Kuyoborwa na Roho Mutagatifu; inzira yonyine ituma umuntu adasenyuka.

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 28, C, Ku ya 09/Ukwakira/2016

Amasomo: Gal 5, 18-25; Zab: 1; Lk 11, 42-46.

Kuyoborwa na Roho

Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati, ni inyigisho ifasha abayoboke ba Kirisitu kwikebura bakagaruka mu nzira nziza. Ni kenshi bibaho ko umuntu atangira urugendo rwa gikirisitu nyamara bidatinze agatangira kujarajara agahubangana rwose. Ibyo Pawulo intumwa yabibonye mu Banyagalati maze abandikira abashishikariza kugaruka mu nzira nziza bamenye igihe biyemeje kuba aba-Kirisitu Yezu watsinze urupfu akazuka. Ndetse yabahaye urugero rw’imibereho ye ya kera ubwo yari ataramenya Umukiza w’ukuri. Ni ngombwa guhora dusaba imbaraga zo gukomeza inzira twatangiye izatugeza mu bwami bw’Imana Data Ushoborabyose.

Kuyoborwa na Roho Mutagatifu ni yo nzira yonyine ituma umuntu adasenyuka. Iyo umuyoboke asa n’uwitaruye Inzira za Yezu Kirisitu, arongera akidumbura mu buzima bwa kera cyane ataramumenya. Yongera kuyoborwa n’umubiri n’isi n’ibyayo. Gushaka gushyira imbere izina rye n’icyubahiro cy’isi, ni bimwe mu bimuretera amatwara ahabanye n’Ivanjili, amatwara atamusabanya n’Imana, amatwara amugonganisha na bagenzi be. Ibikorwa Pawulo avuga ko ari iby’umubiri bimukoraniraho: uhereye ku gutekereza nabi, imvugo mbi ndetse n’ingeso mbi z’ubusambanyi zikamusabamo.

Utayobowe na Roho Mutagatifu, imikorere ye n’ubuyoboke bwe bihinduka kurangiza amategeko nk’aUtayobowe na Roho Mutagatifu, imikorere ye n’ubuyoboke bwe bihinduka kurangiza amategeko nk’abafarizayi n’abigishamategeko ba kera. Bo bumvaga ko gukurikiza udutegeko, uduhango n’imiziririzo by’idini ya kiyahudi byari bihagije. Nyamara Yezu Kirisitu agaragaza ko ibyo byose nta kamaro mu gihe umuntu atarangwa n’ubutabera n’urukundo.bafarizayi n’abigishamategeko ba kera. Bo bumvaga ko gukurikiza udutegeko, uduhango n’imiziririzo by’idini ya kiyahudi byari bihagije. Nyamara Yezu Kirisitu agaragaza ko ibyo byose nta kamaro mu gihe umuntu atarangwa n’ubutabera n’urukundo. Ubutabera, mu by’iyobokamana ni ubusabane buhamye n’Imana. Urukundo, ni ubusabane buhamye n’abantu. Gutunganya ibyo Imana ishaka mu buyoboke nyakuri bijyana no kubana n’abandi mu rukundo. Ni ko gukunda Imana n’abayo mu kuri. Roho Mutagatifu twambaza, adufasha kumva neza icyo Imana Data Ushoborabyose adushakaho maze kandi akadushoboza gusukura umutima n’ururimi tukihanganira byose muri bagenzi bacu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Serafina, Wilifridi, Magisimiliyani, Saluvini na Papa Feligisi IV, badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho