Kuri wowe nta kidashoboka

 Inyigisho yo ku cyumweru cya IV cy’ADIVENTI, B, 20/12/2020

“DAWE, MANA YACU: KURI WOWE NTA KIDASHOBOKA”

Amasomo: 2 Sam 7,1-5.8b-11.16; Rom 16,25-27; Luka 1,26-38.

Yezu naganze iteka.

Hasigaye iminsi ine gusa maze tugahanika amajwi dushimira kandi twishimira Jambo wariho, wabanaga n’Imana kandi akaba Imana, yigaragariza isi n’abayo ngo atubere urumuri nyakuri, rutuma tubona inzira igana Imana kubera umwijima w’icyaha n’urupfu wari utubundikiye. Jambo uwo, yahisemo kwigira umuntu abana natwe, gusa we azira ikitwa icyaha, kuko yazanywe no kugitsiratsiza. Kugira ngo uwo mugambi Imana yari ifitiye abantu wo kubakiza ushoboke, byabaye ngombwa ko Imana ifatanya n’abantu, uw’ingenzi akaba ari Mariya, umutoni w’Imana, akaba uwuje inema z’Imana. Ni we kuri iki cyumweru tugiye kureba ngo tumwigireho kunyura no gukora ugushaka kw’Imana. Ni umubyeyi wa Yezu Kirisitu kandi akaba n’uwacu.

Mariya, yari umukobwa usanzwe, akaba yariteguraga gushinga urwe rugo, akagira umuryango. Yari umwari witonda kandi ufata icyemezo gikwiye kandi akizigira Imana muri byose. Yari ategereje kimwe n’abandi bayisiraheri, ukuza k’Umucunguzi nk’uko Izayi umuhanuzi abicamo amarenga y’uko bizamera: “Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanweli” (Iz.7,14b).

Ubutumwa bw’uyu muhanuzi Izayi bwujujwe neza igihe Malayika Gaburiheli asanze umwari Mariya iwabo, akamuramutsa amushyikiriza umugambi Imana imufitiye, ariko ko ari we ubwe uri bwemere niba abishaka. Dore ko Imana ntawe ihatira gukora iki na kiriya. Yaturemye idukunze, iduha ubwenge n’ubwigenge kugira ngo ibyo dukoze tubikore kubera urukundo rutarimo agahato n’iterabwoba.

Mariya, Umwari wanyuze Imana muri byose, na Yo ntiyanyuze ruhinga yaje imugana, imwoherereza intumwa Malayika ngo amusohozeho umugambi wayo. Kubera ubwitonzi n’ubwiyoroshye bya Mariya, bituma tumubonamo umuntu wigenga, utaboshywe n’iby’isi. Kandi akagenda ahamije ibirenge ku butuka, nk’urinzwe n’Imana.

N’ubwo indamutso yamukanze ikamutera kwibaza: “Ndakuramutsa, Mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe”. Nyuma yo guhumurizwa, yagejejweho umugambi Imana imufitiye, asabwa gutanga igisubizo niba yafatanya na Yo mu iyuzuzwa ryawo. Mariya wizeraga Imana, kandi na we akaba yari ategereje iyo Nkuru Nziza ko izashyika ku muryango Imana yitoranyirije, ntiyatinye kubaza Malayika Gaburiheli, ikibazo gikomeye ku bantu ariko kikaba cyoroshye ku Mana: “Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?”. N’ubwo yiteguraga gushinga urwe na Yozefu, ntiyumvaga ukuntu umuntu yasama nta mugabo. Nyuma yo guhabwa ibisobanuro, Mariya utari ufite ibimuhambiriye n’ibyo yihambiriyeho, kuko yari umukene w’Imana, yaremeye maze abihamya agira ati: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”.

Iki gisubizo yatanze, kitwereka ko mu buzima bwe yizeraga kandi agakunda Imana nta kindi ayibangikanyije na cyo cyatambamira uwo mubano we n’Imana, kandi akaba yari ahimbajwe n’ukuza k’Umucunguzi uzitwa Yezu, Mwene Nyir’ijuru. Koko rero nk’uko na we azabyivugira ayisingiza: Imana yibutse umuja wayo utaravugwaga.

None se twe bite byacu? Twiteguye gute kwakira no guhimbaza ayo Maza ya Nyagasani? Iri vuka rya Yezu wemeye gusa natwe muri byose, uretse inenge y’icyaha, rikwiriye kudusigira somo ki, mu mubano wacu n’Imana ndetse n’uw’abavandimwe bacu?

Ndisabira buri wese kutarangazwa n’ibishashagirana, ibiduhenda ubwenge, ibidafite umumaro uramba. Dore ni kenshi usanga, abantu duhimbajwe no gutaka amazu dutuyemo, gushaka igiti cya Noheli, kubaka ikirugu, gushaka akenda uzaserukana, ifunguro ridasnzwe ry’umunsi n ‘impano zo gutanga n’ibindi ntarondoye. Kenshi usanga ibyo bitugusha rimwe na rimwe mu isesagura ritari ngombwa cyane.

Byaba bibabaje imyiteguro ya Noheli duhimabaza ivuka rya Yezu igarukiye mu bigaragarira amaso. Birakwiye ko dushishikazwa no gutegura imitima yacu. Tukazirikana Ijambo ry’Imana mu mutuzo tugerageza kwiyumvisha neza: Ni iki Imana integerejeho? Umugambi Imana imfitiye ni uwuhe? Ubutumwa bwanjye ni ubuhe mu guhamya ko Jambo yigize umuntu akabana natwe? Ese abo turi kumwe bantegerejeho iki gihamya ko Yezu ari Emanweli, Imana turi kumwe?

Kwitegura guhimbaza Noheli, nibitubere akanya ko kwiyunga n’Imana, kwiyunga n’abavandimwe kandi twitoze no kwiyunga natwe ubwacu, duhabwe amasakaramentu adutagatifuza. Bityo tuzaronka inema yo kumenya kwakira Yezu uza adusanga buri munsi muri bagenzi bacu bakeneye ko tubaba hafi cyangwa tubatega amatwi. Barimo abarwayi, abakene, imfungwa n’abandi bafite ingorane z’ubuzima, bakaba basanga gupfa biruta kubaho, ubuzima nta cyanga bukifitemo. Bityo kandi izo nema z’Imana duhabwa zizadufasha kumva ko mu buzima bwacu, ntacyo tuzageraho tudashyizeho akacu. Imana iradukunda ariko inashaka ko dushyiraho akacu, ibindi na yo ikazadufasha kubigeraho.

Ukuza k’Umukiza wacu Yezu, ni impano Imana yatwihereye ku rukundo n’ubuntu byayo. Si uko twari tubikwiriye. Uko turi n’ibyo dufite, kabone n’ubwo twabiruhira gute akuya kakaturenga, byose ni impano y’Imana. Ni iki wakora cyangwa wageraho utashoboye kuramuka uri muzima. Ese iyo uryamye ugasinzira wambwira ikigukangura? Byose ni ineza y’Imana tujye tumenya kuyishimira no kuyisaba guhora ari yo twizigiye aho kwiringira ubwenge n’imbaraga za muntu, kuko mu kanya nk’ako guhumbya, amagara ashobora kugucika cyangwa uwo wizeragaho kwigira uko ushaka agapfa tukamushyingura mu cyubahiro. Garukira Imana maze amizero yawe abe muri yo, ni bwo uzumva ubuzima bufite icyanga. Buri munsi ni ubuntu bw’Imana. Buri ntambwe uteye cyangwa ushyitseho ujye wibuka ko ikurekuye ibyawe byarangirira aho. Agafilime kakizinga da.

Buri wese akwiye kuzirikana aho Imana yamukuye, nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere. Tukitoza kujya tubanza kwegera Imana, tuyigezaho ubukene bwacu n’imishinga dufite kugira ngo ibihe umugisha. Hari ubwo duhubuka kubera ubwenge n’ubushobozi twifitemo nka Dawudi wumvaga rwose hari icyo yakora: Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, na ho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema. Yumvaga bigayitse kuko Imana yamugiriye ubuntu, ariko we akaba atarashimiye. Icyo gitekerezo cyiza, yakivugiye imbere y’umuhanuzi Natani ufite ubutumwa atwigisha cyane igihe umuntu atugejejeho icyifuzo ashaka gukora cyangwa se atugisha inama.

Ntitukihutire kuvuga duhereye ku marangamutima, tujye dufata umwanya twambaze Imana, tuganire na yo, mu rukundo rwayo izatwereka niba ibyo turimo ari ngombwa cyangwa bidakwiye. Natani na we yahereye ku bushobozi n’ubutoni Imana yagiriye Dawudi. Akeka ko ibitekerezo bye byose bihuje n’ugushaka kw’Imana. Umuhanuzi, umubyeyi, umuyobozi n’umwigisha utabanza kuganira n’uwo atumikira agera aho akamubeshyera. Ni byo tumaze kumva. Aho Natani yabwiye Dawudi ati: Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Nyagasani ari kumwe nawe.  Nyamara Uhoraho Imana ahita avuguruza Umuhanuzi amubwira icyo agomba kubwira Dawudi gikwiye, ko we ubwe ari we uzubakira inzu Dawudi, ari byo kumwibutsa ko mu muryango we hazavuka uzagenga amahanga yose, bityo ingoma ye izakomere iteka ryose.

Bavandimwe, nitwitegure kwakira Umucunguzi turangwa n’urukundo, ubwiyoroshye, umutima usabana n’abandi kandi wifuriza icyiza abandi. Ntitugacogore mu gukora icyiza, Imana izadushoboza, tugere kuri byinshi, kuko kuri yo byose birashoboka. Byose tujye tubigira kubera ikuzo ryayo  n’Umukiro wacu twese. Mbifurije kuzagira Noheli nziza kuri mwe n’abanyu bose.

Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kirisitu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho