Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 14 gisanzwe, B, ku wa 06 Nyakanga 2015
Amasomo: Intg28,10-22a; Zb 90(91),1-2,3a.4,14-15ab; Mt 9,18-26
“Dukizwa n’ukwemera dufitiye Imana umukiza wacu”
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Amasomo liturjiya ya none iduhaye kuzirikana aradufasha kuzirika ku bubasha bw’Imana bukiza abayemera amagorwa yabo yose, bugasubiza itoto abazikamye, kandi bukagabira ubuzima ababutaye. Imana niyo ishoboye; kuko aho umwana w’umuntu biba byamuyobeye akagwa agacuho atagira kiramira byose byamwitaruye, aho Nyagasani Uhoraho we watwiremeye turi abe kandi akaduhozaho ijisho, ashaka ko tumwemerera gusa maze ibyari agahinda n’amaganya akabivuburamo isoko y’ibyishimo n’amahoro bisendereye.
“ … Sinzagutererana kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.”
Ibyo twabyumva neza tugerageje gusesengura amasomo ya none. Mu isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro twasomewe, aho tubona Yakobo mu rugendo ajya gushaka umufasha, ahura n’Uhoraho akamwiyereka ndetse akamugirira isezerano mu gihe we atari abyiteze, bikatwereka ko Imana hafi y’abayiringira bose.
Turamubona yaguye agacuho kubera urugendo atagira aho arambika umusaya ni ko kwisunga ibuye aba ariryo yegekaho umusaya, maze muri uko kwiheba kwe yumva byamurangiriyeho, yibaza ibyo arimo, Uhoraho aramugoboka ndetse aramugabira, ubutaka aryamyeho buhinduka isambu ye, anavugururirwaho isezerano ryari ryaragiriwe sekuruza we Abrahamu, byongeye kandi biba nka kashe yemeza ibyo yari yagiriweho na se umubyara Izaki ubwo yahabwaga umugisha mu kimbo cya mukuru we Ezawu. Ibyo yabibwiwe muri ya magambo: “ abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. Dore ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose” (Intg28,14-15). Ngayo amagambo Uhoraho yivugiye ubwe abwira Yakobo ahuye neza nayo yabwiye sekuru Abrahamu amugirira isezerano. Burya koko Imana irema umutindi ni na Yo imwogosha, kandi inzira zayo sizo zacu, turabibona neza Kuri ibi byabaye Kuri Yakobo wahagurutse ataziko agiye guhura n’Uhoraho ngo amugabira! Twibuke ko ibyo twumva atari umugani warangiye ngo tujye dutangira ngo habaye, dusoze tugira tuti ‘ sinjye wahera’; Ijambo ry’Imana rihora ari rishyashya, bityo uyu munsi natwe mu byo turimo Uhoraho arashaka kugirana na buri wese muri twe isezerano kandi azasohoza; nitumwemerera natwe aratugabira, gusa nkuko twabyumvise mu ivanjili hari icyo dusabwa : Ukwemera.
Kuko yibwiraga ati “Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira”
Bavandimwe nkuko twabyumvise ibitangaza bibiri Yezu yakoze none, byose arabikorera abamwemera bakamwegerana ukwicisha bugufi. Maze bakamwingingana ukwizera.
Umutware wari umaze gupfusha umukobwa we, yabadukanye ikibatsi cy’ukwemera maze asanga Yezu adashidikanya, amupfukama imbere maze amwinginga agira ati ‹‹umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira.››
Iryo sengesho rivuganywe ukwemera n’ukwicisha bugufi, kandi rivuga ibintu uko biteye nta gukabya cyangwa gupfobya, ryatumye Yezu ahagurukana bwangu n’abigishwa be agana mu rugo rw’ uwo mutware kugira ngo akize umwana we urupfu.
Umugore wari aho ngaho yumvise ukwemera k’uwo mutware udashidikanya ko Yezu ashobora rwose kuzura n’abapfuye, uwo mugore na we byamwongereye ukwemera maze yemera rwose ko Yezu ashobora kumukiza indwara yo kuva yari amaranye imyaka cumi n’ibiri. Nuko asa n’utanguranwa ngo Yezu atamusiga mu burwayi bwe, maze amuturuka inyuma akora ku ncunda y’igishura cye, yemera rwose ko namukoraho byonyine biri bumukize. Nuko Yezu amurebana impuhwe aramubwira ati ‹‹humura Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.›› Maze ako kanya ahita akira koko. Naho Yezu akomeza urugendo rwamugejeje kwa wa mutware, arinjira, afata akaboko k’umukobwa wari wapfuye maze aramuhagurutsa.
Kuki muri iyi si ya none Ukwemera mu Mana kugenda gukendera?
Mu buzima bwa gikristu, burya ubumuga buruta ubundi ni ukubura ukwemera. Hari byinshi byiza twagombye kugeraho muri ubu buzima ariko bikaduca mu myanya y’intoki kubera kutemera kwacu. Sinzi niba aka kanya Yezu ambwiye, cyangwa akubwiye wowe ati : “Ukwemera kwawe kuragukijije” hari icyo byatanga kuko akenshi usanga ukwemera mu Mana kwarakendereye Kuri benshi.
Hari byinshi muri iyi si twemera tutabishyizemo ubwenge bwinshi, ariko ugasanga Imana yo turashaka ibitangaza mbere yo kwemera. Icyagombye kubanza tukagisorezaho!
Iyo urebye mu buzima busanzwe hari byinshi twemera tudashidikanya kandi imbuto zikagaragara; ugasanga dufite ukwemera muri byose usibye mu Mana: umuntu arahaguruka akajya kwa muganga yarwaye, apfa kuba asanze umwakira, ntawumubaza dipolome, cyangwa amanota yaba yaragize mu bizamini yakoze, nta nusaba ngo abanze avure abandi arebereho nawe abone kumuvura, ahubwo dutanguranwa kumugeraho bwa mbere. Kuki Imana yo tutayirukira uko?
Umuntu afata urugendo, agatega ibisi, indege hamwe n’abandi. Nta mugenzi n’umwe ujya ubaza utwaye niba afite uruhushya rwo gutwara; ahubwo dutanguranwa imyanya myiza tukicara twizeye ko umushoferi yujuje ibyangombwa byo gutwara. Kuki tutemera ko Imana yo ifite ibyangombwa byose ngo idukize? Dukomeze tuzirikane ko ibitangaza ari imbuto z’ukwemera, ntabwo rero ukwemera ari imbuto z’ibitangaza, hari ikibanza hakaba n’igikurikira, ntakubicurika.
Bavandimwe, Kuri uyu munsi dusabirane ukwemera gushyitse muri Nyagasani. Dusabire bataye ukwemera, Yezu Kristu abasange niba bagitera akuka ngo bamukoreho abakize. Niba kandi bararangije gupfa ngo we ubwe abafate akaboko abahagurutse nkuko yahagurukije uriya mukobwa twumvise mu Ivanjili. Tubisabe twisunze abatagatifu duhimbaza none: Mariya Goreti , Dominika , Godeliva , Mektilda . Ni uko twese uyu munsi dusabirane kwakira Yezu Kristu uje atugana ngo adukize mu Isakaramentu ry’Ukaristiya kuko si no kumukoraho gusa ahubwo turanywana . Natubere Umutegetsi n’Umukiza rukumbi maze guhura na we none biduhe kumutura ubuzima bwacu n’ubwabacu, abuzure, abusubize itoto kandi buhinduko igisingizo kimunogeye kuko ari we buvaho bukaba ari na we buganaho.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel NSABANZIMA, Diyosezi ya Butare.