Kumvira biruta igitambo icyo ari cyo cyose

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 2 gisanwe, Umwaka B.

Ku wa 15 Mutarama 2018

AMASOMO: 1Sam 15, 16-23; Mk  2, 18-22

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwumvisha ukuntu Imana ikunda abantu itagiriye ibyaha byabo ahubwo igirira Impuhwe zayo.

Umwami Sawuli yahawe ububasha bwo kuyobora umuryango w’Imana, kandi yagombaga kuwuyobora mu budahemuka n’ubunyangamugayo imbere y’Imana. Yanze kumva no gukurikiza amategeko y’Imana, yanze kurangwa n’ubwitonzi n’umutima uciye bugufi, arangwa n’ijosi rirerire ayobora umuryango w’Imana mu kibi. Yashimishijwe no gutura Imana igitambo mu byahumanye, yirengagije ko Imana itabikunda.

Umuhanuzi Samweli agira inama umwami Sawuli, ariko agambiriye kumwereka icyaha cye. Natwe turasabwa kumenya guca bugufi imbere y’Imana kugira ngo twakire impuhwe z’Imana. Sawuli anyazwe ubutegetsi kubera kwanga kumva no kumva nabi. Ni byiza ko twemera guhara icyubahiro n’ubuhangange bwo kuri iyi si tukemera guca bugufi tukakira muri twe ugushaka kw’Imana. Amakuzo n’icyubahiro cy’akanya gato by’isi bitubuza kuramba mu mahoro y’Imana. Nkuko ubwami n’ububasha by’umwami Sawuli biva ku Mana, ni nako Yo ubwayo ibyisubiza kubera kudakoresha neza ububasha n’ubutumwa yahawe. Dusabe Imana gukomeza kutuba hafi mu butumwa yadushinze muri Kiliziya yayo.

Nyagasani Yezu aratugira inama yo kumenya gushyira ibintu mu mwanya wabyo. Ati: “ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje”, ni byiza kumenya gushyira ibintu mu mwanya wabyo, tukamenya gushyira mu gaciro. Yezu Kristu nta buza umugenzo mwiza wo gusiba, ahubwo aributsa ko nabyo bigomba kugira igihe cyabyo, bikagira impamvu ifatika yabyo, kandi n’ubikoze akabikora atishushanya, ahubwo akabikorana umutima ukunda. Kudashyira umwenda mushya k’ushaje, kudashyira Divayi nshya mu masaho ashaje, byongera kutwibutsa ko ikintu cyose kigomba gukorwa ku mwanya ukwiye. Yezu ntashaka akavuyo, nta tanguranwa, ahubwo ibyo akora arabizi neza. Yezu aradukangurira kwirinda kuba ibirumirahabiri mu kwemera kwacu. Nta kuvangavanga. Kuba umukristu ni ukumesa kamwe tugakurikira Kristu, tukirinda kumuharika dusambira ibyo kwa Sekibi. Ibya nyakibi n’imigenzo ye yose tubigendere kure, duhitemo gukurikira no kwamamaza Kristu waje kudukiza no kuduhishurira Data byuzuye.

Dusabe Nyagasani ngo aduhe inema yo kudashyuhaguzwa, ngo bituviremo gusuzugura Imana. Tumusabe gukomeza kutuba hafi ngo tutavaho turangwa no kwikuza, tukikura aheza twari turi, tukijyana mu manga mbi y’umwijima.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze adusabire kumenya gukora igikwiye mu mibereho yacu yose!

Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Diyosezi ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho