Kunda Imana n’abo muri kumwe (1 Yh 4, 19-5)

Inyigisho ku wa kane ukurikira umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani,

Ku ya 08 mutarama 2015.

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe.

Dukomeze dusangire ibyishimo bya Noheli. Umukiza yaratuvukiye. Niwe Rumuri nya rumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si. Imana yakunze isi bigeza aho iyoherereza umwana wayo w’ikinege. Noheli rero ni ikimenyetso cy’urukundo tutagereranywe Imana yakunze muntu.

  1. Gukunda Imana no gukunda abantu biruzuzanya

Yohani aradushishikariza urukundo mu ibaruwa ye. « Twebweho tujye dukundana kuko Imana yadukunze mbere ». Gukunda Imana bijyana no gukunda abantu, duhereye ku baturi hafi, kubo tubana, kubo dukorana, kubo twigana, kubo duhura. Mvuze ngo « nkunda abashinwa », ni byiza ariko ntacyo byunguye.

Urukundo rw’Imana rutajyanye n’urukundo rw’abantu ntiruba rwuzuye. « Niba umuntu avuze ati « Nkunda Imana, ariko akanga umuvandimwe we abonesha amaso, aba ari umubeshyi. Koko rero umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona ». Yohani adukuriye inzira ku murima. Umukristu ujya mu Misa, agahabwa amasakramentu, agasenga, agasoma Ijambo ry’Imanaa, ariko akarangwa n’urwango, uwo nta mukristu umurimo. Ibyo bikorwa akora ntibyuzuye.

Bamwe mu bahanga muri Bibiliya basoma itegeko ry’urukundo batya « Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. (Mt 22, 36-40). Ntabwo ari amategeko abiri ahubwo ni itegeko rimwe ryuzuzanya, itegeko ry’urukundo. Yohani arakomeza akabisobanura neza ati « Dore itegeko Kristu yaduhaye : ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we ». Iri jambo umuvandimwe, ntirivuga uwo dusangiye isano y’amaraso gusa. Rivuga umuntu wese, kuko yaremwe mu ishusho ry’Imana (Intg 1,27). Abantu twese dusangiye ubuvandimwe bukomoka ku Mubyeyi umwe Data wa twese uri mu ijuru (Lk 11,2). Abantu twese dufitanye isano ikomeye kuko twaremwe mu ishusho ry’Imana. Uko byagenda kose, ishusho y’Imana mu muntu ntishobora gisibangana. Ishobora kwandura. Niyo mpamvu hari abantu batikunda, ba « bariyanga » !

  1. Yezu niwe utwigisha gukunda by’ukuri

Bavandimwe,

Ijambo urukundo rikoreshwa kenshi no muri byinshi. Karoli ati “Nkunda akagwa kengetse neza”. Muhire ati « Uriya mukobwa ndamukunda ». Ifi ikunda amazi n’impyisi igakunda intama. Ni ijambo rimwe ariko ridasobanura bimwe. Uwakubwira ati « Ndagukunda cyane, mbese nk’uko impyisi ikunda intama niko nanjye ngukunda, wamuhunga ukamugendera kure ». Mu bantu urukundo rwakomerekejwe n’icyaha. Yezu rero yaje kuruvura. Igihe adupfiriye ku musaraba, urukundo rwatsinze urwango.

Yezu yatwigishije urukundo mu magambo, ariko no mu bikorwa aradukunda. Ati “Nimundebereho. Uko mbakunda namwe mukundane ».

Koko Yezu yaradukunze yemera kwigira umuntu, yemera kudupfira ku musaraba. Urwo rukundo nirwo rugomba kuturanga. Yezu yongeyeho ko urukundo nk’uko yadukunze ari yo ndangamukristu. « Ikizagaragaza ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye » (Yh 13, 34-35). Umukristu rero ntarangwa n’ishapule cyangwa se umudari, umukristu arangwa n’urukundo agirira abantu bose ntakuvangura.

Urukundo rwa gikristu si ikinyabupfura cyangwa se amarangamutima gusa. Pawulo intumwa burya azi gusobanura iby’Imana bikarushaho kumvikana no kuryoha. Mu Ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti, umutwe wa cumi na gatatu (1 Kor 13, 4-8) atubwira ibiranga urukundo Yezu yadukunze ari narwo rugomba kuturanga. Twongere tumwumve : « urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugirra ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza ; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika, ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira »

  1. Tubwire ibyo Yezu yasize ababwiye

Yohani intumwa yacengewe n’urukundo Yezu yamukuze kugeza ubwo yiyumvamo ko Yezu yamukundaga bidasanzwe. Mu Ivanjili nziza yadusigiye, yiyita « umwigishwa Yezu yakundaga ». Mu isangira rya nyuma rya Yezu n’intumwa ze, Yohani yari yegamije umutwe mu gituza cya Yezu, mbese ku mutima we, urukundo rwe ruramucengera. Ku buryo mu nyigisho ze ashishikariza abigishwa ba Kristu kurangwa n’urukundo.

Yohani yabayeho imyaka irenga ijana. Amaze gusaza, ubwo izindi ntumwa zari zararangije urugendo rwazo hano ku isi ari we usigaye, abasore b’abakristu bakundaga kujya kumusura bakamubaza ibibazo kuri Yezu. “Ko ari wowe usigaye wabanye na Yezu, tubwire amagambo yababwiye”. Yohani akababwira ati « Yezu yaratubwiye ati « mujye mukundana nk’uko nabakunze. Ikizagaragaza ku muri abigishwa banjye, ni urukundo ». Ubwo bakagenda. Hashira iminsi bakagaruka bati « Tujye kureba wa mubyeyi wacu”. Bahagera bagasanga afite intege nke ariko agihumeka, akivuga. Bati « Tubwire amagambo Yezu yasize avuze ». Akabasubiza ati « Yezu yaratubwiye ati « Nimukundane nk’uko nabakunze. Ikizagaragaza ko muri abanjye, ni urukundo ». Ubwo bagataha ngo badakomeza kumunaniza. Bakomeza kugaruka incuro nyinshi bakumubaza ibyo Yezu yavuze. Igisubizo kikaba kimwe « Bana banjye, Yezu yaratubwiye ati « Nimukundane nk’uko nabakunze. Ikizagaragaza ko muri abigishwa banjye ni urukundo ». Abasore bagezaho bararambirwa bati « Ariko koko gusaza ni ugusahurwa ! Urukundo, urukundo, niryo jambo ryonyine Yezu yavuze mu myaka itatu yose mwamaranye ? Gerageza kwibuka utubwire n’ibindi yababwiye ». Yohani arabareba n’urukundo rwinshi. Ati « Bana banjye, nimukundana muzaba mwubahirije ibyo Yezu yatwigishije byose ».

Bavandimwe,

Hari ibintu bibiri Yezu yadusigiyeho umurage bizajya bigaragaza ko turi abe. Icya mbere ni urukundo. « Nimukundane nk’uko nabakunze ». Ikizagaragaza ko muri abanjye, ni urukundo muzaba mufitanye. Icya kabiri ni ubumwe. Yasenze asabira abigishwa be ubumwe (Yh 17,21). Umwana mwiza ahora azirikana umurage ababyeyi bamusigiye kandi akawushyira mu bikorwa bityo akabona amahoro n’umugisha.

Umwaka wa 2015 twatangiye, uzabere buri wese umwaka wo guharanira ubumwe no kurangwa n’urukundo rutagira umupaka nk’uko Yezu yadukunze.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho