Kuki Yezu Kristu usendereye Roho Mutagatifu yemeye ko Sekibi imuhangara?

Inyigisho y’Icyumweru cya mbere cy’Igisibo, Umwaka A, 2014

Ku ya 09 Werurwe 2013 – Yateguwe na Padiri Théoneste NIYONSENGA

Amasomo: Intg2, 7-9; 3, 1-7, Za50; Rm5,12-19; Mt4, 1-11

Bavandimwe kuri uyu wa 09.03.2014 turahimbaza icyumweru cya mbere cy’Igisibo. Igihe gikomeye muri Liturijiya ya Kiliziya Gatolika. Igisibo ni urugendo rutagatifu rw’umutima, rujyana no kunoza umubano wacu n’Imana Data no kubanira neza abayo kugira ngo tubone kugira uruhare ku ibanga ry’icungurwa ryacu: Urupfu n’Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu. Iyo ni yo Pasika.

Nk’uko umuhinzi agira ibihe byihariye arushaho guhinga, agashishikara, agatanguranwa n’akavura ngo ibihe bidasiga araye ihinga, n’iki gihe cy’igisibo, twakigereranya n’ibihe bidasanzwe by’ihinga. No mu bindi bihe bisanzwe, umuhinzi ntadamarara ngo aterere iyo. Arahinga, agashakisha, kugira ngo yunganire bimwe yavunikiye mu gihe cy’ihinga kidasanzwe. Iyo ibiba ryaje, hari n’ubwo umuhinzi amera nk’uraye mu murima. Bamwe bacyurwa n’uko ijoro riguye! Bamwe bariyemeza bakanabwirirwa, aha ngo akavura kadasubirayo, cyangwa ibihe bigahita, bakazarumbya.

N’igisibo ni igihe kidasanzwe. Twagombye kwinyakura, buri wese akirwanaho kuko uyu mugisha w’Ijuru ari wo Pasika, usanze ntacyo bimbwiye, ni wo mwaku wanjye! Nako ni urupfu. Umukristu nyawe, muri iki gihe, arushaho kongera isengesho, akarushaho kwigomwa no kwibabaza ngo yiyirukanemo cyangwa yiyicemo ingeso mbi zamwaritse, akarushaho kwiyunga n’Imana n’abavandimwe, akiyemeza gutera intambwe akabegera, agashaka Petensiya, akagaragaza bisumbye ibisanzwe urukundo n’impuhwe…

Mu Ivanjili Yezu yaduhaye urugero rw’uko muntu igihe arangamiye Imana, yatsinda ibishuko bya Sekibi.

Yezu yatsinze shitani, atsinda icyaha, ndetse n’urupfu yararwigaritse atangaza ubugingo

Burya Sekibi izi Imana cyane ndetse n’umugambi wayo wo gukiza abantu: izi Imana kuko yahoze ari umumalayika maze aza kwigira nabi. Yahisemo agasuzuguro kamubyarira ubucibwe. Sekibi yerekanye ko izi Imana aho iyo ishaka gushukana yitwaza imirongo ya Bibiliya nyamara ikayikoresha mu nyungu zayo zihabanye n’umugambi w’Imana Data. Izi Imana. Icyayihishe ni Ukwemera Imana. Kuko burya, kwemera kujyana no kuyobora no kwerekeza ubuzima bwawe bwose mu cyo wemera. Muri make, kuramya Imana, kuyikunda, kuyikeza, kuyishengerera no kuyiramya, byarayihishe burundu.

N’ubwo yitwaza imirongo ya Bibiliya ngo ibuze Umwana w’Imana Yezu Kristu kuzuza umugambi wo kuducungura, Yezu yarayivumbuye!

Yezu atsinda Sekibi witwaza Ijambo ry’Imana ngo amuyobye: Yezu ni we JAMBO

Ingero:“Haranditswe ngo umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo n’Ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana” Iyo migati Sekibi ikangisha, Yezu aba arayitsinze kuko atabereye ho inda, ahubwo abereyeho gukora ugushaka kw’Imana no kurokora abayo akabageza Kuri Data byuzuye. Bavandimwe, iyi nda yahitanye benshi! Yezu yarayivumbuye hakiri kare, ko nta wakagombye kwicwa n’inda. Hari abagambana, bakagira nabi, kubera iyi nda! Bamwe bayise Ikoreshabyinshi! Abandi bayigabaniyeho izina njyana-rupfu bitwa ba Mpemukendamuke, cyangwa Mpemukendye! Nyamuneka, iyi nda muramenye ntikababuze ubutagatifu. Tuyikorere, tuyisukemo ibihawe umugisha, byashatswe mu butungane, niho tuzagabana umurage wa Pasika.

Ahandi Yezu ati: “Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe”. Hano Yezu yatsinze igishuko cyo kwigerezaho, kwerekana ko uri umukaceri (mu mvugo y’urubyiruko rw’ubu)! “Simbuka..baragusama”! Aha Sekibi ashaka ko Yezu yihamya, yikuza, yigerezaho! Mbese Kuri Sekibi, Yezu niyiyamamaze maze abantu bahurure, babone ko adasanzwe, yishakire amashyi n’impundu! Burya iyo umuntu ashaka icyubahiro ku ngufu, ajye amenya ko yatangiye kukibura cya gihe yakirukagaho! Uburyo bwiza bwo kubahwa no gukundwa ni ukoroshya, kwitangira abandi, gukora no kuba aho ugomba kuba , byose kandi mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.

Ahandi Yezu yakubise Sekibi mu “cyico” ni aha yamuteye utwatsi kuri iyi ngusho y’Ubutegetsi! “Uzaramye Nyagasani Imana yawe, azabe ari we uzakorera wenyine”. Yezu Kristu yerekanye ko ubwami, ubutware, icyubahiro, ubutegetsi, ubukuru, ko umuntu atabitwaye neza, byaba inzira ya bugufi y’urupfu rwa burundu. Yezu yerekanye ko ibanga ry’ubutegetsi bwiza riba mu kwitangira abandi, kubakunda,no kubahereza ibyiza biri mu nshingano zawe, aho kwi-serva, cyangwa kwihaza ibyabo. Umutegetsi mwiza ni uhaza abandi, akabahereza, kabone n’ubwo yanabahereza kugeza arundutse akabagwa rwagati kubera kwitanga kwe. Ibi ni Yezu wabikoze wenyine, araturokora. Yahereje abantu imbabazi, urukundo, impuhwe, imigati, amafi, divayi i Kana, abatoza isengesho, bigeza aho abapfira ku musaraba, yemera kugwa rwagati y’ababi (ibisambo bibiri bari babambanywe, ari rwagati muri byo). Nguyu umuhereza, ureke abihereze utw’abandi!

Yezu adufashe gutsinda imitego yose y’umwanzi by’umwihariko iriya nda nini tuyime amayira, amakuzo n’ubutegetsi ntibibe imiyoboro ya Sekibi.

Ariko se kuki Yezu yemeye ko Sekibi imuhangara?

Yezu ni Imana rwose n’Umuntu rwose. Yemeye ko Sekibi imuhangara, asa n’aho ahishe Ubumana bwe (Yezu ni Imana igihe cyose) kugira ngo yifatanye natwe abantu abanyabyaha, aduhe urugero rwo gutsinda niba twakiriye ingabire z’Ijuru. Yeretse sekibi ko Umuntu wese wakomeza kurangamira Imana, akayishengerera, akayoborwa n’Ijambo ryayo, ko nta kabuza yakwigaranzura uwo Kareganyi. Twamamaze ukwemera kujyanye n’iyi ngingo: Nemera ko umuntu wese wizera Imana, akayishengerera muri Yezu Kristu, akakira Ijambo ryayo akemera ko riyobora ubuzima bwe ko atsinda Sekibi akabona Imana.

Dusabe: Nyagasani wowe wenyine utunganye kandi ushobora byose, duhe Roho wawe atwiyoborere. Maze tubone gutsinda ibishuko bitwihishemo, tunatsinde n’ibyo isi n’abayo badushukisha baducuza ubugingo waduhaye. Duhe guhumuka maze tumenye ko Ijambo ryawe ari intwaro ikomeye dutsindisha umwijima na Nyakibi, bityo Yezu Kristu tumwemere adutungishe ibikiza byose, ubu n’iteka ryose. Amen.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho