Kutagumana icyaha

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  3 CYA PASIKA UMWAKA B, KU ITARIKI YA 18/04/2021

Amasomo: Intu 3,13-15.17-19; Zab 4,2,7,9;1Yh 2,1-5a; Lk 24,35-48

Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru, araturarikira kutagumana icyaha.

Iki cyerekezo kiragaragarira mu magambo dusanga mu masomo matagatifu twateguriwe, aho mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ku murongo wa 19 w’Umutwe wa 3, hagira hati: “Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bibabarirwe”. Ku murongo wa mbere w’Umutwe wa 2 w’Ibaruwa ya Yohani yavuyemo isomo rya kabiri ho haragira hati: “Twana twanjye ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura, ariko n’iyo twacumura dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na we Gitambo cy’Impongano y’ibyaha byacu”.   Naho mu Ivanjili turasangamo aho Yezu avuga ko: “…. abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa” mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha.

Mu Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo   cy’Ibyakozwe n’Intumwa, turumva Petero asa n’ushinja rubanda n’abandi babigizemo uruhare ko bakoze icyaha gikomeye cyo gutanga Yezu, Intungane kandi bagasaba ko harekurwa umwicanyi ruharwa.  Kubamba intungane ukarekura umugome ubizi neza, ni ubugome buhetse urugomo n’agashinyaguro. Byaba biteye agahinda haramutse hari aho intama zicwa cyangwa se zikababazwa ariko ibirura byaho bikarindwa cyangwa se bigashimwa. Petero   arakomeza ariko na none ati nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. Ni byo koko hari byinshi abantu bangiza bitewe n’ubujiji bifitemo.  Ibyo Petero abibutsa nta ho babihungira kuko barabikoze. Kuba baracumuye ni amateka kandi amateka ntajya avuguruzwa. Icyo ariko kandi na none si cyo cyo gutindaho ahubwo icyo Petero atindaho ni ukubwira abacumuye bose ati: “Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bibabarirwe” (Intu,3,19). Kuba waba waracumuye, ibyo nta cyo wabihinduraho byarabaye. Ariko kuba waba ufite icyaha byo hari icyo wabihinduraho: garukira Imana ubabarirwe, maze urekere aho guhozwa ku nkeke y’Icyaha kandi imbabazi za Yezu ziri mu rufunguzo rw’Umutima wawe mu gihe wiyemeje kuzisaba, ziri mu biganza by’Umusaserdoti ubibwirizwa n’ubutumwa yahawe, ziri mu bindi byanzu byinshi byo kuzironka mu gihe uzishaka azishakashakanye umutima utaryarya. Hariho benshi bakoze ibyaha byinshi ariko ubu bakaba bafite amahoro y’Umutima kuko babyicujije bikaba bitakiri mu Mwenda bashinjwa. Twibuke ko na Yezu igihe bamuzaniraga Umugore wari wafatiwe mu cyuho cy’Icyaha atavuze ngo utarakoze Icyaha namubanze ibuye ahubwo yagize ati: “Muri mwe, udafite Icyaha, ngaho namubanze ibuye” (Yh 8,7). Ushobora kuba warakoze ibyaha ariko wabyitwaramo neza nyuma ukagira igihe ubaho udafite icyaha kuko wababariwe. Ngiryo Ibanga Petero ashaka ko twumva mu isomo rya mbere. Kutagumana icyaha kandi wabimenye.

Mu isomo rya kabiri dusanga mu Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa, na ho turasangamo ibanga rikomeye Yohani ashaka ko tumenya: Dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, Kristu Intungane, wa wundi uduha imbaraga zo kudacumura ariko twanagira ibyago byo gukora icyaha, tukamuronkeramo imbabazi kuko ukwigira Umuntu kwe gufitanye isano no kugira ngo tutazarimbuka. “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’Ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’Iteka” (Yh 3,16). Ni kuki wabaho uremerewe n’ibyo wakoze kandi Yezu ahari? Ni kuki wabaho uhagatwa n’ibyaha byawe kandi Yezu yaravuze ati: “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe n’imitwaro (harimo n’iy’ibyaha) jye nzabaruhura?” (Mt 11,28). Yewe, ni na we wavugishije Umuhanuzi Izayi ati: “Umugome nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku Mbabazi” (Iz 55,7). Imana si umukene kandi by’Umwihariko si Umukene ku Mbabazi. Ubundi bukire ushakisha abandi bashobora kubutambamira ariko ushakishije ubukire ku Mbabazi nta wabyivangamo ngo bimukundire.

Mu Ivanjili ya Luka tuzirikana kuri iki Cyumweru, na ho turasangamo impuruza yo kwisubiraho kugira ngo tubabarirwe ibyaha.  Ubwo yabibwiraga intumwa ze yanongeyeho ati ibyo ni mwe bagabo bo kubihamya. Barasabwa kuzahamya ko icyazanye Yezu atari amaronko cyangwa ubutegetsi, ko ahubwo yifuza ko abantu bakwisubiraho kugira ngo baronke imbabazi. Ni byo rwose Yezu ntiyifuza urupfu rw’Umunyabyaha ahubwo yifuza ko yahinduka akarokorwa urupfu rw’Iteka. Yezu ntiyazanywe no kwimikwa nk’Abami b’iyi si kuko n’igihe yamenyaga ko “bagiye kuza kumujyana ku mbaraga, bakamwimika, yarongeye ahungira ku musozi ari wenyine” (Yh 6,15). Intumwa zigomba kuzahamya uburyohe bwo kubabarirwa kuko zabibonye kandi na zo ubwazo hari izabitangaho ubuhamya.

Niba amasomo matagatifu aturarikira kutagumana icyaha, kuki wabana na cyo kandi aho kugita hahari? Icyaha aho kiva kikagera kifitemo ubumara. Iyo kitamunze nyiracyo kimunga abamuri hafi, bikarangira kimucuranguye, bikarangira abaye undi wundi, bikarangira abaye ikibazo aho yajyaga aba igisubizo, bikarangira abaye uwo kwigwaho kandi ibibazo bindi bitabuze, bikarangira abaye icyifuzo gisengerwa kandi liste y’ibindi bisabirwa yari igihari.  Mu masomo yo Ku Cyumweru cyashize hari aho Yezu yavuze ubugira gatatu ati nimugire Amahoro. Twasabwaga kuyakira no kuyatanga kandi tugaca ukubiri no kuyifuza kandi tuyabuza abandi aka ya mvugo usanga igezweho muri iki gihe ngo “Ni byo bimpaye amahoro” rimwe na rimwe kandi ibyo wita ko biyaguhaye bishobora kuba binayabuza abandi. Kuri iki Cyumweru rero turanatahura ko rimwe mu mabanga yo kubona ayo Mahoro Yezu avuga harimo no kutaguma mu cyaha cyangwa kutakigumana kandi aho kugita hahari. 

Tujye twibuka no gusabira abantu bananiwe kuva mu byaha bitandukanye kandi bifuzaga kubivamo ariko bakaba babuzwa kubivamo n’abandi cyane cyane abo babana mu kazi, mu rugo, mu bucuti cyangwa indi mishyikirano izwi n’itazwi na benshi.

Nkwibarize, nk’iyo ubana n’ icyaha kandi ubizi, uba wumva uzakibyazamo uwuhe musaruro? Uhoraho wavugishije Izayi ati: “Nahanaguye ubugome bwawe nk’igicu, ibyaha byawe mbimaraho nk’igihu; ngarukira kuko nakwicunguriye” (Iz 44,22), Iyo Mana ntaho yagiye, ni yo ikiduhagazeho na n’Ubu. Ntushobora kubasha kubuza ibyo udashaka gutambatamba aho uri, ariko kubyima icumbi mu mutima wawe byo birashoboka. Tumurikiwe n’Aya masomo matagatifu dusabe Yezu ngo aduhe imbaraga zo gutsinda ibishuko bitujyana mu cyaha, ariko kandi nitunagira ibyago byo kukigwamo, aduhe imbaraga zo kukipakurura kitaratugira imbata. Ngaho rero buri wese narebe mu buzima bwe niba nta ngeso irimo kumukurura muri iyi minsi, niba nta muntu urimo kumukwega amujyana mu bidakwiye, niba nta cyaha arimo kumenyera gukora, niba nta kwirekurira ibyo yatinyaga mu minsi ishize biri kumubaho, niba nta bitekerezo byo kuyoba, kuyobya, guca intege abandi, kumenyerana n’ibyaha, kumenyera ibibuza amahoro uwo bashakanye, umubyeyi cyangwa abandi muhura kenshi…… Ndakwinginze rwose mu Izina rya Yezu ibyabaye byarabaye, ariko wibitindamo. Ibyo wicuza birahari ariko wibigira akamenyero. Yewe nunibuka ko hari ibyo waguyemo ukumva inkeke izamutse mu mutima, bwira Yezu, uti Singizwa Yezu wowe wambabariye cyangwa se wankijije ibi cyangwa biriya; wowe wanyogeje ukankesha, ukamvanaho kiriya cyangwa biriya byaha nari niyandurishije. Bene icyo gisingizo kirenga ibyo wakoze kikarata imbabazi zabikurikiye kirinda inkeke ku mutima ikomoka ku bikomere by’ibyo twakoze bidahwitse. Birumvikana ntiwasingiriza Yezu kuba yarakubabariye kandi uheruka inzira atangiramo izo Mbabazi cyera ugihabwa amasakramentu y’Ibanze cyangwa ibihe bisa n’ibyo. Niba imbabazi zitangwa ku buntu ntitukazibure, kandi ntitukazimane kuko dufite ubuhamya bw’ibyo zasannye cyangwa zaremye bundi bushya mu buzima bwacu bwite cyangwa se ubw’abandi tuzi ndetse n’abo tutaramenya.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M.

Ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara

Diyosezi ya Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho