Kuruhukira iruhande rwa Yezu no kwigisha birajyana

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 4 gisanzwe, C

Ku ya 9 Gashyantare 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Kuruhukira iruhande rwa Yezu no kwigisha birajyana

Bavandimwe, iyo umuntu agutumye ukamutumikira ushaka umwanya wo kumugezaho uko ubutumwa bwagenze. Icyo gihe ni ingenzi ku mwogezabutumwa. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma ukamenya ibyagenze neza n’ibyagenze nabi, kugirango ubutaha ubutumwa buzarusheho kugenda neza. Umuco wo guteranira iruhande rwa Yezu, ahantu hatuje, mu isengesho, dukitse imirimo yacu ni mwiza cyane. Uwo muco ntabwo ureba abogezabutumwa gusa, ureba umuntu wese. Iyo dukoze umurimo tukabishimirwa n’udukuriye biratuzamura, bidutera ishema, bikaduhesha agaciro mu maso y’abandi.

Babyeyi namwe barezi b’ingeri zose mutoze abana banyu cyangwa abo mushinzwe kugira umuco wo gukora raporo y’ibyo mwabashinzwe. Mubatoze n’umuco wo kumenye kuruhuka, no kwiyaka urusaku rw’isi, maze bihererane na Yezu mu mutuzo. Bamubwire ibyo babamo.

Muri iyi vanjili, biragaragara ko rubanda isonzeye kumva ijambo rya Yezu n’intumwa ze ku buryo idatuma baruhuka. Koko rero ntabwo byorohera umuntu wamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro kwitarura rubanda ngo aruhuke. Intumwa ntabwo zashoboye gufata akanya ko kuruhuka nk’uko zabishakaga kubera ko rubanda yabashakaga. Ivanjili itubwira ko Yezu amaze kwambuka yabonye imbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba. None se ko yashakaga kuruhukana n’intumwa ze iyi mbaga arayihorera ?

Igihe kirakomeye. Ntabwo ari igihe cyo guhunga ibibazo. Iyi mbaga nyamwinshi y’abantu isonzeye agakiza. Yabonye ko Yezu afite ububasha kandi ko ubwo bubasha anabuha intumwa ze. Abantu biboneye intumwa zirukana roho mbi, zikiza n’izindi ndwara, nicyo gituma bazishakisha uruhindu. Yezu ntabwo yazuyaje, yahise atangira kubasonzora. Ni iki se bari basonzeye ?

Bari basonzeye kubona umushumba. Umuyobozi w’umunyampuhwe. Mu Isezerano rya Kera, umuryango wa Israheli wagereranywaga n’ubushyo bw’Imana. Kugirango ubwo bushyo bubeho mu mahoro, Imana yabwohererezaga abami (nka Dawudi) ngo bawurindire umutekano, abahanuzi (nka Eliya) ngo babibutse amasezerano bagiranye n’Imana, cyangwa se abaherezabitambo kugirango bageze amaturo yabo ku Mana. Ni nayo mpamvu umukiza cyangwa umushumba Israheli yari ategereje yashoboraga kuba umwami, umuhanuzi cyangwa umuherezabitambo.

Yezu rero niwe mushumba mwiza Israheli yari itegereje. Ubushyo Imana yamuhaye kuragira, yabukenuzaga ijambo rye ry’irinyakuri, rikiza kandi ryerekana inzira y’ubuzima. Iyi vanjili ikurikirwa n’indi ivuga ukuntu Yezu yatubuye imigati, rubanda ikarya, igahaga, ikanasigaza. Iyo bagiye mu Misa, abayoboke ba Kristu bagaburirwa ku meza abiri : ameza y’ijambo ry’Imana, n’ameza y’umugati na divayi. Batangira umuhuro bumva ijambo ry’Imana hanyuma bakawusoza basangira umubiri wa Kristu. Uyu muco se ntuhuye n’uw’i Rwanda ? Mu muco b’abasokuruza bacu iyo umuntu agutumiye iwe akaguha ibiryo ariko akirinda kukuvugisha cyangwa kuguha ijambo, uwo muntu aba agusuzuguye. Ijambo ry’Imana rimara inzara z’ubwoko bwinshi. Nimucyo dusabe inema yo kuryamamaza dushize amanga.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho