Kumenya Imana ni urugendo

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya XVIII gisanzwe
Ku wa 10 Kanama 2017

Amasomo : Ibar  20,1-13 Z 111  Mt 16,13-23

Nteruye ngira nti kumenya Imana ni urugendo, ni uguhozaho umuntu agahora avugurura intambwe ze. Kumenya Imana si intsinzi y’umunsi umwe, ngo hanyuma umuntu abe yakwiyicarira nk’uwagashize cyane ko nk’uko Petero abitubwira mu ibaruwa ye umwanzi ntahuga (1Pet 5,8). Umwanzi ahora ashakisha cyane cyane abakwibwira ko bahamije intambwe n’ibirindiro mu Yezu Kristu maze bakirara bakadamarara.
Ishema ryacu ribe umusaraba wa Yezu
Ibi mbyendeye ku byabaye kuri Petero intumwa mu Ivanjili ya none. Amaze gutanga igisubizo cyiza abwirijwe n’Imana; igisubizo ubundi cyirukana amashitani, aguye mu mutego wa Sekibi mu kanya gato cyane. Mu by’ukuri amagambo ya Petero abwiye Yezu abanje kumwihugikana, si aye wenyine ayasangiye na bagenzi be. Kimwe na bagenzi be ariko cyane cyane Petero ntibihanganiye kumva icyabavana amata mu kanwa. Petero yari amaze kugabana umwanya w’ibanze muri Kiliziya ya Nyagasani; yahawe ububasha bukomeye. Bagenzi be nabo bari bizeye iyo myanya turibuka ko bene Zebedeyi baherekejwe na nyina bo bagiye kwibariza hakiri kare ngo hatazagira ubakorana (Mt 20,20-28)


Icyo batari bakamenye neza gitumye Yezu Kristu acyaha Petero ni uko intebe y’ubwami y’Ingoma ya Kristu ari umusaraba. Gutsinda kwa Kristu ni ku musaraba. Urupfu n’izuka bya Kristu nibyo bizaha ireme, bwa bubasha Petero yari amaze gusezeranwa. Kiliziya ya Kristu yubakiye ku rupfu n’izuka rye. Mu by’ukuri Yezu aratsindagira ibyo amaze gusezeranya Petero ariko we na bagenzi ntibaragera igihe cyo ku byumva. Kandi koko byagaragaye kuri Penekosti nyuma y’urupfu n’izuka rya Kristu, Intumwa zimaze guhabwa Roho Mutagatifu Petero yumvise ubutumwa bwe maze atangira kuvuga ibitekerezo bivuye ku Mana koko. Atangira kuvuga urupfu n’izuka bya Kristu ( Intu 2, 22-24).
Ingoma ya Kristu si iy’iyi si
Ingorane za Petero asangiye na bagenzi mu iyi vanjili ni ukwitiranya Ingoma ya Kristu n’ingoma zo kuri iyi si. Ibyo kuri iyi si tubibamo nk’abagenzi turangamiye iby’ijuru. Tukumva ko turi mu rugendo rugana Imana. Mu bihe byose abakristu bagira igishuko cyo kwitiranya ingoma ya Kristu n’ubutegetsi, n’ubwami bwo muri iyi si (Yh 18,36). Ikuzo ry’Imana bakarishaka hano kandi none. Bakitiranya ikuzo n’ibyubahiro byo muri iyi si n’ikuzo ridutegereje mu bwami bw’Ijuru. Bityo abahawe ingabire z’Imana mu masakramentu anyuranye, bakazipfusha ubusa mu kanya nk’ako guhumbya kubera ibitekerezo bidaturutse ku Mana bakaba bakorera Sekibi, bashaka ibyubahiro byo muri iyi si. Nyamara Yezu ahora atwibutsa ko tutari ab’isi (Yh 17,16-17). Kiliziya ya Yezu bakaba bayitiranya n’ubutegetsi bwo muri iyi si, , bagahora mu mibare, banyaganwa, bacuranwa byarimba bakagirirana nabi. Bakabwirizwa na Sekibi bibwira ko bari mu bya Yezu Kristu nka Petero atarasobanukirwa.
Yezu akongera kutubwira ko intsinzi ari umusaraba we, mu rupfu n’izuka rye. Tumurangamire muri uru rugendo turimo

Padiri Karoli Hakorimana
Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho