Kumenya Imana by’ukuri

KU MUNSI WA 5 WA NOHELI, 29 UKUBOZA 2020

Amasomo: 1Yh 2, 3-11; Zab 96 (95); Lk 2, 22-35

Kuri uyu munsi wa gatanu mu kwizihiza ibirori bya Noheli, amasomo araduhamagarira kumenya Imana by’ukuri. Mu isomo rya mbere, Yohani intumwa aratwereka icyo tumenyeraho ko tumuzi: gukurikiza Itegeko n’Ijambo. Ijambo rye ni irinyabuzima; Itegeko rye ni urukundo: gukunda Imana no gukunda umuvandimwe. Ukunda umuvandimwe we aba ari mu rumuri, uwabaye imbata y’inzika n’urwango aba agendera mu mwijima. Urumuri ni rwo rutuyobora ku Mana, umwijima utuganisha mu rupfu.

Urumuri ni rwo rwayoboye umusaza w’inararibonye Simewoni rumugeza kuri ‘Rumuri ruboneshereza abanyamahanga’ waje kudusura maze akora mu nganzo arahanura. Ni koko, uwo mwana wavutse azaba impamvu yo korama cyangwa gukira kandi azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Zabuli irahamagarira ijuru kwishima n’isi guhimbarwa kuko Uhoraho ari We waremye ijuru, akaba ashashagira ubuhangare n’ishema, ingoro ye yuzuye ububasha n’ububengerane.

Kumenya Imana by’ukuri ni ugukurikiza amategeko yayo, gutega amatwi, kumva no gukurikiza Ijambo ryayo. Iyo bitagenze bityo, twitwa ababeshyi. Imana Umubyeyi wacu yagiye yigaragariza abantu mu buryo bwinshi no mu bihe bitandukanye ariko mbere ya byose yigaragarije mu Mwana wayo w’Ikinege Yezu Kristu, Jambo wayo wigize umuntu akabana natwe: “Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije” (Yh 1, 18).

Ni ukuvuga rero ko byanze bikunze tumenya Imana tunyuze kuri Yezu Kristu Jambo Wayo. Nta wundi, ni We Nzira y’ukuri itugeza ku Mana Data. Yaje kutwereka inzira nyayo itugeza ku mukiro ndetse aduha kumenya, gukurikira no gukora ugushaka kwa Se. Kugira ngo tugere ku mukiro waduteganyirijwe, tugomba kumwumva, kumwumvira no kumumenyesha abandi.

Imana yarigaragaje kandi irimenyekanisha. Ntabwo iri mu bitekerezo bizira iherezo by’abihanukira bihenda ubuhanzi, ubuhanga n’ubuhangange cyangwa se mu mpaka z’urudaca zicangacanga zigamije gucanganyikisha. Ntibarizwa mu binyabubasha by’iyi si bihobagira, bigahurura bihutera birimbura imbaga bigakiza abahotozi nka byo, ahubwo Imana yacu ni Nyirububasha, ni Imana nziza izira inzika, ni Imana nzima, Nyirubuzima. Kuyimenya si ukujya kuyishakashakira kure iyo bigwa cyangwa iyo giterwa inkingi, ahubwo ni ukwinjira mu ndiba z’umutima wawe ugasabana na Yo hanyuma akuzuye umutima kagasendera, kagasesekara mu buzima bwawe bwa buri munsi!

Ubwo buzima bugomba kujyana no gukunda. Gukunda Imana hejuru ya byose no gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe. Iyo bitagenze bityo, ntituba tumuzi ndetse n’iyo tuvuze ko tumuzi tuba twibeshya, twibeshyera kandi tubeshya abandi. Urukundo dukunda Imana rugomba kujyana n’urwo dukunda mugenzi wacu. Yohani yabitubwiye neza: “uwibwira ko ari mu rumuri kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima” ndetse umwijima w’icyaha!

Bavandimwe nidukundane bizira uburyarya, ubucakura, ubucabiranya n’ubutindi, tureke kwigira indryarya n’ indryamirizi ni bwo tuzagendera mu rumuri rutugeza ku Mana nyakuri kuko ikinyoma kitujyana mu mwijima w’icyaha maze feri ya mbere ikaba kuzindarira ikuzimu kwa Nyamuzinda umwami w’urupfu.

Dusabe Nyagasani Rumuri rutazima amurikire imitima yacu, We uje adusanga tumwakirane ubwuzu, atwigishe kumenya Imana by’ukuri maze igihe nikigera natwe tuzakiranwe ubwuzu iwacu h’ukuri mu ijabiro kwa Jambo n’abamalayika n’abatagatifu bose, maze mu bumwe bwa Roho mutagatifu, tuzahanike amajwi dutaramira Imana Data mu ndirimbo z’ibisingizo hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu Umwami wacu, uko amasekuruza azagenda asimburana n’amasekuruza. Amen.

Mutagatifu Tomasi Becket, udusabire.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho