Kuri mwebwe si ko bimeze…

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo

Ku ya 27 Gashyantare 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Kuri mwebwe si ko bimeze … (Mt 20,17-28)

Bavandimwe, mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu arabwira intumwa ze ibyerekeye urupfu rwe. Nyamara bo bahugiye mu bindi. Iby’urupfu n’izuka bya Yezu ni nk’aho bitabashishikaje. Yezu araheraho abaha inyigisho yo kwiyoroshya no kwitangira abandi. Umukuru si ufite ingabo zikomeye, ubutegetsi, amafaranga, amashuri n’ibindi byose twihambiraho. Umukuru ni uwitangira abandi, agaharanira igihe cyose no muri byose ko bamererwa neza.

Reka tubirebe ku buryo burambuye.

Yezu arazamuka ajya i Yeruzalemu. Abigishwa baragira ngo ni nk’ibisanzwe, mbese ni nk’uko yajyagayo kwigisha Inkuru nziza no guhimbaza iminsi mikuru. Yezu arashyira ukwabo ba cumi na babiri abahishurire ibanga. Ntimureba ko tugiye i Yeruzalemu, nzagabizwa abakuru b’abaherezabitambo n’abanditsi. Bazankatira urwo gupfa. Bazangabiza abanyamahanga banshinyagurire, bankubite bambambe ku musaraba, ngurwo urupfu nzapfa . Ariko ntimugire impungenge ku munsi wa gatatu nzazuka.

Intumwa zimuteze amatwi ariko imitima yabo ifite ibindi bibashishikaje. Igihe bataragira icyo babwira Yezu, nyina wa Yakobo na Yohani aba arahasesekaye, arabarogoya. Yegera Yezu n’abahungu be, kugira ngo agire icyo amusaba. Ati « Ubu rero ugiye kwima ingoma, ube umwami w’igihangange nka Dawudi. None se nta kuntu wabigenza ugategeka ko aba bahungu banjye bombi bazaba ibyegera byawe, umwe ibiryo ndi ibumoso ? » Yezu aramusubiza ati « Ntabwo bizagenda nk’uko ubitekereza. Ni ukunywera ku nkongoro y’ububabare. Icyakora nabo bazayinyweraho. Naho iby’imyanya mu Ngoma y’Imana, izahabwa abo Data yayiteganyirije ».

Ubwo izindi ntumwa icumi zari ziteze amatwi. Ziti “Twacikanywe. Za ministeri zikomeye ko bazifatiye, twe tubaye abande ? Tuviriyemo aho kandi natwe twaritanze tugakurikira Yezu”. Batangira kureba nabi Yakobo na Yohani. Mbese amacakubiri aratangira. Iby’urugendo rw’i Yeruzalemu n’urupfu rwa Yezu biba biribagiranye. Batangira guterana amagambo buri wese yerekana ko ari we ukomeye, mbese ko ari we ukwiye kuba minisitiri w’intebe.

Yezu niko kubahamagara. Asa n’utunguwe ko n’imyaka yose bamaranye ntacyo bariyumviramo. Baracyitekerereza inyungu z’isi. Abaha inyigisho ikomeye natwe abakristu dukwiye guhora tuzirikana: “Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu” (Mt 20,26-27)

Kuri mwebwe si ko bimeze. Aya magambo dukwiye kujya tuyazirikana kenshi. Abakurikiye Yezu bafite umurongo badahabwa n’isi n’abayo n’ibyayo, ahubwo bahabwa na Yezu ubwe. Yezu kandi iyo nzira yayinyuzemo, ibyo adusaba nawe yarabikoze. Kandi adufasha kuyinyuramo. Nibyo yabwiye abigishwa be amaze kuzuka, ati « ntimugire ubwoba ». « Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira » (Mt 20,28).

Bavandimwe, muri iki gihe hari byinshi bidukurura, byinshi tubona, byinshi twumva. Bimwe bakabisigiriza ngo ni ibigezweho, ni amajyambere. Erega natwe tugakurikira, tumeze nk’intama bajyanye mu ibagiro. « None se ko amaradiyo n’ibitangazamakuru biba byatwumvishije ko bose babikora, ko bose ariko babaho!” Bikongeraho ko nta kwinaniza, nta kwigora kandi hari uburyo bwo kugera ku munezero utavunitse!  Ni ikinyoma. Ibitangazamakuru bisigaye bicuruza ibinyoma n’ibihuha. Muri iki gihe ubushishozi ni ngombwa. Yezu ati « Nimube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko” (reba Mt 26,41). Na Pawulo mutagatifu akabishishikariza Abanyaroma, ati « Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza,icyashimisha n’ikiboneye » (Rom 12,2). Ni umugambi mwiza wadufasha muri iki gisibo.

Dusabe Roho Mutagatifu atuvugururemo ingabire y’ubushishozi n’iy’ubutwari mu rugendo rwacu dukurikiye Yezu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho