Kuki nta muhanuzi ushimwa iwabo?

Ku wa mbere w’ icya 3 cy’igisibo, A, 16/3/2020

1º. 2 Bami 5, 1-15a; Zab 42 (41),2-3; 43, 3-4;Lk 4, 24-30

1.Amatwara y’umuntu wese uri mu byago

Ejo twazirikanye uburyo abayahudi mu butayu bijujuse banakeka ko Imana yabavanye mu bucakara bwa Misiri itakiri kumwe na bo. Ayo ni amatwara y’umuntu wese uri mu byago bikabije. Areba hirya akareba hino akabura uwamutabara. Ahita yiheba. Nyamara isomo twavanyemo, ni iritwibutsa kwizera Uhoraho n’aho twaba tugeze ku buce. Erega n’aho byose byatuyobera bikaducikiraho, ntidukwiye kwibagirwa ko amaherezo y’inzira ari mu nzu. Amaherezo yacu ni ugupfa tukava kuri iyi si. Tuzayivamo tugana mu ijuru. Ibi tubihabwa n’ukwemera Imana Data Ushoborabyose. Nta kwemera gukomeye, ibyo tuvuga byose dushingiye ku Byanditswe bitagatifu, byose bisa n’aho ntacyo bitubwira. Abarangwa n’ukwemera barahirwa kuko ijisho ryabo rigeza aho umuntu mubisi atanatekereza. Utarigeze ahura n’agashashi nk’inyigisho z’iby’ijuru Yezu yaduhishuriye, ntashobora kwigobotora ibyago n’amakuba. Ahora mu gihirahiro. Kubaho kwe ni agahinda.

2.Abantu bakira Ukuri bagacurukuka?

Abantu benshi bikundira iby’isi. Buri wese muri twe biramureba. Ntawe utigiramo agasigisigi ko kwihambira ku isi n’ibyayo. Ariko nyamara burya isi ntifite ukuri kose. Kandi nyine ukuri ni ko kubeshaho. Hari uwatubwiye ati: “Ni njye nzira, ukuri n’ubugingo”. Uwo ni Yezu Kirisitu Umwana w’Imana nzima waje kudukura mu gihirahiro kugira ngo dusobanukirwe. Yaje kandi yunga mu ryo abahanuzi bari abaravuze. Amateka yose ya Isiraheli cyane cyane duhereye kuri Aburahamu, abacamanza (ba Isiraheli), abami n’abahanuzi…Ayo mateka yose agaragaramo inzira Imana yashatse ko abantu banyura kugira ngo bayigereho. Ntabwo icyaha cya Adamu cyamutaye ku gasi kizagira na rimwe ijambo rya nyuma. Imana yitoreye umuryango iwuha ibyangombwa byose ngo uzageze ubutumwa bwayo ku isi yose.

Ubutumwa bw’ibanze umuryango w’Imana wakiriye, ni ubwo kumenya ukuri aho gushingiye. Ibyo abantu bibwiraga byose bifitanye isano n’ibyo Sekibi yashutse Adamu na Eva, ibyo byose bagomba kubivamo. Bagomba kumenya ukuri bakirinda ibinyoma bya Sekibi. Bagomba gucurukuka aho kurangamira iby’isi no kubishakashaka bagahugukira iby’ijuru. Nta kindi abahanuzi bo muri Isiraheli baharaniye: ko abantu bamenya ukuri kw’Imana Ishoborabyose.

3.Kuki batoteza abahanuzi?

Nyamara se, abahanuzi ntibatotejwe? Ariko se ntibacuraganyijwe na bene wabo bavukana? Ni byo Yezu yibutsa abo yigishije uko twabyumvise. Na we ubwe benshi mu b’iwabo baramutoteje tuzi uko byagenze. Nyamara aratwibutsa ko abahanuzi bari barahawe ububasha bwo gusabira abantu bagakira. Yibukije Eliya wahembuye umupfakazi w’i Sareputa mu gihe amapfa yari yarateye. Yibukije Elisha akiza ibibembe Nahamani. Nahamani uwo yari igihangange, umugaba w’ingabo mu bwami bwa Aramu. Ariko nta wundi wamukijije mu izina ry’Umusumbabyose atari Elisha umuhanuzi. Abasuzuguye abahanuzi barihemukiye. Ababishe babaye injiji zitigeze zimenya ukuri. Gutoteza umuhanuzi, kumwica ntibyigeze bihagarara mu mateka y’isi. Nyamara umuhanuzi arapfa, ubutumwa bwe bugakomeza kandi amaherezo ab’isi bamupfukiranye bakazapfa bo bakibagirana nta kindi!

4.Kumenya ukuri ni ko gukira

Yezu ashaka ko abantu bose bamenya ukuri bagakira. Kuba kuri iyi si mu bujiji, akenshi bikurura ubugome kuko uwanze ubutumwa bw’umuhanuzi yanga ukuri ndetse akakurwanya kugeza atoteje uwashoboraga kumukirisha ijambo ry’ukuri rituruka kuri Uhoraho. Abahanuzi barabishe, Yezu na we baramubambye, ariko nta kibuza Ukuri kwe guhora kuyobora ab’umutima utuza kandi woroshya. Abo nta kabuza bagera mu ijuru bakishimana n’Uhoraho ubuziraherezo. Abanga ukuri muri iyi si, tubasabire bave mu mwijima. Natwe kandi twisabire kugira ngo umunsi twavuye kuri iyi si nta kidutesheje ukwemera tuzagere aho tuzatura ubuziraherezo mu mudendezo udashira.

5.Ni nde uzatsinda akantu kangana urwara?

Muri iyi misni kandi twisuzume dukomeze guhamya ukwemera twizera ko Imana Ishoborabyose idutabara ikadukiza iki cyorezo cyoretse isi (Coronavirusi). Nahamani yakijijwe ibibembe n’ububasha Elisha yahawe n’Imana. Yezu Kirisitu yakijije abarwayi, azura abapfuye yirukana amashitani. Ububasha bwe n’uyu munsi burahari iyo tumwemeye akadukira. Isi ikwiye gutakambira rimwe ikemeza ko Uhoraho ari we Ushoborabyose. Nahamani wari igihangange ntiyashoboye kwikiza.

Mu isi ya none hariho ibihangange byinshi bicura intwaro za rutura, bifite ibifaranga agahiryi n’icyubahiro gikomeye. Nta n’umwe muri bo ushoboye kurasa aka kantu kangana urwara (Coronavirusi) katanaboneshwa ijisho risanzwe! Ngaho rero dusabe bose bamenye Imana y’ukuri, bapfukame, bamamaze Imana ya Isiraheli ari yo y’Ukuri Se wa Yezu Kirisitu wadupfiriye.

Na nyuma kandi yo kubona imiti yoroshya cyangwa igihe kizaba kimaze gucogora ntibazibagirwe Uhoraho. Dusabe rwose gahunda ziri mu isi zisenya ubuzima n’ubumuntu zihagarare. Dusabe ubugome burekere aho. Dusabe ihirwe ryo kumva abahanuzi batwigisha Ukuri, Urukundo, Ukwemera n’Ukwizera.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Benedigita, Yozefu Gaburiheli wa Rozari, Brocero, Ewuzebiya, Heriberito na Yuliyane, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho