Inyigisho yo ku wa 12 Mata 2020; Umunsi Mukuru wa PASIKA, umwaka A.
AMASOMO: 1º. Intu 10, 34a .37-43;
2º. Kol 3, 1-4;
3º. Yh 20, 1-9
1.Dushimiye Imana
Dushimiye Imana Data Ushoborabyose iduhaye guhimbaza Pasika ya Yezu Kristu. N’ubwo turi mu bihe bidasanzwe ndetse bikomeye, aho abantu bari mu rugo ariko buri wese nibura yagize amahirwe yo gukurikirana Igitambo cya Misa kuri Radiyo cyangwa kuri Televiziyo. Abagize amahirwe yo gukurikirana igitaramo cya Pasika, baraye bumvise uburyo itara rya Pasika ryaririmbiwe: Ryashyizwe hajuru ryaka maze umusaseridoti ati: “Urumuri rwa Kristu!” Maze ijwi ry’abakristu bikiriza, bakavuga bati: “Dushimiye Imana!”
Guhimbaza Pasika, ni uguhorana umutima ushimira Imana Data Ushoborabyose, yo yatwoherereje Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu ngo atwambutse inyanja y’umutuku w’ibyaha, atwereke inzira igana mu ijuru. Ntiyayitweretse mu magambo gusa ahubwo hamwe n’inyigisho ikomeye yuje ineza n’ubuhanga kandi isobanutse birenze amagambo. Abigishamategeko n’abaherezabitambo bari bamenyereye kwivugira bamwe muri bo babitewe n’amaco y’inda. Yezu Kristu yabambwe ku musaraba atugaragariza atyo inzira itsinda icyaha n’urupfu. Umusaraba ni ibendera ribengerana ry’Abakristu bashishikajwe no kuzataha ijuru. Inzira y’umusaraba ni igikorwa gihanitse cyuje inyigisho idasumbwa Yezu Kristu yaduhaye. Dushimiye Imana rero kuko isi yacu nta ho igihuriye n’umwijima wari uyibundikiye.
Pasika duhimbaza ni intsinzi ya Yezu Kristu n’abamwemera bose. Ni intsinzi y’ikibi cyose n’inkomoko yacyo ku cyiza na nyiracyo Imana ishobora byose! Hari uwagira ati: “Iyi Pasika ntiyagenze neza, kubona duhimbaza Pasika turi mu rugo!” Oya Rwose, Pasika ntiyagenda nabi, Yezu yazutse, yatsinze icyaha, shitani n’urupfu! Alleluya, Alleluya, Alleluya! Muvandimwe, humura Yezu afite intsinzi ku kibi cyose, na Koronavirusi ayifiteho umutsindo, yabuzwa n’iki? Icyo dusabwa ni ukumva neza inama n’amabwiriza duhabwa n’abatuyobora. Yezu ni muzima na yo iraje igende!
Bavandimwe, Pasika duhimbaza yabanjirijwe n’icyumweru gitagatifu, ariko ikaba ifite ipfundo rikomeye mu wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu Mutagatifu! Ibi biratwumvisha ko guhimbaza Pasika utarahimbaje iminsi Nyabutatu yayo ari ukubura ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi cyane mu bukristu; ni yo mpamvu twe abagendanye na Yezu Kristu mu gisibo cyose, tukanakomezanya mu nzira y’uwa gatanu Mutagatifu aho twari mu rugo iwacu, dushimira Imana kubera umunsi mukuru wa Pasika “Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu”.
2.Pasika ni ugusangira na Kristu n’abavandimwe bacu
Ifunguro rya Yezu Kristu duhabwa, ni ryo ridutera imbaraga. Iyo twicaranye na We ku meza matagatifu, dutahana ibyishimo birenze imivugire (akanyamuneza). Ijambo rye rifite ububasha butagatifuza bukatubuganizamo ineza. Ukarisitiya yo ni indunduro ya byose. Kuva ku wa kane mutagatifu kugeza igihe isi izashirira, abazemera gutungwa n’umubiri wa Yezu Kristu, nta kabuza bazataha ijuru babane na We ubuziraherezo.
Bavandimwe, n’ubwo abakristu tutagihurira mu ngoro y’Imana nk’uko bisanzwe ngo duturire hamwe n’Abasaseridoti Igitambo cy’Ukaristiya, ariko bikorwa ku bundi buryo kandi buteganyijwe na Kiliziya. N’ubwo guteranira mu ngoro y’Imana byahagaze kubera gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya koronavirusi, ariko Misa zo zirasomwa. Abasaseridoti bacu baratuzirikana cyane kandi mu izina rya Kiliziya tuba turi kumwe na bo. Nuko rero Pasika tuyihimbaza buri munsi mu gitambo gitagatifu, ni igitaramo gitagatifu Yezu adukirizamo. Ibyiza by’icyo gitaramo biraducengera bikadukongezamo ikibatsi gitwika ububi bwose buturimo. Ni uko bimeze aho bahimbaza neza Ukarisitiya Ntagatifu, Yezu aratambuka agakiza indwara z’amoko yose. Si byiza rero guhimbaza Misa byo kurangiza umuhango gusa. Hari indwara nyinshi zikirira mu gusangira na Yezu nk’izijyanye n’ukwiheba, ubwigunge, umutwe warenzwe n’ibibazo, yewe n’iyi yananiranye ku bwa Yezu izakira…
Bavandimwe, Yezu wizuye mu bapfuye adusaba kuzukana na We no gusa na We muri byose. Aradukiza ariko adutuma natwe gukiza abavandimwe bacu. Hari benshi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi kubera kuba mu rugo nta cyo kurya bafite barashonje, turasabwa kubaha ibyo kurya ubwacu. Uwo muturanyi wawe menya niba afite icyo kurya, uyu muturanyi wanjye akeneye Yezu uri muri njye. Ni ngombwa rwose ko mu kwakira no kubana na Yezu mu izuka rye, tumwakira no mu bavandimwe bacu bababaye, bashonje, barwaye, mbese bafite ibibazo binyuranye. Tuboneraho no kuragiza Imana abantu bose bahitanywe na Genocide yakorewe abatusi mu Rwanda. Tugasabira abantu bose yagizeho ingaruka mbi ku buryo bunyuranye bose. Yezu wazutse adufashe muri byose!
Ibyo byiza, ntacyo twabigereranya. Yezu duhurira ku meza ye matagatifu aduha gutsinda urupfu rw’icyaha icyo ari cyo cyose tukazukana na We tukitegura kuzasangira na We ubuziraherezo ibyiza byo mu ijuru. Yezu atwiyereka muri ubu buzima tugakomera mu kwemera. Nta muntu n’umwe ashobora kwiyereka atemeye gusangira na We. Ni byo Petero yadusobanuriye mu isomo rya mbere: aho Yezu amariye kuzuka, ntiyigaragarije rubanda rwose. Yigaragarije gusa abariye kandi bakanywa kumwe na We aho amariye kuzuka mu bapfuye.
3. Ubuhamya bwa Pasika
Isomo rya mbere ryaduhaye ubuhamya bwa Petero i Kayizareya, agira ati: “Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya, bihereye mu Galileya nyuma ya Batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yegendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose kuko Imana yari kumwe na we. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze” (Intu 10, 37-39a). Nyuma y’ubwo buhamya bwa Petero, umuntu yagombye kuba ategereje kumva ukuntu abantu bayobotse iyo ntore y’Imana, umuntu yagombye gutegereza ukuntu abamubonye agira neza hose bamwigiraho na bo bakagenda bagira neza aho banyura hose, umuntu yagombye kuba ategereje ko abo yakijije bari barahanzweho na Sekibi baza kumushimira maze bakamukurikira.
Umuntu yagombye kuba ategereje ko benshi bashoboka na bo bamera nka Petero bakaba abahamya b’ibyo Yezu yakoze mu gihugu cy’Abayahudi n’i Yeruzalemu, bakabibwira bose, bose bakabimenya, na bo bakabikwiza hose n’igihe cyose. Nyamara si ko byagenze, inyiturano ni ukumwica bamumanitse ku giti cy’umusaraba. Abo ariko babikoze, bimyijije imoso, bavomeye mu kiva, kuko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, urupfu ntirwamuheranye. Ikimenyimenyi ko yatsinze urupfu ni uko yigaragarije bose, ari kuri rubanda, ari no ku bariye kandi bakanywera kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye, ari na bo yahaye ubutumwa bwo kwamamaza no guhamya hose ko ari we mucamanza w’abazima n’abapfuye, ko ari we uha imbabazi umwemera wese abikesha ububasha bw’Izina rya Yezu.
Twebwe rero duhimbaza izuka rya Yezu Kristu nyuma y’iminsi itatu, tumubere abahamya b’ibyo yakoze n’ibyo yavuze, tumubere abahamya b’ukuntu yagendaga agira neza aho anyuze hose, tumubere abahamya b’abo yakijije Sekibi, aho kumusubiza ku musaraba ahubwo tuzukane na we, tumwamamaze kandi tumuhamye muri rubanda ko yatsinze urupfu kandi ko nidusangira byose na we, azatwigaragariza nk’umucamanza uha imbabazi abamwemera bose kandi ububasha bw’izina rye bukabaronkera imbabazi z’ibyaha.
4. Kuzukana na Kristu
Mu isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu aratubwiye twebwe abiteguye neza kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, ati:”ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, nimurangamire iby’ijuru aho kurarikira iby’isi” (Kol 3, 1-2).
Bavandimwe dufatanyije guhimbaza izuka rya Nyagasani Yezu Kristu, ese natwe twazukanye na Kristu? Natwe twabaye abantu bashya? Cyangwa twebwe twaheze ikuzimu, ntitwazutse ku munsi wa gatatu? Twiyunyugujemo umusemburo ushaje mu gihe cy’igisibo twahawe, ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi? Hari abiyunyuguza bamira aho gucira! Urupfu ntirugomba kuduherana. Ikizagaragaza ko twazukanye na Kristu ni uko tuzaharanira iby’ijuru, tuzaharanira ibya Yezu, ni uko tuzarangamira iby’ijuru aho kurarikira iby’isi. Birabusanye, iby’ijuru n’iby’isi kandi ntawe ukeza abami babiri wanga umwe ugakunda undi (Lk 16,13). Pasika rero idusaba guharanira no kurangamira iby’ijuru, ikatubuza kuba ab’isi n’ubwo tuyirimo bwose, ahubwo tugakunda isi nk’uko Yezu yayikunze, ayiha umwanya wayo ikwiye., ntiduhume amaso ahubwo tukayitegeka tukayihindura nziza.
5. Guhimbaza Pasika, ni ugushira ubwoba no kuvuga ubutumwa
Duhimbaje ibirori bya Pasika turi mu rugo iwacu. Ni umwanya wo kongera tugasubiza amaso inyuma tukabonera Yezu wazutse mu bihe turimo. Ntitugire ubwoba kuko n’ubundi ni We udukiza icyago (ikibi) n’urupfu. Abemeye gusanga Yezu, kwihatira gusa no gusangira na We, icy’ibanze babereyeho, ni ukuvuga ubutumwa buvuguruza ibinyoma n’amareshyamugeni y’isi. Ubwo butumwa, ni ukwamamaza ko Yezu Kristu yapfuye akazuka. Ni ugukwiza hose iyo Nkuru Nziza y’Umukiro. Uko Yezu yabonekeraga abigishwa be amaze kuzuka, ni ko yabasabye kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari We washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye (Lk 24,48).
Mariya Madalena ntiyagohetse, ku wa mbere w’isabato yazindukiye ku mva butaratandukana. Ni urukundo rukomeye, ntiyashoboraga gutuza atabonye Yezu kabone n’aho yaba ari umurambo, n’ubundi ngo akamuga karuta urujyo. Mariya rero yasanze byabaye ukundi, uko yabisize si ko yabisanze, yasanze ibuye ryavuye ku mva. Icyo kimenyetso cyari gihagije kugira ngo gikure Mariya umutima, cyari gihagije kugira ngo kimutere ubwoba, si ngombwa kwirirwa ahengereza, si ngombwa kwirirwa ashakisha ikindi, yahise yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira, ati: “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize” (Yh 20,2). Mariya araduha urugero rwo kudatuza igihe cyose tutabona Yezu, urugero rwo gushaka Yezu ku buryo twamuzindukira butaratandukana buri gihe. Mariya kandi araduha urugero rwo kwiruka no kwihuta igihe dusanze ibuye ryavuye ku mva tukajya kubibwira abo bireba kurusha abandi, araduha urugero rwo kwiruka no kwihuta igihe dusanze ibintu byahindutse ku mva ya Yezu, nta kugenda buhoro, nta guseta ibirenge, nta bunebwe mu butumwa bwacu ahubwo nka Mariya ni ukwiruka atari bya bindi bavuga ngo “ntawihuta nk’uwayobye”, ahubwo uko kwiruka bivuga kubishyiramo imbaraga n’umurava igihe kitararambirana. Ni ukubishyiramo umutima. Tugatangira kuba intumwa z’izuka rya Nyagasani n’ubwo ibintu byaba bitarasobanuka neza ijana ku ijana.
Petero uko yakabyumvise arabaduka na wa mwigisha wakundaga Yezu kandi agakundwa na Yezu (Yh 20,3), bombi bariruka, ariko urukundo rutanga imbaraga, akaba ari yo mpamvu incuti ya Yezu yarushije Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Arunama, abona imyenda, ariko ntiyinjira mu mva. Petero na we arahagera, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse nk’uko uwa mbere yari yabibonye, ariko hazaho akarusho ka Petero winjiye, yabonye n’igitambaro bari bapfukishije umutwe kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Petero yari akuriye intumwa, ni yo mpamvu ari we winjiye mbere kuko zitukwamo nkuru kandi ibyo abonye aba abiboneye n’abo ahagarariye, kandi ubuhamya bwe bufite ingufu kurusha ubw’abandi. Ni ijisho rya mukuru. Ariko n’uwo mwigishwa wundi ntiyaheze hanze, ngo abe indorerezi, na we yarinjiye, aritegereza maze aremera. Na we hari icyo arushije Petero, cyangwa se batatubwiye kuri Petero, uwo mwigishwa yaremeye. Ngiyo inzira twese tugomba kunyuramo abaje guhimbaza uyu munsi mukuru wa Pasika.
Natwe turahamagarirwa kubaduka butaratandukana, twirukanka, tukagera ku mva, tukinjira, tukitegereza maze tukemera. Tugomba kubisanga nk’uko Mariya, Petero na wa mwigishwa Yezu yakundaga, kandi uwo arashushanya buri wese muri twe, twagombye gusanga ibuye ryavuye ku mva, tukinjira, tukitegereza tukabona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu maze tukemera. Tukemera ko Yezu batamwibye, ko Yezu batamushyize ahandi, ahubwo tugasobanukirwa n’ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye ku munsi wa gatatu. Mariya Madalena ni we wa mbere rero wageze ku mva agasanga ibuye ryavuye ku mva, ni we wa mbere wavuze ati: “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize”.
Babyeyi turi mu rugo dufite ubutumwa bwo kwereka umuryango wacu Yezu wazutse, tubonereho rero dusabirane imbaraga zo guhora dutangariza bose ibyo byiza turonka mu Rupfu n’Izuka bya Kristu. Dusabirane guhora twishushanya na Kristu wazutse, tumuhabwa kenshi kandi dutsinda ubwoba n’ubugwari mu kumwamwamaza. Nyagasani aduhe kuba Intumwa n’Abahamya b’izuka aho turi hose!
Yezu Kristu wapfuye akazuka, nasingizwe iteka mu mitima yacu. Alleluia! Alleluia!
Padiri Thaddée NKURUNZIZA