Inyigisho yo ku Cyumweru cya XXXII gisanzwe
Amasomo: Ubuh 6,12-16; Z 62 (63); 1 Tes 4,13-18; Mt 25,1-13
Ingingo remero
Icyumweru cyiza. Turagana ku mpera z’umwaka wa Liturujiya. Ivanjili y’iki cyumweru iratwibutsa ko ubu buzima bw’isi turimo atari ubukonde kandi atari bwo herezo ryacu. Uko ubu buzima bwacu tutabuhabwa n’isi ni nako butarangirira ku isi. Inkomoko yacu n’iherezo ryacu biri muri Nyagasani. Dutuye muri iyi si nk’abagenzi bagana mu bugingo buhoraho iteka. Ibanga ryo gusoza neza urwo rugendo no kugera ku iherezo ryiza ni ukwakira mu buzima bwacu Imana yo Buhanga bwaturemye bukanaducungura no kwitwara nk’abanyabuhanga. Ubuhanga bw’ukuri bugomba kuturanga ni ubwo kumenya Uwo dukomokaho ari nawe tuganaho. Ni Nyagasani Imana Data. Tugera ku Mana Data tunyuze kuri Mwana, Yezu Kristu we Buhanga bw’Imana bwigize umuntu bukabana natwe (Yoh 1,14). Yezu Kristu ni we wafashe iya mbere aratwiyereka nk’uko abyivugira ubwe ati: “Simwe mwantoye, ahubwo ninjye wabatoye, mbashyiraho, ndabimika, kugira ngo mugende mwere imbuto kandi imbuto yanyu igumeho” (Yoh 15,16). Uwakiriye ubutore n’ubutumire bya Yezu azabaho kandi abeho iteka ryose. Kubaho by’ukuri kandi mu kuri ni ukunga ubumwe n’Imana Data ku bwa Yezu Kristu mu bumwe bwa Roho Mutagatifu.
Ababona Imana kandi bakabana na Yo ni abayishakashakana umutima utaryarya
Yego Imana yaturemye itatugishije inama kandi ibigiranye ubuhanga n’urukundo, nyamara ariko mu kuducungura isaba ko twabigiramo uruhare. Yaturemanye ubwenge, urukundo n’ubwigenge kugira ngo tubashe guhitamo ikiri icyiza kandi tukizirikeho. Nta kintu cyiza cyaruta guhorana n’Iyaturemye. Kunga ubumwe n’Imana no kuvuga rumwe na Yo ni bwo buhanga nyakuri. Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga rirabihamya rigira riti: Gushakashaka ubuhanga no kubuzirikana byungura ubushishozi, n’uraye ijoro abushaka ntaba acyongeye guhagarika umutima.
Imana niyo Buhanga bwaremye muntu, buramuyobora kandi buramucungura. Umenye Imana kandi akunga ubumwe na Yo, yitwa umunyabuhanga, ari byo kuvuga umunyamana cyangwa se umugiramana. Byongeye iyo Mana-Buhanga duhamagariwe gushakisha, ntituri kure ahubwo yarigaragaje, iza hafi ya muntu kugira ngo uyishakashaka wese ajye ayibona. Twabyumvise mu isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga: Ubuhanga bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza, n’ababushakashaka bakabubona…Bwihishurira ababwifuza, bugafata iya mbere mu kubiyereka. Uzindutse abugana ntananirwa, abusanga bwicaye imbere y’umuryango. Ubuhanga nti buhwema gutora abagenerwa murage w’ijuru kuko ari bwo bukwira hose bwishakira ababukwiriye, bukabakirana urugwiro aho bubasanze mu mayira, kandi bugasabana na bo mu bitekerezo byabo. Uwatangiye gusabana n’Imana yo Buhanga bwahebuje aba atangiye gusogongera ku ibanga ry’umunezero nyawo kandi uzahoraho.
Nta handi umutima wa muntu waturiza uretse mu Mana honyine
Agatima ka muntu gahora karehareha: iyo agize ngo ageze ku cyo yari asonzeye, ahita yifuza ikindi kisumbuyeho. Ntanyurwa! Wagira ngo buri wese yifitemo akanyama kanyurwa by’akanya gato, mu kandi kanya kakararikira ikindi kintu. Ibi ni byo byatumye mutagatifu Agustini yiyemeza kwegukira no gukurikira Imana yo yonyine izi neza ibanga yaremyemo muntu, icyo yamuremeye, icyamumara inzara n’inyota ndetse n’iherezo rye. Koko ibanga rya kamere n’akamaro by’ikibumbano rizwi neza neza n’uwakibumbye. Zaburi iti: Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana. Mutagatifu Agustini na we ati: Nyagasani waturemye udukunze ngo tube gusa umwihariko wawe none umutima wacu ntushobora gutuza bibaho utaratura muri Wowe. Kuba umwihariko w’Imana ni umuhamagaro wa mwene muntu wese. Nyamara uyu muhamagaro si icyuka, urafatika kandi amasomo matagatifu atwereka uko umuntu awubamo n’aho awubamo.
Kuba ab’Imana mu Ngoro yayo Ntagatifu kandi turi maso dusenga
Zaburi igenura ko muri Kiliziya, ni ukuvuga Ingoro nzima y’Imana n’umuryango mutagatifu wayo ari ho tubonera ububasha n’ikuzo byayo. Kiliziya si koperative cyangwa ishyirahamwe ryashinzwe n’abantu. Irenze kure kuba yaba umuryango w’urukundo cyangwa nterankunga utegamiye kuri Leta cyangwa udaharanira inyungu. Kiliziya irenze kure cyane inama z’abepiskopi bose na Papa bateranye. Kiliziya si igiteranyo cy’abakristu bose bo ku isi hamwe n’abashumba babo! Kiliziya ni Umuryango w’Imana; mu yandi magambo ni Ubuzima n’Umukiro by’Imana ku isi kandi mu bantu. Abakira ubwo buzima n’umukiro by’Imana Data ubwayo bitwa abemera, baba barabatijwe mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu (Mt 28,20) bakitwa abakristu.
Abakiriye ubuzima n’umukiro Imana itanga muri Kristu, barabubungabunga, bakabufata nk’amavuta meza atagomba gushira cyangwa gukendera. Bakabwikuzamo, byaba na ngombwa bakaba banahara amagara yabo aho kugira ngo babutakaze. Zaburi ibihamya igira iti: Nyagasani ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, umunwa wanjye uhora ukwamamaza. Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho. Ivangili igereranya abakiriye ubuzima bw’Imana muri bo, bakabubungabunga kandi bakaburinda ibyonnyi nk’abakobwa b’abanyabwenge bahorana amavuta mu matara yaka. Mwene abo, ntibifuza kuzimya ingabire y’Imana.
Nka bariya bakobwa batanu b’abanyamutima, abakristu twese dusabwa kunga ubumwe muri Kiliziya no guhora turi maso twicaranye ibyibanze bituma twakira umukwe n’umutwe wa Kiliziya ari we Yezu Kristu. Ibitagomba kubura na rimwe mu byo Kristu adusaba mu kumwakira ni: ukwemera, ukwizera n’urukundo…kandi rero biri amahire kuko tutabishakira ahandi uretse muri We. Bariya bakobwa uko ari icumi bose bari babukereye ngo bakire umukwe igihe azira! Nyamara ntibihagije kuba mu rugendo rw’abagana ijuru cyangwa kuba ku rutonde rw’abategereje ikintu runaka. Ni na ngombwa kwibaza niba twujuje ibisabwa ngo tuze kubona kimwe dutegereje. Abakobwa bamwe bategereje biteguranye n’ibyambarwa, ibishyingiranwa, amavuta, abandi bo nta na mba bitwaye nk’aho nta cyo bibabwiye. Imana iratora ntitoragura! Abahamiriza ni benshi kandi siko bose bacinya umudiho butore no ku njyana y’intore; abifuza guhamiriza butore barabyitegura, bakabyitoza kandi bakaba maso, bagahugukira impuguro bahabwa ngo batavaho babusanya.
Kuba umukristu bisaba gukanguka no gukangukana inema y’Imana
Bariya bakobwa bombi babonye umukwe atinze. Barahunyiza, agatotsi karabatwara. Ibi bitwereka ko, koko ingabire y’Imana tuyitwaye mu tweso tumeneka ubusa. Turi abanyabyaha n’abanyantege nke tujye tubyemera. Ntawe utagwa, nta n’umwe utakwibeshya, nta n’umwe utacumura. Icy’ibanze ni ukutaba imbata y’ikibi n’icyaha; ahubwo akamo kavuga, ni ukuvuga ijwi rya Roho w’Imana ryagukomanga ugakanguka ugashyira imbere iby’ibanze bituma utangira urugendo rw’ubuzima. Abakobwa b’abanyabwenge bakangutse batunganya amatara n’amavuta maze basanganira umukwe, mu gihe ab’abapfayongo bakangutse babura icyo bafata! Nta kaga karuta ako gukangukira mu kimwaro! Ibi ni nko gukirira mu cyaha, mu rupfu no mu bikorwa by’umwijima. Muri make ni ugupfa kabiri!
Ivangili itwereka ishema n’isheja ry’abakangukanye ibyibanze nkenerwa ndetse n’ikimwaro kirimo guhezwa hanze no kwihakanwa ku bakangutse nta na mba bateganyije! Abiteguye binjirana na we –Umukwe– mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ We rero arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri: simbazi!’
Bavandimwe niduhamya Kristu na we azatwemera kandi aduhamye imbere ya Data uri mu Ijuru. Nitumwihakana na we azatwihakana mu rugamba rw’amahina. None dukore iki? Mucyo twange shitani n’ibyayo byose, dukurikire Yezu Kristu kandi tumwamaze turangwa n’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Iminsi irahita indi ikaza, ibihe birahita bigaha ibindi, yewe n’isi ubwayo izashira ariko uwemera Kristu kandi akaguma mu rukundo rwe azabaho iteka. Imana yiyereke iteka abayoboke bayo bapfuye maze baruhukire mu mahoro. Nuko rero, turabe maso, kuko tutazi umunsi n’isaha.
Padiri Théophile NIYONSENGA
.