Kutemera kwacu!

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya IV gisanzwe/B, 3/2/2021

Amasomo: Heb 12,4-7.11-15; Mariko 6,1-6.

AHO YEZU NTATANGAZWA NO KUTEMERA KWACU?

Yezu naganze iteka.

Abakurambere bacu bitegereje ibintu basubira ibindi birangira bagize bati: “Nta muhanuzi iwabo’ cyangwa ngo ‘Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe”. Iyi migani yombi kimwe n’izindi mvugo, iyo abantu badashaka kumva ibyo babwirwa, bashaka impamvu n’aho zitari. Umwe ati: “Uyu uri kuvuga ni mwene kanaka, ndamuzi neza, biriya se avuga abikomora he? Ni umwana, ntiyigeze arenga ikirere cy’iwabo, kure yagiye ni mu giti cyangwa mu isoko rya…nta gitekerezo cyamuvaho. Ndetse no mu muryango we nta cyiza cyavamo”. Ugasanga abantu bitiranya inenge yagaragaye mu muryango n’uwo bari kunenga, nuko urubwa bakarubambikana. Aho kumva icyo babwiwe n’akamaro kibafitiye ahubwo bakareba inkomoko.

Ibyo ni byo byabaye kuri Yezu mu butumwa bwe, bwo gucungura inyoko muntu. Ni ho yagize ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo”. Kubera iki? Abantu hari ingeso yo kwikuza no kumva ko uwo bazi, uwo babonye avuka, nta cyo yabagezaho cyangwa abereke igikwiye. Birakwiye kwibaza natwe niba kuba tuzi neza abatugezaho Inkuru Nziza, abaduhanura, abaducyaha ngo twisubireho tudahinyura ubutumwa bwabo kubera ko tubazi inkomoko? Bityo tukaba tugaragarije Yezu ko turi abahakanyi. Dore ko we ubwe yivugiye ati: “Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye” (Mt 10, 40).

Twese tuzi ko Imana yitorera uwo ishaka n’igihe yishakiye. Bityo bikatwereka ko inzira n’ugushaka kwayo bihabanye n’ibyacu. Yo yihitiramo itabanje kureba isura, igihagararo n’ubuhanga, ahubwo uwemera kuzayibera igikoresho ubundi ikikorera umurimo wayo. Yezu uyu munsi aradukebura mu buzima bwacu, ko tudakwiye kugendera ku marangamutima ahubwo tukayoborwa n’ukuri. Mbere yo kureba no kujora ukubwira ahubwo ugasuzuma niba ibyo avuga bifite ishingiro kandi bikwiye.

Hari ikintu dukwiye kongera kureba niba tugikora bikwiye: Gutagatifuza umunsi wa Nyagasani. Twe uwo munsi ni icyumweru, kuko ari umunsi duhimbazaho umutsindo wa Yezu: ari wo Pasika ye: duhimbaza umunsi w’Izuka rye mu bapfuye. We ubwe yatsinze icyaha n’urupfu azukira kutugabira ubugingo.

Ese uwo munsi wa Nyagasani uwuhimbaza ute nk’uwemeye kuba Uwakristu?

Yezu ni umwana w’Imana, akaba umucunguzi n’urugero rwacu. Dore we yafataga umwanya akitabira Isabato, umunsi w’Imana wubahirizwaga icyo gihe atarahindura byose bishya, ngo atwinjize mu Isezerano Rishya dukesha kudupfira ku musaraba akaba ari we gitambo kimwe rukumbi gihongerera ibyaha byacu, nk’uko ibaruwa yandikiwe Abaheburayi ibitubwira: “Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera” (Heb 4,14).

Ubwo rero Yezu yitabiraga Isabato, agatangira kwigisha bene wabo, aho kumwemera no kwishimira inyigisho n’ibitangaza yabakoreraga ngo bamenye ko Ingoma y’Imana yabatashyemo; bo batangiye kwibaza aho akomora ubwo buhanga n’ububasha bw’ibitangaza byaherekezaga Ijambo yabashyikirizaga, ngo bemere ko akomoka ku Mana, bo batangiye kwibaza inkomoko yabyo. Ni bwo buri wese atangiye kuvuga uko amuzi n’aho amuzi.

Bibwiraga ko bamuzi neza. Nyamara ubumenyi bari bamufiteho bwari bwa ntabwo. Nta n’umwe muri bo wari uzi neza Yezu uwo ari we n’ubutumwa bwe. Igihe bibwiraga ko ari mwene Yozefu na Mariya, ntibamenye ko ubuhanga n’ibitangaza bye abikomora ku mubano ukomeye afitanye n’ Imana Se, yamwohereje kubohora abantu ku ngoyi y’icyaha n’urupfu.

Ese twebwe abahamya ba Kristu, abatureba batubona gute? Mbere y’uko batuvuga uko batureba, icyo tugomba kuzirikana ni uko twakwihatira kubaho no kugaragaza mu mvugo no mu ngiro, tukerekana uwo twemeye, aho tunyuze tukarangwa no gukora neza, gukunda no kuba urumuri rw’abandi, n’ubwo ntawe uneza bose ariko abafite amaso abona n’amatwi yumva ntibazatinya gutangaza ukuri bati: “Ni Imana y’i rwanda, ni umuhanuzi, ni umuntu w’Imana”. Ngibyo ibyo dukwiye guharanira.

Iyi vanjili ya none hari ikintu itubwira, wenda tudakunda kwibaza. Hano rubanda rwari ruteze amatwi Yezu, ntabwo ruvuga ko Yezu ari Mwene Yozefu na Mariya. Ahubwo baraterura bakagira bati: Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya? Ni ikimenyetso kidashidikanywaho ko Yozefu yari yarapfuye, Mariya yari yarapfakaye, kuko Yozefu, umugabo we udahinyuka yari yaratabarutse.

Ibyo biratwereka uruhare rukomeye Mariya yagize mu buzima bw’umwana we Yezu, mukumufasha kugenda ategura ubutumwa bwe bwo kuzamamaza Ingoma y’Imana, ikaba ingoma y’urukundo, impuhwe n’ubutabera. Bityo tugakuramo inyigisho, yo kutadohoka mu gukomera ku masezerano twagiranye n’Imana igihe cyose duhabwa amasakaramentu. Kuba twahura n’ibigeragezo cyangwa ingorane mu buzima bwacu, ntibikwiye kuba byadukoma mu nkokora, mu gukomera mu kwemera. Dore ko na Mariya, igihe Yozefu yitabye Imana atigeze acogora kuba hafi y’ Umwana we kuzagera ku ndunduro, haba mu nzira y’umusaraba agiye kudupfira; yakomeye ku mugambi w’Imana ngo Ingoma yayo iganze mu bana bayo.

Twe abagize amahirwe tukaba twemera ko twamuherewe ahakomeye, ari ho ku musabara igihe Yezu anyuze ku mwigishwa we yakundaga, ari we Yohani. Ashushanya jye nawe mu rugendo rwacu rugana ijuru, aho Yezu yateruye akabwira Nyina ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”, kandi agahindukirira na Yohani akamubwira ati: “Dore Nyoko” (Yh 19,26-27). Nuko natwe tujyane Mariya, Mama wa Yezu iwacu, maze azajye atwigisha kunyura Imana mu byo tuvuga no mu byo dukora. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho