Kuko igihe cye cyari kitaragera

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo

Ku ya 04 Mata 2014

Bavandimwe,

1. Hasigaye iminsi 15 gusa tukizihiza umunsi mukuru wa pasika. Umunsi w’agakiza twazaniwe na Yezu w’i Nazareti. Umunsi twibukaho ko burya urupfu nta ngufu rufite. Ko ubuzima bwarutsinze ruhenu. Mu isengesho rya Nemera Imana Data batubwira ko mbere yo kuzuka, Yezu yabanje gupfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Noneho ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru. Kuki se intungane yapfuye igapfira abagome ? Petero Mutagatifu niwe uduha igisubizo aho agira ati « nubwo ari intungane apfira abagome kugirango abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho » (1Pet 3, 18).Iyi baruwa ya mutagatifu Petero, Kiliziya iyiheraho ikatwigisha iby’iyobera ryo kujya ikuzimu kwa Yezu. Mu ibarwa ye, Petero aragira ati : « n’uko ajya kwigisha n’abari bafungiye mu buroko bw’ikuzimu » (1Pet 3, 19). Ahari imibabaro ya muntu hose Yezu yarahageze, ashishikajwe n’uko muntu yakizwa, akishima, akanezerwa. Ni mucyo twibuke abacu bagifungiye mu « buroko bw’ikuzimu ». Dukunze kubita Roho ziri mu purugatori. Tubasabire kugirango bave ibuzimu bajye ibuntu. Nako ibumana !

2. Mu isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga, Kiliziya yashatse ko tuzirikana ku mibereho y’abagome ugereranyije n’iyintugane. Abafite Bibiliya mwasoma isomo ryaduteguriwe muhereye ku mutwe wa mbere, umurongo wa 16 (Buh 1, 16-2, 24). Kuri uyu murongo wa 16, igitabo cy’ubuhanga kitubwira ko « abagome barembuje urupfu, bararuhamagara, barugira incuti kandi bararuharanira, hanyuma bagirana na rwo isezerano, mbese ku buryo barwiyeguriye koko ». Igitabo cy’Ubuhanga gikomeza kitubwira ibigwi by’abagome. Icyo bishingikirizaho kugirango bakomeze ubugome bwabo ni ukuvuga ngo « nta n’umwe tuzi wigeze kugaruka avuye ikuzimu » (Buh 2, 1). Baragira bati « nimuze rero, twishimishe mu byiza by’iyi si, dukoreshe ibyaremwe nk’abasore batagira icyo bikanga » (Buh 2, 6). Iyo aba bagome bageze ku ntungane n’aboroheje babogeraho uburimiro, bagasya batanzitse. Biyumvire nawe : « nimureke turenganye intungane ikennye, umupfakazi ntitukamugirire impuhwe, umusaza wamazwe n’imvi twoye kumureba n’irihumye, maze ingufu zacu abe ari zo tugenderaho, kuko intege nke nta cyo zimaze. Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje » (Buh 2, 10-12). Wagirango uno muhanga yanditse iri somo akubutse mu Rwanda ! Inkuru nziza rero ni uko aho igihe kigereye, Yezu yakijije bose, abagome n’intungane. Iki gihe rero nta kindi ni isaha yageze akereka abantu ko abakunda kugera aho abapfira ku musaraba, agasaba Imana Se ngo ibababarire kuko batazi icyo bakora. Twibuke ko mu bagome bari babambanywe na Yezu, umwe yagize ubutwari bwo kwicuza, maze Yezu akamusezeranya ko batazatinda guhurira muri paradizo.

3. None se uyu Yezu ubabarira n’abagome kabombo akemera kubapfira ku musaraba ni nde ? Ni muntu ki ? Ntabwo wamumenya ko atari umuntu gusa ko ahubwo ari n’Umwana w’Imana udafashe umwanya wo kumenya aho abarizwa, ngo uhate ibirenge ujyeyo, maze umwumve, umenye uko atekereza n’uko abona ibintu, abantu n’amateka. Ivanjiri y’uyu munsi itwereka ko Yezu ari umuntu usanzwe. Rwose ! Ko ubuzima bwe dushobora kubwibonamo. Abategetsi baramuhize ngo bamwice. Abo mu muryango we nabo bashatse kumushora ngo ajye kwiyamamaza i Yeruzalemu. Bati « haguruka, ujye mu Yudeya, abigishwa bawe nabo babone ibikorwa ukora. Nta we ukorera ibintu ahihishe ashaka kuba ahagaragara ». Ibyo rero abo mu muryango we bamusabaga ntabwo rwari urukundo rwo kumukunda kuko ivanjiri yongeraho ko abavandimwe be batamwemeraga (cf. Yoh 7, 5). Yagize ubwoba nk’abandi, yirinda kwidegembya kandi azi ko abategetsi bahize ko bazamwica. Nyamara ntabwo ari bya bindi byo gutinya no kununa aho rukomeye. Igihe cye cyari kitaragera. Igihe rero cyarageze nawe yerekeza iya Yudeya, « atari ku mugaragaro, ahubwo nka rwihishwa ». Abamuhigaga baje kwisanga arimo kwigisha rubanda ashize amanga. Rubanda rero yaratangaye imubonye yigishiriza i Yeruzalemu kandi arimo guhigwa. Niko kugira bati mhh ! «Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica? Nyamara dore aravugira mu ruhame, ntacyo bavuga. Aho abategetsi bacu ntibamenye by’ukuri ko ariwe Kristu ?».

4. Bavandimwe, igihe cyari gitegerejwe, isaha yari itegerejwe yari iyo kwerekana ko uwitwa Yezu ari we Kristu. Ni ukuvuga ko mwene Mariya na Yozefu w’i Nazareti ariwe Isiraheli n’isi yose bari bategerejeho umukiza. Niduhura n’ijambo igihe cyangwa isaha muri Bibiliya tujye dufata agahe gato ko kuzirikana kuko akenshi haba hahishe ibanga rikomeye ry’ugukizwa kwacu. Bimwe mu bihe Bibiliya itubwira ni nk’igihe cy’iremwa ry’isi, ivuka rya Yezu, Batisimu ya Yezu, igihe cyo gupfira ku musaraba no kuzuka. Muri ibyo bihe nibwo abo mw’ijuru basuye isi. Nibwo igihe cyo mu buzima bw’iteka kiza hano kw’isi kikiyandika mu mubuzima bw’amateka yacu. Kikabuha inzira n’urumuri. Niho Kiliziya ihera ivuga ko ubuzima bw’iteka butangirira hano kw’isi iyo tubayeho nk’uko Imana ibishaka, dukunda Imana na bagenzi bacu nk’uko natwe twikunda.

Dukomeze tugire imyiteguro myiza y’umunsi mukuru wa Pasika tubifashijwemo n’umubyeyi Bikira Mariya.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

[Mushobora gukanda hano mugasoma ijambo Nyirubutungane Papa Fransisko yagejeje ku Bepiskopi b’u Rwanda mu mubonano bagiranye i Vatikani, ku ya 03 Mata 2014 – Mu rurimi rw’igifaransa ]

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho