Kumvira kugeza aho gupfa

Inyigisho ku Cyumweru cya Mashami A, Ku wa 09 Mata 2017.

Dore imyaka itanu iruzuye inyigisho ya mbere isohotse kuri uru rubuga !

Amasomo: Iz 50, 4-7; Zab 21, 8-9. 17-24; Fil 2,6-11; Mt 26, 14-27,66

Nimucyo kuri iki cyumweru tuzirikane iyi ngingo y’ubuzima bwa Yezu Kirisitu: Ni we washoboye kumvira kugeza gupfa. Ni ukuvuga ko yakomeje ubumwe afitanye na se no mu mibabaro yahuye na yo kuri iyi si. Abamwemera by’ukuri, na bo bamubera indahemuka kugera ku rupfu. Ingero zabo tuzisanga mu mateka y’ubukirisitu. Ni zo dukwiye gukurikiza. Uko ni ko kwiyemeza gutwara umusaraba nk’uko Yezu yawutwaye. Icyumweru cya Mashami kiduha inyigisho ihambaye cyane.

Pasika y’Abayahudi isigaje igihe gito, mu mwaka wa 33 dukurikije imibarire y’imyaka tugenderaho, Yezu yasesekaye i Yeruzalemu yakirwa nk’Umwami ukomeye. Yari akikijwe n’inshuti ze, abana n’ababyeyi basasa ibishura byabo mu nzira n’amashami bazunguzaga mu byishimo bagira bati: “Hosana…Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani…”. Byari ibirori bikomeye maze rubanda bagatangara bibaza uwo muntu uwo ari we. Abamuzi barasubizaga bati: “Uwo ni umuhanuzi Yezu, wo kuri Nazareti, mu Galileya” (Mt 21, 11). Nyuma y’ibyo birori byose, igitangaje ni uko muri iyo minsi ya pasika ari bwo Yezu yagambaniwe agafatwa akabira ibyuya mu Murima w’imizeti, Pilato akamucira urubanza agahekeshwa umusaraba ajya kuwubambwaho.

Ibyo biratwigisha iki? Twishimira kubatizwa tukaba abakirisitu, twishimira umuhamagaro wacu: Bamwe barashyingirwa abandi bakiyegurira Imana bakaba abapadiri, abasenyeri, abafurere n’ababikira. Ibyo ni ibyishimo ariko byose byose nta kavuro iyo tutabashije guheka umusaraba nka Yezu Kirisitu. Ntitwawuheka nka we tutifitemo umwuka wo kumvira kugeza ku rupfu. Uwo mwuka ntitwawugira igihe ibyo tugamije ari iby’isi gusa cyangwa se ari byo byadutwaye umutima, uruhu n’uruhande. Twebwe abantu ntibitworoheye kumvira kugeza ku gupfa. Nyamara ariko mu mateka y’ubukirisitu habonekamo abantu babaye intwari bumvira kugeza bapfuye. Abamaritiri, Abahamya b’ukwemera n’abatagatifu, bahore badukangura.

Isengesho ryacu kuri uyu munsi ni nk’iri: “Nyagasani umpe imbaraga zo guheka umusaraba wanjye ngukurikire nzagere kuri Golugota ntawukubise hasi ngo niyamamire. Mpa kukwigiraho. Mpa ubutwari bw’ijambo rivuguruza Sekinyoma muri iyi si. Mpa guhora nitandukanya na Mushukanyi nite ku bakene, abapfukiranwa n’abarengana. Undinde kukugambanira nka Yuda Isikariyoti. Mpa kukumvira nyabyo sinzigere nkwihakana nka Petero n’aho naba nsumbirijwe nka we. Mpa guhorana nawe nkube hafi ku musaraba nta kwitarukira nk’intumwa zakwiye imishwaro ubwo bari batangiye kugukubita. Nyagasani, ndashaka kumera nka Yohani wagumye iruhande rwawe kugera ku ndunduro. Ba bagore bashenguwe n’agahinda babonye uko rubanda yakugize, nibatere imbaraga abagore n’abagabo b’ubu n’urubyiruko rukeburwe n’amabanga y’ubuzima bwawe. Umubyeyi wawe washavuye cyane, nantere gukomera abe Mama mubere umwana nka Yohani intumwa”.

Singizwa Yezu Kirisitu watsindiye ku musaraba. Mubyeyi Mariya wagize intimba nyinshi, reba abana bawe bakwiyambaza. Batagatifu namwe batagatifukazi b’Imana mudusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho