Icyumweru cya XXIII,A, 6 Nzeli 2020
Amasomo: Ezk 33, 7-9; Zab 94; Rm 13, 8-10; Mt 18, 15-20
“Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!”
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya makumyabiri na gatatu mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya, umwaka A mu myaka y’imbangikane.
Amasomo matagatifu tuzirikana aratwibutsa inshingano dufite nk’abakristu zo gufasha Nyagasani gukiza umuryango we tuwuburira; ibyo bigashingira ku rukundo rwo zingiro ry’amategeko yose.
AMASOMO:
Isomo rya mbere turarisanga muri Ezk 33, 7-9; Zaburi ni iya 94; isomo rya kabiri: Rm 13, 8-10; naho Ivanjili ni Mt 18, 15-20.
Bavandimwe amasomo atatu tuzirikana muri liturujiya y’uyu munsi ni amasomo magufi ariko afite ubutumwa bukomeye. Irango ry’iyi nyigisho nasanye muri Zaburi ya none riragira riti: “Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!”
Kuko Nyagasani atifuza urupfu rw’umunyabyaha ahubwo yifuza ko yakwisubiraho akamukiza, bumwe mu butumwa bw’ingenzi aha abiyemeje kuba abe ni ukumufasha muri uwo murimo wo gukiza abantu.
Nk’uko bigaragara mu muryango w’Imana kuva hambere kugera na n’ubu, n’ubwo buri muyoboke w’Imana ahamagarirwa kubaho ahamya ukwemera kwe muri bagenzi, hari abo Nyagasani yigomba by’umwihuariko akabatuma ku muryango we ngo buwuburire,kugira ngo bawuhanurire kandi bawufashe mu nzira yo kumuyoboka kugira ngo bagere ku mukiro yabateganyirije ubwo bazaba barangije uru rugendo.
Abo, kimwe n’umuhanuzi Ezekiyeli twumva mu isomo rya mbere,Nyagasani abatuma kuburira umuryango we. Ni aha ingabire y’ubuhanuzi igomba kugaragarira. Uwahawe ubwo butumwa ntagomba gutinya kubusohoza kuko ntabwo ari ubutumwa bwe ahubwo ni ubutumwa bw’Imana.
Bibaho ko mu butungane bwacu buke aho gufasha umunyabyaha kwisubiraho usanga twivovota ngo Imana yacu irakabya kujenjekera abayigometseho bakababaza abana bayo. Tugasenga tuyisaba kwihora abo twe twamaze gucira imanza no kugira ibicibwa. Kandi nyagasani we abifuriza umukiro. Tukiyibagiza ko na bo ari abana b’Imana. Ibyo bitekerezo byacu ntabwo ari bishya.
Yonasi ubwo yari atumwe kuburira umugi wa Ninive kugira ngo ushobore kurokoka uburakari bw’Imana, yashatse guhunga ubutumwa yari ahawe ariko ntibyamuhiriye byarangiye abaye igikoresho cy’umukiro w’umugi wa Ninivi kabone n’ubwo we yawifurizaga kurimbuka,
Bavandimwe, uyu munsi ntitunangire umutima twumve ijwi rye. Nitwumve iryo jwi rya Nyagasani ritubwira ngo ibuka ko muri batisimu wagizwe hamwe na Kristu umusaserdoti, umwami n’umuhanuzi. Umva iryo jwi rikwibutsa ko urimo gupfukirana ingabire wahawe muri batisimu ndetse kuri bamwe ni ubundi butumwa bwihariye Nyagasani yagushinze muri Kiliziya ye.
Kutanangira umutima no kumva ijwi rya Nyagasani bijyana no gufata icyemezo, tukibuka ko Roho twahawe atari Roho w’ubwoba, tukiyaka za mvungo ngo “ntabwo ari buri wese waremewe kuba umumaritiri”.
Bavandimwe kuba umukristu ntabwo ari ukubaho mu munyenga. Ntidukurikira Yezu gusa mu bukwe bw’i Kana ka Galileya cyangwa mu bindi birori aho atubura imigati, tunamukurikira mu murima w’imizeti aho abirira ibyuya by’amaraso, tukanamukurikira ahetse umusaraba azamuka karuvariyo aho agomba kubambirwa akinjira mu rupfu. Ni we utubwira ati: “Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we , maze ankirikire” (Mt 16, 24).
Ntabwo ari we uyobewe uburemere bw’ubutumwa aduha. Ubwo yoherezaga intumwa ze yaraziburiye, ati : “dore mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. Muritondera abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bazabakubitira mu masengero yabo.(…) umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko, bazahinduka abababyaye babicishe. Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugera ku ndunduro uwo ni we uzarokoka.”(Mt10,16-22). Ntitugomba kwibagirwa ariko ko Yezu agira ati: “dore kandi ndi kumwe namwe kugeza ubwo isi izashira” (Mt28, 20).
Aya magambo ya Nyagasani atuburira Bavandimwe nadutere gufata ibyemezo byo kuburira isi, byo kurwanya ikibi, byo gutsinda inabi no guharanira ko ineza yaganza mu bantu. Kurebera inabi yimuye ineza ikima ingoma ni uguteshuka bikomeye ku nshingano yacu, nk’abakristu, nk’abihaye Imana, nk’abasaserdoti.
Nk’uko tubisanga mu isomo rya mbere, Nyagasani aragira ati: “uwo mugome azapfa azize ikosa rye kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye. Ariko nuramuka umuburiye ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe”(Ezk 33, 8-9).
Pawulo mutagatifu intumwa y’amahanga, muri icyo cyerecyezo aradukangurira urukundo rwa kivandimwe akaduhamagarira kutagira undi mwenda tubamo abavandimwe utari umwenda w’urukundo. Aratwibutsa ko urukundo ari rwo rubumbye amategeko yose. Asubira mu magambo yo mu gitabo cy’abalevi 19,18 aragira ati: “uzakunde mugenzi wawo nkawe ubwawe”.
Bavandimwe, urukundo ruruta byose, koko urukundo rubumbye amategeko yose. Mutagatifu Agustini ni we wagize ati : “uzakunde ubundi ukore icyo ushaka”. Dukunze mugenzi wacu nk’uko twikunda, twaharanira ko buri wese abaho mu mumezero umutima we wifuza. Dukunze nyabyo inabi mu bantu yabura icyicaro akarengane n’urugomo byaba amateka. Tugize urukundo ntitwagira ubwoba bwo kwamagana ikibi no kukirwanya; ntitwakwemera ko abavandimwe badupfana batana inzira y’icyiza.
Amagambo yo mu Ivanjili ya Matayo tuzirikana none aratubwira uburyo ibyo bigomba gukorwa. Kwegera umuvandimwe wawe wacumuye, utamuhutaje, utamuhaye rubanda, mwiherereye, ukagerageza kumugarura mu nzira nyayo umufasha guca ukubiri n’ikibi. Ivanjili iti: “nakumva uzaba ukijije uwo muvandimwe”.
Nyamara ariko si ko iteka bitanga umusaruro hari igihe ubwo buryo bwa mbere ntacyo bwatanga. Ntabwo tugomba gucika intege ahubwo Ivanjili iratugira inama yo kwitabaza undi muntu umwe cyangwa babiri tukamwegera muri babiri cyangwa batatu, yadutera utwatsi tukamushyira mu ikoraniro. Yaramuka yanze kugirwa inama n’ikoraniro, agahitamo gukomeza inzira ze z’ikibi, agafatwa nk’umunyamahanga.
Ibyo n’ubwo bibabaje hari igihe bishyika. Nyamara nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere uwo muvandimwe azaryozwa ibyaha bye ariko wowe kuko warangije ibyo wasabwaga uzaba wakijije ubugingo bwawe.
Bavandimwe, dusabe Nyagasani kongera kutuvugururamo ingabire y’ubuhanuzi twahawe muri batisimu, maze tuyobowe na Roho we dutinyuke tuburire abavandimwe bacu tubitewe n’urukundo kugira ngo nibiduhira tubakize kandi nibitanaduhira tube turangije ubutumwa bwacu.
Ntitugomba gutinya n’abakomeye kuko na bo bakeneye umukiro w’Imana, kabone n’iyo twaba dukeka ko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwacu. Yohani Umubatiza ntiyatinye kwegera umutware Herodi ngo umubwire ko gutunga Herodiya umugore w’umuvandimwe we Filipo bidakwiye kandi agomba kubireka. Ukuri ni ngombwa kabone n’iyo kwaba kubabaza. Ukuri ni ukuri kandi ntikujya guhinduka kugupfukirana ni ukugoma.
Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa adusabire kandi aduherekeze muri urwo rugendo.
Padiri OSWALD Sibomana.
Umusaserdoti wa Diyoseze ya Kabgayi.