wazutse akava ikuzimu akereye kumurikira imbazga ya muntu. Ni we ubaho agategeka iteka ryose.
Kimwe mu bintu bingera ku mutima kuva nkiri umwana njya mu Gitaramo cya Pasika, ni iyo Ndirimbo isingiza Pasika. Yangeraga ku mutima bikomeye mu Iseminari Nkuru kugeza ubwo nanjye nayiririmbye bwa mbere muri Pasika 1999. Umuntu wese ukunda ibirori bitagatifu anashaka gucengera mu buzima bwa Yezu Kirisitu, urumuri ruririmbwa mu Gitaramo cya Pasika, rumuzanira ibyishimo bidasanzwe. Aho ni ho abakirisitu dushimangira ibyishimo twifitemo byo kuba aba-Kirisitu koko. Twikundira Urumuri Yezu Kirisitu. Twishimira kurutangaza hose. Igihe rudutashye ku mumtima twashenguwe n’ibyaha twiberagamo mbere y’uko tumenya urwo rumuri. Dukomeza no gushengurwa n’intege nke zirangwa no kugwa mu bishuko cyangwa kugezwa kure n’ibigeragezo kenshi na kenshi. Tubabazwa cyane n’abavandimwe bituriye mu mwijima batigeze bemera Urumuri.
- Yezu yaje kudushakashaka
Ibyishimo twagize igihe Urumuri rudutashye ku mutima, ni byo bituma dukomeza kwihatira kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Twemera ko Yezu yazanywe no kudushakashaka ngo adukure mu mwijima adukize. Ntiyaje kuducira urubanza no kuturoha. Yaje kutugaragariza Urukundo Se adufitiye yarunduriye muri We amutangaho incungu ya bose. Intumwa zamenye urwo Rukundo zishimishwa n’ingabire zirukomoraho, ingabire yo kurumenyekanisha muri bose. Zarakubiswe, zaratotejwe, zarasuzuguwe ariko ntizadohotse mu kwitangira Inkuru Nziza.
- Isoko y’ibikorwa bibi
Abantu bikundira umwijima kuruta urumuri kuko batigeze bamenya Yezu Kirisitu. Bishimiye urumuri rwo ku isi rutaka ubuziraherezo. Ni rwo rwonyine rubakurura. Ni rwo barangamiye. Ubwenge bwabo ntiburasobanukirwa n’uko urumuri rwo mu isi rusanzwe, ruzimata rukazimira. Isoko y’ibikorwa bibi biranga imibereho ya muntu, ni ubujiji bumuranga. Ni ukwinangira no gutsindwa n’urubanza. Ibikorwa bibi ni byo bigaragaza ko banze kwakira Yezu Kirisitu we wigisha ibyiza byose bituma umuntu atura mu Rumuri ubuziraherezo. Abantu benshi babaho babeshya kuko babundikiwe n’umwijima w’ubujiji. Ibikorwa byabo ni bibi n’ubwo akenshi ururimi rwabo rubeshya ko ari abantu b’imbonera.
- Kwanga ikinyoma: gukunda Urumuri
Turangamire Yezu Kirisitu. Twirinde ikinyoma. Twirinde ikintu cyose kinyuranye n’Urumuri rwaturasiyeho. Kubona Urumuri rutazima birashoboka kugira ngo urubanza rutazadutsinda.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Sitanisilasi umutagatifu wa mbere wa Polonye (1030-1079) adusabire ubutwari bwo kwitangira kwamamaza Urumuri no gutsinda umwijima wo muri iyi si. Abatagatifu Izaki, Ilideburande, Gema Galigani, Godeberita n’Umuhire Elena Gwera badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana