Kuki umwigisha wanyu asangira n’abanyabyaha?

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 05 Nyakanga 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 23, 1-4.19;24,1-8.62-67, 2º.Mt 9, 9-13

Iki ni ikibazo tumenyereye. Igihe YEZU atoye Matayo ngo amukurikire baranajyanye uwo musoresha amwakira iwe. Abasoresha, abatoreshakoro n’abandi bitwaga abapubulikani bose bashyirwaga mu gatebo kamwe. Icya mbere cyo, aho kuri za gasutamo hashoboraga gutangirwa za ruswa, abatoreshakoro na bo kimwe n’abapubulikani basabaga ibyamirenge bagakunda kugohora. Ikindi ni uko abo bose bari bunze ubumwe n’ingoma-mpatsibihugu y’igitugu cy’Abaromani. Ibyo byose byatumaga iyo nyoko yose yangwa na rubanda cyane cyane abari bakomeye ku idini y’abayahudi nk’abafarizayi.

Kuba YEZU KRISTU yarakiraga abo bose, byasaga n’aho ahaye umugisha ayo matiriganya yose y’ubutegetsi. Nyamara ariko si uko byari bimeze. Yarabakiraga akagendana na bo kugira ngo ababwire Inkuru Nziza ibagera ku mutima igahindura ubuzima bwabo. Ni ko byagenze koko kuko benshi mu bamwemeraga bahitaga bibohora ubutiriganya bw’abaromani maze bakiyemeza guhinduka, gukosora amafuti yabarangaga, uwambuye agasubiza ibyo yanyanganyije kandi agafasha abakene. Abakekaga amababa YEZU KRISTU muri ibyo bihe, dushobora kubumva kuko bari bafite impungenge z’uko yafafasha abanyabubasha kwikomereza kubahonyora. Igihe burya kigenda gisobanura ibintu: YEZU KRISTU nta ho yari ahuriye n’ububore bw’ingoma z’icyo gihe. Ndetse Inkuru Nziza yatangazaga abantu bagahinduka yatumaga abakomeye mu butegetsi no mu mico y’idini ya kiyahudi bamuhekenyera amenyo kugeza banamwirengeje nk’uko tubizi.

Nta cyo bamukozeho ariko kuko yazutse mu bapfuye agatahana imbohe zose mu ijuru. Abo bapubulikani yabohoye, abanyabyaha benshi yakijije ubumuga bw’umutima, bose yabinjije mu ijuru. Dukwiye kwiga uburyo YEZU yakoreshaga kugira ngo afashe abantu kuva mu mwijima w’ibyaha. Ubwo buryo ni uguhorana umutima wunze ubumwe n’Imana Se ku buryo nta kindi yashyiraga abantu abo ari bose atari ukubasobanurira ubwami bw’ijuru. Baba abategetsi bakomeye, baba n’abandi bantu boroheje, uwo bahuraga na we wese ntiyatinyaga kumubwira icyo Imana ishaka. Duhere ku ivanjili ya none, dusabe ibintu bibiri.

Icya mbere dusaba, ni umwete w’abigisha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU: bahore biminjiramo agafu kugira ngo bajye babwira abantu bose cyane cyane abayobozi ibyerekeye Ingoma y’Imana. Ese bimaze iki kuba ndi padiri nkamenyana n’abantu bakomeye mu by’isi ariko singire icyo mbamarira! Byaba bimaze iki dusangira iby’isi (amafunguro, amayoga, iminsi mikuru ndetse n’ibyubahiro abantu badahwema kuduhunda) ariko nkabura imbaraga zo kubaburira ngo bakize roho zabo n’iz’abo bashinzwe? Bitumariye iki twe abayobozi ba Kiliziya kubona abayobozi ba gisivili n’aba gisirikare batandukira turebera gusa? Ubu ni ubutumwa bureba isi yose. Aho Kiliziya iri hose igomba kuba umusemburo w’umukiro nyakuri.

Icya kabiri dusaba dukomeje, ni imbaraga zo gukurura abanyabyaha bose bakaza kumva Ijambo ribakiza. Twese turi abanyabyaha turabizi. Utazi ko ari umunyabyaha yaba ari umurwayi urembye akwiye kwihatira gushaka abaganga ba roho nk’uko Papa Fransisko aherutse kubyemeza. Abanyabyaha dukeneye gusabira guseruka mu Kiliziya, ni abo bose batandukanye n’iby’Imana bahora bumva ko bhagije batakibikeneye. Abandi ni abo bose babyagiye mu cyaha nta cyo bikopa. Abo bose batazi inzira yo kwicuza ibyaha no kubicikaho. Dusabe abo bose binjire kenshi mu Kiliziya. Igihe kizagera ijwi ry’Imana rishingiye ku Ijambo ryayo ribakore ku mutima. Niba twigisha YEZU KRISTU twamenye dukunda kandi twishimiye kuzabana na we iteka mu ijuru, ntidushobora kumara umwaka abo tugendana batarahinduka aba-KRISTU. Dusabe rero abo bose baze mu Kiliziya: abarozi, abatekamutwe, abicanyi, abasambanyi, abo bose YEZU arashaka kubakira ku meza ye ngo bahazwe ifunguro ribakiza akabi kose. Ntasangira na bo kugira ngo bakomeze babe imitiri. Natwe ntawe dukwiye kwegera tutamushishikariza gukiza roho ye.

YEZU KRISTU asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza badufashe gukunda YEZU KRISTU nk’uko babigezeho.

ABATAGATIFU KILIZIYA IHIMBAZA KU YA 5 NYAKANGA

Antoni Mariya Zakariya

ANTONI MARIYA ZAKARIYA yavukiye i Kremona mu ntara ya Lombardiya mu Butaliyani mu mwaka w’ 1502. Yabaye imfubyi akiri muto cyane. Nyina wari ufite imyaka 18 gusa igihe abuze uwo bashakanye yarikomeje yirinda kwiruka mu bagabo bamushakaga. Yirinze uburangare rwose kugira ngo arere umwana we neza. Kwizirika umukanda no kwigomwa bitangaje byeze imbuto kuko Antoni Mariya Zakariya yakuranye umutima mwiza ukunda Imana akagira umurava mu byo yakoraga.

Antoni Mariya Zakariya, yahisemo kwiga ubuganga muri Kaminuza ya Paduwa. Yifuzaga kwitangira abatishoboye abavurana umutima mwiza wa gikristu. Yaranzwe n’ubwizige kuva akiri muto yirinda kurangwa n’ibikabyo haba mu myambarire ye no mu mirire. Yumvise hakiri kare agaciro k’ubusugi n’ubumanzi. Yirinze ikintu cyose cyamushora mu maraha, amarari y’umubiri, ubukozi bw’ibibi n’ingeso mbi zari zaraboshye urubyiruko. Yiyambariga bisanzwe nk’abantu baciye bugufi b’icyo gihe. Yagiraga kandi urukundo ruhebuje rw’abakene ku buryo kenshi yasigariraga aho yahaye utwo yari afite twose abakene yabonaga basabiriza kandi bamerewe nabi mu bihe by’ubukonje.

Amaze kuba umuganga, yitangiye umurimo we kandi ya matwara meza yakuranye arushaho kuyagaragaza. Abapadiri bamufashaga kuri roho bamubonyemo umuntu wagirira akamaro roho nyinshi aramutse abaye umusaseridoti. Bamugiriye inama yo kwigira ubupadiri. Amaze guhabwa ubusaseridoti, ingabire ye yarushijeho kwigaragaza ahinduka umuvuzi w’umubiri na roho. Yiyemeje kujya mu mugi wa Milano ahantu muri ibyo bihe hari hatuwe cyane.

Ageze i Milano, yafatanyije na Mama Luisa Toreli bashinga umuryango w’ababikira baje kwitwa ABABIKIRA B’ABAMALAYIKA BATAGATIFU (Les Angéliques) kuko ikigo cyabo cyari cyaritiriwe ABAMALAYIKA BATAGATIFU. Uwo muryango wari ushinzwe kwita ku bana cyane cyane b’abakobwa bari bugarijwe n’ibishuko byo guhindurwa indaya n’indi mico y’umwijima. Uwo muryango wafashije roho nyinshi z’urubyiruko kubona inzira y’ijuru.

Antoni Mariya Zakariya kandi, yafatanyije n’abandi bavandimwe maze bashinga umuryango w’abapadiri ba Mutagatifu Pawulo baje kwitwa ABABARINABITE kuko babaga mu kigo kitiriwe Mutagatifu Barinaba. Inshingano yabo yari iyo kwigisha abanyabyaha bagahinduka bakamenya YEZU KRISTU bakaronka ijuru. Bigishaga kandi kubaha Umusaraba wa YEZU wadukijije. Bifuzaga kugira uruhare mu kuvugurura Kiliziya batayivuyemo nk’uko ubuyobe bwa Luteri bwari bumaze kuyobya benshi. Batanze umuganda ugaragara mu kuvugurura ubukristu bwari bwaratewe n’ubukonje butavugwa.

Mu buyoboke bwe, Mutagatifu Antoni Mariya Zakariya yaranzwe n’ingingo eshatu z’ingenzi: 1.Ukarisitiya ntagatifu: yakundaga byimazeyo YEZU KRISTU muri Ukarisitiya kuko yemeraga ko koko YEZU ari muri Hosiya ntagatifu n’umubiri we, amaraso ye, roho ye n’ubumana bwe. 2.Ububabare, Umusaraba n’urupfu bya YEZU KRISTU. Yagendanaga ishusho ya YEZU wabambwe kugira ngo yibutse abantu bamubona kuzirikana cyane kuri iryo banga ry’agakiza. Buri wa gatanu saa cyenda, yavuzaga inzogera yibutsa bose kuzirikana ububabare n’urupfu bya Nyagasani YEZU. 3.Gusoma amabaruwa ya Pawulo intumwa. Ni amabaruwa yamuryoheraga cyane kuko yasangagamo ukuri Pawulo yari yarakiriye n’ubuhamya bwe bukomeza abantu bose bafite inyota y’ijuru. Yashishikazaga bose gusoma no gusobanukirwa inyigisho z’intumwa idahemuka ya YEZU KRISTU.

Uwo musaseridoti wuzuye ishyaka ry’Ingoma y’Imana, yavuye ku isi akiri muto, afite imyaka 37 gusa, ku wa 5 Nyakanga 1539. Papa Lewo wa 13 yamushyize mu rwego rw’abatagatifu mu w’1897.

Dusabe Antoni Mariya Zakariya gusabira cyane cyane urubyiruko. Muri iyi minsi roho nyinshi z’urubyiruko zikomeje kugana inzira y’umuriro w’iteka. Twumvise ko Antoni Mariya Zakariya we yakunze kugira umutima usukuye akiri muto. Abana bacu muri iki gihe bibananiza iki? Nasabire n’abakuru bose, ababyeyi n’ abihayimana gukanguka no guhugukira uburere bw’urubyiruko; bitangire abanyabyaha barokoke imitego ya Sekibi ibayobya.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho