Kurirana n’abarira

Ku wa mbere, 31 Gicurasi 2021: Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti

Amasomo: Sof 3, 14-18a cg. Rom 12, 9-16b ; Lk 1, 39-56.

Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira

Kuri uyu munsi ngarukamwaka twibuka Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti, tuvuge iki? Mu masomo yose ya none, ingingo duhisemo kuzirikanaho ni iyi ikubiye mu nama Pawulo Intumwa agira Abanyaroma: kumenya kubanira abandi baba bishimye baba bababaye.

Iyo dutekereje kuri Bikira Mariya, amatwara ye atumurikira ni ay’Urukundo. Nguyu umwana w’umuntu wabashije gukunda nyabyo. Nguyu umuntu wumviye Imana Data Ushoborabyose. Umuntu nyamuntu ni uwumvira Imana. Ni uwiyoroshya agakora ibyo abwirizwa n’Umuremyi. Bikira Mariya yatubereye urugero. Ubu tubasha guhumeka kuko yakundiye Imana kuturokora imunyuzeho. Yemeye umugambi wose w’Imana ntiyakomera ku bye. N’ubundi ariko Imana ubwayo yamwambitse ingabire zidasanzwe maze na we arayumvira. Iyo umuntu agize amahirwe agashashi k’urukundo rw’Imana kakamugeraho, ntashobora kubaho apfusha ubusa ubuzima bwe muri iyi si. Reka twekujya muri menshi, twivugire kimwe mu by’ingenzi biranga urwo rukundo.

Kwishimana n’abishimye no kurirana n’abarira. Ngayo amatwara abumbye urukundo. Nta muntu wakwigira ingunge ngo yibwire ko akunda. Ingunge ni uwigira bushungwe agasa n’uwiberaho wenyine nta mishyikirano n’abandi. Ibyo gushyikirana n’abandi ariko, ntaho bihuriye no kugurukana n’ibiguruka cyangwa kunywana n’abagiranabi. Ibyo tuzi ko bitigeze biba kuri Bikira Mariya. Kugira ngo ave iwe i Nazareti ajye muri Yudeya gusura mubyara we, ni urukundo rumuranga rukamuha kwishimana na Elizabeti wari warasamiye mu za bukuru kandi akeneye gufashwa. Yagenze ibilometero birenze ijana byose, kubera urukundo rwitangira abandi. Ese natwe tugerageza kumwigana?

Tekereza iyo ukundana n’umuntu, wumva umwitangira nk’uko Bikira Mariya agaragaza ubwitange? Pawulo yatubwiye ati: “Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro”. Ko mu isi tumenya amakuru y’ukwikunda bigeza no kwikundira mu wundi? Ese iyo ukundana n’umuntu akagera mu ngorane, ukomeza kumukunda? Ese iyo akennye cyangwa arwaye, ukomeza kumukunda? Aho si amagambo gusa? Ko tubona abagabo batererana abagore babo kubera ko barwaye cyangwa babuze ibyara? N’abagore ariko babaho da…Bashobora gutererana abagabo babo bakennye!

Uretse n’abantu b’inshuti cyangwa basezeranye kubana bagomba kugirirana urukundo nyakuri, burya umukirisitu nyawe wonkejwe na Bikira Mariya, akunda abantu bose akagirira impuhwe ubabaye wese. Ese wumva umeze ute mu mutima iyo wumva ko i bunaka hari abarenganywa? Abakwegereye se bo barengana ubatekerezaho iki cyangwa ugaragaza ute ko wifatanyije na bo? Hano ku isi hariho abantu bariho nk’abagashize badafite ibibazo bibatsikamiye. Abo badafite ibibazo, nta kibazo baduteye kuko badakeneye imfashanyo y’ibintu. Nyamara hari n’abandi babaho baririra mu myotsi batagira kivurira. Abo, hirya no hino barahari. Umukirisitu wese afite inshingano zo kubagaragariza urukundo. Umuntu wese ubabaye, ujye umugirira impuhwe kandi umuvuganire, ni bwo uzamenya ko wifitemo urukundo.

Abantu muri rusange bishimira ukuntu Yezu yaje ku isi akegera abakene n’impabe zose, abarwayi akabakirisha Ijambo rye. Nta muntu n’umwe wamusanze ngo abure guhumurizwa. Abakurikiye Yezu cyane cyane abiyemeje kumubera intumwa bagirirwa icyizere. Ni yo mpamvu abakene, abarenganywa n’impabe zose, bishimira guturana n’abihayimana. Baba bumva babagirira impuhwe.

Kugira ngo mu isi, umulayiki, uwihayimana, umusaseridoti, umwepisikopi na Papa babe koko abaranga urukundo Yezu yatweretse, bagomba kuba aba mbere mu kwifatanya n’abarira. Abababaye bose, abarengana hirya no hino bagomba kumva ijwi rya Kiliziya ribahumuriza. Abashumba babashinzwe ntibakarangare. Tubasabire. Uburangare bwabo bwazatera ikibazo mu bihe bizaza. Ahantu hose abayobozi ba Kiliziya bagiye barangara bakanywana n’abatsikamiye inzirakarengane, igihe cyagiye kigera abantu bagahugwa ibya Kiliziya. Ibyo ni ukurumanza! Dusabire cyane abasabwa mbere y’abandi kwitangira abantu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe aturere mu Rukundo. Abatagatifu duhimbaza, Nowe Mawaggali, Petronila na Siliviyo, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho