TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU WA 31 GICURANSI 2019: Bikira Mariya asura Elizabeti Mutagatifu.
Amasomo: Sof. 3,14-18; Yh 1,39-56.
Bakristu namwe bantu b’Imana, ukwezi kwa 5 Kiliziya yaguhariye kuzirikana amabanga y’ugucungurwa kwa muntu binyuze kuri Bikira Mariya Nyina w’Imana kandi umubyeyi w’abemera bose. Liturujiya ya Kiliziya yagennye ko uku kwezi gusozwa no guhimbaza Bikira Mariya ajya gusura Bikira Mariya (LA VISITATION). Ibyo byagenwe kuva ku wa 14 Gashyantare 1969, ibyo ariko ntibivuga ko uwo munsi utahimbazwaga mbere kuko ufite isoko mu ivanjili ntagatifu y’uyu munsi (Lk 1,39-56), gusa wagize amataliki anyuranye kugeza ubwo ivugurura rya Vatikani ya II ryagennye 31 Gicuransi.
Bikira Mariya yiyemeje gusanga mubyara we Elizabeti kubera impamvu eshatu: kuramutsa mubyare we; gufasha mubyara we kwitegura kubyara; gushyira mubyara we inkuru nziza y’uko atwite umukiza w’isi yose.
Bikira Mariya ni umugore urangwa n’ukwemera. Elizabeti aramusingiza kubera ko yemeye ibyo Malayika Gaburiheli amubwiye ko “azabyara umwana w’Imana”. Bikira Mariya araririmba ubuhangage bw’Imana bwigaragaje muri we nyirizina ibigiriye umuryango wayo. Amagambo agize indirimbo ya Bikira Mariya si ukwicisha bugufi bya kiryarya cyangwa kujijisha. Ni ubuhamya bw’ubuzima bwe, bw’umubano we n’Imana: Imana ni Yo Mugenga w’ubuzima bwe kandi yiteguye kuba umuja we n’umushyinguzwabanga.
Bakristu namwe bantu b’Imana, Bikira Mariya atanze isomo rikomeye ry’uko ibyiza by’Imana bigomba gusangirwa, navuga ko Bikira Mariya ari mu bogezabutumwa b’ikubitiro, we utarihereranye inkuru y’uko yakiriye ubuzima bw’Umwana w’Imana, kugira ngo agire uruhare mu mabanga yo gukizwa kwa muntu. Murebereho nawe ufashe Imana gukwiza hose Inkuru Nziza y’Ijambo ry’Imana. Humuriza abahungabanye, usubize ubuhangange abahangamuwe, usabire abatoteza abandi, haranira ko ineza iganza inabi kandi urambe mu mpirimbanyi z’ukwemera. Ntugatezuke, ntukarangare cyangwa ngo ugamburuzwe n’uducogocogo tw’ubuzima. Ha Bikira Mariya umwanya umukwiye maze uronke ingabire yo kunesha. Ngusabiye umugisha kandi nanjye ndawuguhaye.
Padiri NKUNDIMANA Théophile.