Inyigisho: Kutihorera, urukundo n’ubutwari ni umurage n’ubuzima bw’umukristu

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 11 gisanzwe, Mbangikane, A

Ku ya 16 Kamena 2014

Amasomo: 1 Bami 21,1-16, Zab 5, Matayo 5,38-42

Bavandimwe, ejo nibwo twahimbaje umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu. Twaboneyeho kuzirikana ku Mana imwe mu Baperisona Batatu. Turangamira Imana imwe yo Rukundo. Imana yadukunze bihebuje. Imana Data waturemye neza, Mwana waducunguye atitaye ku buhemu n’ibyaha byacu, na Roho Mutagatifu utanga ubugingo kandi utuyobora. Uru rukundo rw’Imana nirwo Nyagasani Yezu Kristu atoza abe n’abashaka kuba abe. Bakarenga imyumvire, imibereho n’umuco wo kugira nabi cyangwa kwitura abandi inabi bagiriwe. Kuko Nyagasani yitaye ku buhemu bwacu, nta muntu warokoka. Kuko iyo duhanirwa ibyaha byacu, ntabwo Yezu Kristu aba yaremeye kutwigurana adupfira ku musaraba. Uru rukundo nyamana ni umurage yadusigiye kandi tugomba gukomeraho kugeza ku rupfu nka Naboti kuko bidakwiye kwihakana ibyo twiyumviye, twiboneye, twakiriye, twemera kandi twizeye. Kuko kubyihakana nabyo ni urupfu rubi!

  • Urukundo rwa Kristu rudusaba kugira ubuntu no kutihorera

Bavandimwe, turacyazirikana inyigisho Yezu yatangiye ku musozi. Ni inyigisho ikubiye muri “barababwiye ngo, jye ndababwiye ngo.” Ahereye ku mibereho, imyumvire n’imikorere yari mu muco w’Abayahudi no mu mategeko akubiye mu bitabo byitirirwa Musa, Yezu yaboneyeho kunonosora ibyacaga amarenga, ibyumvikanye nabi n’ibyakorwaga nabi. Yari agamije gufasha abantu ngo binjire mu iyobokamana riboneye n’imibanire itagira amakemwa. Abasobanurira neza no mu mizi uko ayo mategeko agomba kumvikana kandi agorora ibyakorwaga gutyo kubera amaburakindi.

Uyu munsi Yezu aragaruka ku itegeko ryo kwihorera rivugwa mu gitabo cy’Iyimukamisiri (21,22-25) ku birebana no guhutaza ubuzima, gukuramo ijisho, gutwika umuntu. Ariko bene uku guhanwa no kwihorera bihwanye n’icyaha cyakozwe byaje nk’uburyo bwo kugabanya urugomo no kwihorera birenze urugero byariho kugeza mu gihe cya Musa (urugero: Gahini ahorerwa inshuro ndwi: Intg 4,24). Ariko hejuru y’uyu muco n’uburyo bwo guhana hari n’ibitabo by’Isezerano rya Kera byavuze ibyiza byo kubabarira ( Lv 19,17-18; Sir 10,6; 27,30-28,7).

Bityo agaruka kandi atsindagira ibyo kubabarira, Yezu adutoza kudashyamirana n’abagirananabi, kwihangana, kwitsinda, gukosora neza umugiranabi, kugira ubuntu. Icyakora birakomeye kubabarira uwakugiriye nabi kandi ugifite igikomere n’inkovu. Ariko birashoboka: ni byiza, birakwiye kandi ni itegeko ry’Imana n’imibereho myiza y’abantu. Ndetse Kristu yabiduhayemo urugero avuga ati “Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora.” Ariko ntabwo kubabarira bibereyeho korora abagira nabi ahubwo bigomba kubagarura mu nzira nziza. Nta muntu ugomba guhora yiratana gusa ko yababariwe ngo akomeze kurundanya amafuti, ibyaha n’ingeso mbi (Sir 5,6) kuko buri cyaha kigira igihano cyacyo (Sir 7,8). Ndetse n’iyo Imana n’abantu bataguhana, uhanwa n’umutimanama n’ingaruka z’icyaha. Kandi byo nta mpuhwe bigira!

Dusabe rero inema yo gutera intambwe duhinduka no kubikorana umwete uruta uwo dukoresha dukora nabi (Ba 4,28). Urukundo rw’Imana na bagenzi bacu rugomba kuduharanya. Urwo rukundo rubabarira kandi rudutera kwihana ruri mu murage Yezu yadusigiye atubwira ati “icyo mbategetse ni uko mukundana.” Ibindi bizashyingira aho ngaho!

  • Dukomere ku murage mwiza twashyikiriye kandi twashyikirijwe

Ibi biri mu byo dusoma mu isomo rya mbere aho Naboti w’i Yizireyeli yanze guha Akabu (Umwami wa Samariya) isambu y’umurage w’abasokuruza be kuko byari kuba ari amahano. Bituma abizira yicishijwe na Yezabeli, umugore wa Akazi abinyugije mu bucabiranya bwinshi. Umugore aba ararikoze. Ibi byanyibukije umuntu wambwiye ati “abagore ni beza ariko abagore ni babi; iyo umuntu ashaka gukomera yishyingikiriza umugore, ariko niyo agiye kubandagara abandagazwa n’umugore!

Si ukwanga abagore no kubarwanya kuko nabo bazi ko bakundwa, ariko n’Ibyanditswe bitagatifu birabitwereka mu buryo bwinshi ndetse no mu ntangiriro n’iherezo: icyaha cyaje mu bantu kinyuze ku mugore ariko n’umucunguzi aza mu bantu anyuze kuri Bikira Mariya wahebuje abagore bose umugisha. Dusabire abagore nabo kandi biyibuke kugira ngo bose babe nka Bikira Mariya aho kumena amaraso, kwihekura no guhekura iyi si.

Uru rupfu kandi rutwereka ko atari ikibazo cy’ubutaka gusa ahubwo ni ugukomera ku muco, amabwiriza n’amategeko bigize umurage wa Naboti (by’umwihariko arebana n’ubutaka). Kuko guta umuco mwiza n’umurage mwiza w’abasokuruza nibyo birindagije iyi si yacu kandi byugarije n’Abanyarwanda. Ndetse ugasanga bizana imyumvire, imibereho n’amagambo biteza urujijo kandi bidashaka kwibaza impamvu y’ibintu ahubwo bene abo bakishingikiriza ibitekerezo by’amarangamutima gusa. Guta ibyiza bigize umuco wawe bituma abantu twiyibagirwa kubera kwisanisha n’abandi (no mu bidafite akamaro) ariko nabyo ntitubishobore: ugasanga tumeze nk’ibihindugembe. Tugatakaza ibyiza twatojwe, twagenderagaho ngo duse n’abandi cyane cyane babandi dufata nk’abadutanze mu iterambere, mu by’ubwenge n’ubukungu ariko bugarijwe n’iteranyuma mu bumuntu bwuzuye n’ubukristu: kubaho ukurikije uko Imana ibishaka n’imiterere karemano y’ibintu.

Nicyo gituma tubona ko atari umurage w’abakurambere bacu b’Abanyarwanda wugarijwe gusa ahubwo n’umurage n’umusingi wacu wa gikristu. Ubu hari byinshi bitwugarije bituma duta umurage wacu ukubiye mu mahame twemera, mu masakaramentu tugomba guhabwa n’amategeko tugomba gukurikiza. Ugasanga hari n’abandi duhitamo gukerensa no kuregeza kuri bimwe uko tubishatse. Niho ubonera abantu b’iki gihe basaba Imana gutura mu Kiliziya gusa ndetse na Kiliziya igasabwa gutegeka iby’Imana itarenze imbibi za sakristiya (aho bambarira kandi babika ibikoresho by’ubuyoboke). Ngo ntibyemewe kuzana iby’ubukristu ahantu hose n’igihe cyose! Ubundi isi ikagenda cyangwa igashaka kubaho uko ishaka: nta handi bitugeza uretse kubwatabwata no kurindagira. Eeh, ibi ntibizatugwa amahoro!

Bavandimwe urupfu rwa Naboti ni impuruza kuri twebwe abantu b’iki gihe ngo dukomere ku byo twiyumviye, twiboneye, twakiriye, twemera kandi twizera (Intu 4,20; 1 Yh1,1-3): ari byo kuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu. Urupfu rwa Naboti ni urupfu rw’akarengane ariko ni urupfu rw’intwari n’ubutumwa ku bishi be na twe abasigaye. Nicyo gituma tubyibukana icyubahiro.

Dusabe Nyagasani imbaraga n’ubutwari bwo kumukomeraho kuko twamwemeye, tukamurekera n’uburenganzira bwuzuye kuri twe. Nibwo tuzaba intumwa z’urukundo rwe: urukundo ruduha kwitsinda, gutsinda intege nke zo kwihorera no kugira inzika n’inzigo ariko kandi dutsinde imyumvire yo kuba imbata z’ibibi kubera ko Nyagasani ababarira byose kandi abidutegeka. Inabi ntabwo itsindwa n’inabi ahubwo itsindwa n’ineza. Kuko uwitura inabi abizi kandi abishaka ni mubi kuruta uwakoze nabi mbere. Umubyeyi Bikira Mariya utabara abakristu, adusabire!

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho