Kuyoboka abategetsi

KU WA 3 W’ICYA 32 GISANZWE, A, 11 UGUSHYINGO 2020:

Amasomo: Tito 3, 1-7; Zab 22, 1-2a, 2b-3,4,5,6; Lk 17, 11-19

Isomo rya mbere ridushishikarije kuyoboka abategetsi. Pawulo intumwa yabwite Tito ko agomba kwibutsa abantu bose iyo ngingo. Kiliziya mu kwemera kwayo n’ubuyoboke bwayo yita cyane ku gusabira abategetsi. Ibasabira ukwemera no kurangwa n’ibikorwa byiza. Aho hamwe na hamwe iryo sengesho ntiribapfira ubusa?

Birazwi neza, nta hantu na hamwe haba abantu batagira ababayobora. Hamwe na hamwe barabitorera. Ahandi haduka Abanyagitugu bagateka nabi imyaka n’imyaniko. Intebe z’ubuyobozi ntizibura abazicaraho. Hari n’aho bazirwanira bigatinda. Aho barwanira ibyicaro mu butegetsi, akenshi bazicaraho maze bakagenga amahanga uko babyiyumvira. Igitugu, kwikanyiza, kwigwizaho imitungo, ni byo barangamira cyane. Uko kumaranira kwicara ku ntebe z’ubutegetsi n’uko kwishakira inyungu bwite, ni byo bibyarira isi ibyago bitabarika: ubukene, ubuhunzi, ubupfakazi, ubupfubyi n’inzara, akenshi biterwa n’abategetsi bavuga ko baharanira ibyiza bya bose nyamara ugasanga ibyo ari ibinyoma bifurebye mu kwigarurira abantu hakoreshejwe akarimi keza.

Ntidushobora kwibeshya ko ijambo ry’Imana rihamagarira abantu kubaha abatware n’abategetsi nk’abo b’abagome. Ibihugu barimo, kububaha kwa mbere ni ukubasabira mu misa ngo bamurikirwe n’Ubasumba bose ari we Nyagasani Imana Ishoborabyose. Kububaha kandi, ni ukubagira inama. Benshi mu bategetsi baba bafite bene wabo b’abakirisitu. Abo babatijwe, ntibagomba kurebera ibibi bikorwa na bene wabo. Niba bifitemo urumuri rw’Ivanjili koko, bagomba kwihatira kubagira inama yo gukosora ibibi by’ubutegetsi bwabo.

Kububaha kandi, bikorwa ku rwego rwo hejuru n’Abepisikopi. Aba babyeyi ku isi yose, ni abashumba bari mu kigwi cy’Intumwa za Yezu. Ni bo bazisimbuye. Ni bo basabwa mbere y’abandi kurebera intama bashinzwe ari iziri mu gikumba ari n’izitaracyinjiramo. Abo bepisikopi bafite ijambo rikomeye ryo gutanga inyigisho ziboneye zamamaza ibyiza Yezu Kirisitu yaturonkeye kandi zikamagana ibibi byose bishaka kwica nabi abana b’Imana. Mu bihugu usangamo Abepisikopi bakangutse koko, ijambo ryabo ribera urumuri abakirisitu bose bakigobotora ingoyi y’icyaha. Hariho n’abepisikopi bemera gutotezwa aho kwinumira ibirura bishukamirije intama bashinzwe. Uwo twibuka wa hafi muri iyi myaka ya vuba, ni Musenyeri Osikari Romero Umwepisikopi Mukuru wo mu gihugu cya Salvador. Yishwe mu 1980 kubera ko yamaganaga ubwicanyi bwakorwaga n’inzego z’umutekano mu gihugu. Abaturage bo muri Salvador ntibazibagirwa iryo jwi ry’Umushumba wabo ryabavugiraga rikabahumuriza. Uwo mubyeyi yashyizwe mu batagatifu mu myaka ibiri ishize (2018).

Uko Pawulo abyibutsa Tito, Abepisikopi bagomba guhananira ko hatagira abatukana n’abarwana. Byaba biturutse ku bategetsi byaba biturutse ku baturage. Bose basabirwa kandi bakibutswa kurangwa n’ubugwaneza budakemwa. Uko biri kose, igihe abantu babatijwe, bagomba kwizibukira imigire yose ya gipagani. Abategetsi n’abategekwa muri iki gihe hirya no hino ku isi, usanga benshi muri bo barabatijwe. Umwepisikopi ahora abibutsa gukomera ku masezerano bagiranye n’Imana. Twibutse uko Pawulo yabitubwiye: “Koko rero, natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro, kandi natwe ubwacu tuzirana”.

Nta na rimwe dukwiye gutakaza icyizere. Ijambo ry’Imana rikomeje kuvugurura imitima. Ni ryo kuri. Ni Yezu ubwe wivugira agakiza imitima yashegeshwe n’ububembe bw’amoko yose. Ari ubw’umubiri ari n’imbere mu mutima. Cyakora ububembe bubi ni ubutera roho kurindagira ikibagirwa gupfukamira Imana nk’Umugenga wa byose. Abategetsi iyo bakize ubwo bubembe isi ironka umugisha. Abashumba, iyo bakize ubwo bubembe, bahagarara bemye bakarangira bose aho bashobora gukirizwa. Abapadiri iyo bakize ubwo bubembe baberaho kugaburira abantu bose ibyiza bya Nyagasani. Bitangira imfubyi n’abapfakazi bakavugira abarengana bose. Abihayimana mu bigo babanamo, iyo bakize ubwo bubembe uhereye ku bakuru, abana bashaka kwiyegurira Imana barushaho kuryoherwa maze za vokasiyo zikiyongera.

Umunsi twakize, tuzashimira Yezu Kirisitu tubikuye ku mutima. Umwe mu babembe icumi yamenye iryo banga ryo gushimira Yezu. Duhorane ibyishimo by’uko Yezu Kirisitu ahora yiteguye kudukiza yifashishije Abashumba yaduhaye. Tubasabire kumwumvira neza. Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Maritini wa Tours, Menasi, Verani, Tewodori Estudita na Marina wa Omura, badusabire mu ijuru, Roho ziri muri Purugatori na zo zihumurizwe.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho