Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 27 gisanzwe, ku wa 12/10/2019
Yow 4, 12-21; Zab 97(96); Lk 11,27-28.
“Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza”
Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe ! Nyagasani Yezu Kristu we Rukundo ruzima aje adusanga kuri uyu wa gatandatu, adusaba kutanangira umutima, gufungura ubwenge bwacu no kumutega amatwi ngo adutagatifurishe ijambo rye. Ijambo ridukiza, ifunguro ritunga roho zacu. Amasomo matagatifu liturujiya y’ijambo ry’Imana yadutegurije kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya 27 mu byumweru bisanzwe by’umwaka, aradusubiza ku isoko y’ubukristu bwacu, aho turangamira impuhwe n’urukundo Nyagasani atugirira ku buntu bwe ariko akadusaba ibintu bitatu by’ingenzi : gukurikiza amategeko ye, kumva no gukurikiza ijambo rye.
Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’umuhanuzi Yoweri, Uhoraho umugaba w’ingabo aracyaha amahanga akomeza kunangira umutima imbere y’abo abatumaho, akanababwiza ukuri ko Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu, na ho abanyamahanga bigomeka bagaca ukubiri n’ineza ya Nyagasani agira ati: “Misiri yo izaba ikidaturwa, na Edomu ihinduke ubutayu, bazize ubugome bagiriye abahungu ba Yuda kuko bamennye amaraso y’indacumura mu gihugu cyazo”.
Bavandimwe, iyo usomye neza amateka y’umuryango w’Imana Israheli, Uhoraho yarawutoye arawutonesha, awukorera ibyo atigeze akorera andi mahanga. Twibukiranye ko Israheli atari wo muryango wonyine wabagaho, ngo ubigire urwitwazo ko nta wundi Uhoraho yari kuwusumbya ! Nyagasani rero ntabwo atwanga ku buryo yadusaba ibidashoboka cyangwa se ibigoranye rwose. Uhoraho amaze gutora umuryango we yawusabye ikintu kimwe: Gukurikiza amategeko y’Imana, washyikirijwe binyuze kuri Musa umugaragu w’Imana. Ariko si ko umuryango wabaye indahemuka ku masezerano wari waragiriye Uhoraho.
Uhoraho ntatererana abe, kandi impuhwe ze si umwihariko wa bamwe. Ni yo mpamvu akomeza kohereza abahanuzi ngo bakomeze icyo gikorwa cyo gucyaha umuryango, cyane cyane, ngo bagaruke ku isoko, bace ukubiri n’imigenzereze mibi. Bavandimwe, si ku muryango w’Imana gusa kuko natwe aya mategeko y’Imana twashyikirijwe atari umurimbo kuri twe ahubwo twayahawe ngo tuyakurikize, ngo atugenge mu buzima bwacu nk’abakristu. Gusa ikibabaje hari ubwo twigira ba ntibindeba, tugakoresha nabi ubwigenge n’icyubahiro Imana yaturemanye, tugafata iya mbere mu kuyitera umugongo. Nyagasani rero ntatererana abe kandi impuhwe ze ni igisagirane ! Ni yo mpa natwe adutumaho bamwe yitorera mu rugero rwa Musa atuma ku muryango we Israheli, n’umuhanuzi Yoweli ngo badusubize ku isoko y’ukwemera n’iy’ubukristu bwacu. Hari benshi batita ku mategeko y’Imana bavuga ngo ntacyo bitwaye, ngo ni ni ho isi igeze, ngo ni ukubabuza uburenganzira n’ubwigenge bwabo…Bavandimwe, amategeko y’Imana si umutwaro utugonda ijosi, ahubwo ni uburyo bwo kubaho kuri twe abana b’Imana. Nk’umuririmbyi wa Zabuli, nitugane twishimye Uhoraho, cyane cyane dukurikiza inzira ze (Zab 97 (96)).
Mu nkuru nziza ntagatifu, Yezu Kristu ataratubwira icy’ingenzi dukwiye kugira mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni icyo tudakwiye gufatisha akaboko kamwe: Gutungwa n’ijambo ry’Imana. Mu kwigira umuntu kwa Jambo, Yezu Kristu yigize twe ngo atugire We, akora ibitangaza byinshi aho yagiye anyura mu nsisiro atagamije kwiyamamaza ahuwo kuduhishurira Imana se.
Bavandimwe, ubusanzwe ntabwo twakwirengagiza amarangamutima y’abagore nk’uyu wateruye ati: “Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje”. Mu by’ukuri ibyo avuga ni ukuri kuzima kandi kugaragarira buri wese. Ariko Yezu amuhishurira icy’ingenzi maze natwe twumviraho ko hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza bameze nk’abubatse ku rutare.
Bavandimwe, uko umubiri ukenera ibiwutunga ngo ubashe gukora neza, na roho zacu ni uko. Zikenera ibizibeshaho ngo tubashe kubaho nk’abana b’Imana: Isengesho, Ijambo ry’Imana, amasakramentu, ibikorwa by’urukundo,…
Dusabe Imana ngo Nyagasani atumurikire duhitemo neza, kandi icy’ingenzi ku mu kiro wa roho zacu n’abavandimwe bacu.
Bikira Mariya Nyina wa Jambo, adusabire !
Padiri Prosper NIYONAGIRA,
Diyosezi Kabgayi, Paruwasi Gitarama.